Digiqole ad

Kwibuka20: France ntikitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo

Nyuma y’ikiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique ku itariki 27 Werurwe, akaza kugaruka ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gihugu cyahise gihagarika ingendo z’abayobozi bakuru bari kuzaza kwitabira umuhango uteganyijwe kuwa mbere tariki 07 Mata wo gutangiza icyumweru cyo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubufaransa bwahakanye ko butazaza kwifatanya n'u Rwanda mu kwibuka
Ubufaransa bwahakanye ko butazaza kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka

Muri icyo kiganiro kizasohoka mu nomero yacyo ya 2778 cyo ku matariki 6 kugeza 13 Mata kizasohoka ejo ku cyumweru, Perezida Kagame yatunze urutoki ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw’Isi bishaka ko u Rwanda rubaho mu buryo busanzwe nk’aho nta kintu cyigeze kirubaho.

Agira ati “Bibaha urwaho rwo kwibagiza uruhare rwabyo, ariko ntabwo bishoboka. Reka dufate urugero rw’Ubufaransa. Nyuma y’imyaka makumyabiri, icyobemera gusa ni uko batakoze uko bashoboye ngo barokore ubuzima bw’abicaga. Nibyo, ariko bipfukirana ibyangombwa: Uruhare rutaziguye rw’Ububiligi n’Ubufaransa mu mitegurire politiki ya Jenoside no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

Perezida Kagame kandi yabwiye iki kinyamakuru ko abasirikare b’Abafaransa bakoze amahano muri Jenoside.

Ati “Genda ubaze abarokokeye Jenoside mu Bisesero bakubwire uko byari bimeze muri Kamena 1994, bazakubwira ibyo abasirikare b’Abafaransa bari muri opération Turquoise bakoze.”

Nyuma yo kumenya ibyo Perezida Kagame yavugiye muri iki kiganiro rero kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Mata, habura umunsi umwe ngo umunsi nyir’izina wo gutangiza icyunamo ugere, Ubufaransa bwahise buhagarika uruzinduko rwo kwitabira umuhango wo gutangiza icyunamo, biteganyijwe ko bwari kuzahagararirwa na Christiane Taubira, Minisitiri w’Ubutabera mu Bufaransa.

Atangaza iki cyemezo, Umuyobozi w’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’Ubufaransa, Romain Nadal yavuze ko Ubufaransa bwatunguwe cyane n’ibyo Perezida Paul Kagame yatangaje kuko ngo bibusanye n’inzira y’ibiganiro n’ubwiyunge hagati y’ibihugu byombi bimaze imyaka itari micye.

Ati “Kubw’izo mpamvu Mme Taubira, Minisitiri w’Ubutabera ntazajya i Kigali kuri uyu wa mbere.”

Rfi

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bavuga ibigoramye imihoro ikarakara nonese URwanda ruhishye uruhare rwabafaransa ngo badakoma rutenderi oya bagomba kwemera defaite yabo

  • AHO KUNIGWA NUKURI WA WANIGWA NUWO UKUBWIYE. BAKOZE AMAHANO NYINE.

  • Babajije umuntu bati: buri gihe iyo ugabye ibitero, abatutsi bamererwa nabi arasubiza ati: Ibyo ntibindeba bireba leta iri kubutegetsi.

  • Bazatubaze natwe twabaga inyamishaba Aho abasirikare ba abafransa barikumwe n interahamwe bavugiye muri micro ngo abantu baba Bari mumashyamba bihishe cg abatandukanye n imiryango yabo yaba yarishwe baze babahungishe ngo indege yomubatwara yaje abaje ntibashyizwe mu cyobo interahamwe zifatanyije nabafaransa bagashyiraho matras hejuru yabo bakamenaho essence bakatwikira muri cyacyobo nararebaga nihishe mugashyamba kari Aho hafi

  • aha uhu 

  • Kuvugako ba rugigana badushyizemo amacakubiri nibyo ariko sibo bafata imihoro ngo bateme abandi sibo bafata imbunda tudari twamenya gukora,ngo batangire kurasa. Urugero ni Rwanda,Congo, Ivoiry cost.Sibo bafashe icyemezo cyo kurasa indege yarimo Perezida w’u Burundi n’uwu Rwanda kandi azi neza inkurikizi.Kwitakana abazungu nibyo ariko se twebwe kuva muri 1990 twakoze iki kugirango ibyo bitazabaho?

  • Nabireke ntabo yazuraga

  • Ubundi bwo se mwagwagahe? ntitubakeneye rwose. nta n isoni mugira. ubwo rero mwari kuza kudushinyagulira !mwibagirwa vuba!  ngo President wacu yabavuze! ayiganya wa mugani wa wa wundi ntavuze! niba yabavuze yamaze. mwabonye muburanishije interasi imwe  Ntabikangwa mugirango birarangiye rero muzi n abo mucumbikiye uko bangana mukingira ikibaba! ahubwo mutangire musabe imbabazi nibwo umubano wanyu uzashoboka. naho ibyo mwakoze ntituzabyibagirwa na rimwe.murahakana ko ntacyo mwakoze? abasilikare banyu bakaga indangamuntu ku manywa yihangu barobanura abatutsi bakabavana mu ma bus bakicwa, byonyine birerekana ko mwari mufashije izo nterahamwe. niko kazi mwari mushinjwe? mwaza mutaza ntibizatubuza kwibuka abacu mwishe.

  • Nibarore, abaswa gusa. RFI yavuze ko ngo uwitwa Alain Juppe   yabwiye  François Hollande perezida w’abafaransa ngo agomba guhagarara kuri HONEUR y’abafaransa.  Nyumvira nawe ra. Bisamye barasandaye. Icyo cyubahiro cyabo bagomba kugihagararaho birinda kwijandika mubitabareba. Ngo intare ikwicira umuntu ikakurusha uburakari. Ngo delegation ntizaza? Ubundi se bari bohereje uwuhe?Kutababwira ukuri ni uguhemukira abacu bapfuye. Ngo DUCECEKE, tworoshye ibintu, n’ubwo bazana iki? Nibashaka bongere batwice, agahanga kacu kazagenda n’ubundi kavuga ukuri.Yakoze perezida wacu kubabwira. Uzi ko badushyizeho n’iterabwoba ngo nyuma yo guhangana na SOUTH Africa ngo twibasiye abafaransa ra.

  • If only they had boycotted the Genocide
    Urabona!!
    Asyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Mujye muvuga muziga abazungu mubazi igicye no kuba mwarasigaye nubushake bwabo

  • Mujye muvuga muziga abazungu mubazi igicye no kuba mwarasigaye nubushake bwabo!!!?????????????

    • arikosha niba utarigicucu uribwagusa! ntitaye kubwoko wiyitirira kuko kubumunyarwandabyo na bihamya for sure nturiwe!!!!! ngwabazungu ntutubazi ngonabasigaye nukuberabo, genda ubabwire bagaruke batumare kuwunva turiho kubwabo ababababa!!! ukaniyita mugisha ra nanje ariko nitwa!!! abafaransa nimbwa ntanicyo bateze kuzadutwara. nibarwane nimitima ibashinja ibyo bakoreye abanyarwanda naho woweho gwanzira ubagaragire bazakwereka, ntibakunda umwirabura at all . vanahoho ubugome buvanze nubucucu rero, ndasubiza iwiyise mugisha yokawubura nkuko abafaransa bawutubujije, uragaphana nabo asyeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!1

  • KAGAME WACU TURAKWEMERA.

  • abo bashenzi se kuza kwabo byari kutumarira iki?si ukuza gushyushya intebe gusa no gukanura amaso bagaterwa umujinya n’ibyo tumaze kugeraho? izo ngegera se ko zadukoreye amabi bikatugiraho ingaruka na n’ubu tukaba tugihanganye na zo, barahera he bahakana uruhare  rwabo muri jenocide, ese ubundi ko wumva bari mu kubungabunga amahoro icyo gihe ni ayahe batugejejeho. izo ngegera ni zigende ntituzikeneye. namwe abagifite ibitekerezo byo kumva ko kuba tukiriho tubikesha abazungu ndumwa mugifite imyumvire nk’iyabo, ntacyo biteze kudutwara kandi sibo mana nabo nibabanze bahangane n’ibibugarije babone kuza gusambira mu gihugu cyacu. baterwa umujinya n’uko turiho, turi mu iterambere kandi barifuzaga ko u rwanda rusibangana burundu, ntabyo babonye rero. ibyo bigoryi by’abafaransa biharanira inyungu zabyo gusa ntibyite ku byo umuntu aba yifuza kugeraho bimufitiye akamaro. ni bigende rero nta n’ubwo dukeneye kubyumva mu matwi yacu kandi ntidukeneye impanuro zabyo. our President akomereze aho, ntidushaka ibidutobanga uko byiboneye. tuzahanga na byo

  • bakomeze barwane n’amaraso yinzirakarengane bishe twe dutera imbere.Kubaho kwimishwi yinkoko si impuhwe zagaca abibwira ko twarkotse kubera abazungu baribeshya cyaneeeeeeeeeeeeee Sibomana nimwene kanyarwanda

  • Kutaza kwabo ntibyatubuza gukomeza igikorwa cyacu uyo kwibuka ku nshuro20 abacu bazize ukobavutse

Comments are closed.

en_USEnglish