Digiqole ad

Ubu gusura Gisenyi ni uburyohe, watwara ubwato, wa kayaking,… ukaryoherwe n’ubuzima (Amafoto)

 Ubu gusura Gisenyi ni uburyohe, watwara ubwato, wa kayaking,… ukaryoherwe n’ubuzima (Amafoto)

Hoteli Serena yo ku Kivu yazanye ubwato bwo mu mazi. bugendwaho n’umuntu umwe cyangwa babiri.

*Mu kwezi kw’Ukuboza gusoza umwaka usanga abantu benshi basohoka kugira ngo bishimane n’inshuti n’imiryango,
*Ubu gusura Gisenyi byarushijeho kuryoha, jyayo wishimire ko urangije umwaka ugihumeka.

Hoteli Serena yo ku Kivu yazanye ubwato bwo mu mazi. bugendwaho n'umuntu umwe cyangwa babiri.
Hoteli Serena yo ku Kivu yazanye ubwato bwo mu mazi. bugendwaho n’umuntu umwe cyangwa babiri.

Umujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu ni ahantu ha kabiri mu Rwanda hasurwa cyane n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, kubera ubwiza bwawo, kuba uhana imbibe na Congo, ndetse n’ibyiza nyaburanga bishingiye ku mateka n’ubwiza karemano nk’Ikivu.

Niba uteganya gusura Gisenyi, hari bimwe mu byiza byo gusura uyu mujyi byakuryohera:

1.Urugendo ubwarwo rugana Gisenyi; Urugendo ruganda Rubavu by’umwihariko uturutse mu bindi bice by’igihugu ubwarwo ni rwiza kuko biguha amahirwe yo kugenda ureba imisozi myiza y’u Rwanda itamirijwe imirima y’icyayi n’ibireti, ukanyura ku birunga, n’ibindi, mu mafu utapfa kubona henshi mu Rwanda.

Imisozi myiza iri ku muhanda ugana Gisenyi.
Imisozi myiza iri ku muhanda ugana Gisenyi.
Ugeze mu Mujyi wa Musanze, Nyabihu na Gisenyi uba ureba ibirunga byo mu Rwanda n'ibyo muri DR Congo.
Ugeze mu Mujyi wa Musanze, Nyabihu na Gisenyi uba ureba ibirunga byo mu Rwanda n’ibyo muri DR Congo.

2.Ikiyaga cya Kivu; ku kiyaga hari byinshi biryoshye nko gutwara ubwato, wa Kayaking, wakora imikino yo mu mazi n’iyo ku mucanga, wakora siporo zo mu mazi n’izo ku mucanga, wakwirobera amafi, n’ibindi byinshi.

Mu kivu haba Siporo nyinshi, ndetse n'uburyo bwo kwishimisha.
Mu kivu haba Siporo nyinshi, ndetse n’uburyo bwo kwishimisha.

3.Gutembera umujyi wa Gisenyi; uyu urimo byinshi byo kureba no gusura nk’uruganda rwa Bralirwa, uruganda rwenga ibinyobwa rukuze cyane mu Rwanda, ugatwara igare mu mujyi, n’ibindi.

Ushobora no gutembera mu mujyi kandi n'igare, mu muhanda uri ku nkengero z'Ikivu.
Ushobora no gutembera mu mujyi kandi n’igare, mu muhanda uri ku nkengero z’Ikivu.

4.Nusura Gisenyi kandi ntuzaveyo utanywereye icyayi, Byeri cyangwa soda ku mazi, dore ko ku Kivu hariho Hoteli n’utubare twinshi, bikazakuryohera cyane nijoro.

5.Kurira umusozi wa Rubavu; kuri uyu musozi bahakorera Siporo zinyuranye, by’umwihariko haba na Siporo idasanzwe mu Rwanda yo kurira urutare. Kuwugendagenda nabyo ariko ni ubukerarugendo kuko uriho indabo nyinshi zinyuranye, kandi uba ureba umujyi wa Gisenyi na Goma muri DR Congo munsi yawe. Uyu musozi kandi unabumbatiye amateka y’intambara ya mbere y’isi yose kuko Abadage bari bahafite ibirindiro.

Uri mu Kivu uba unareba hakurya muri DR Congo. Agace kazwi nka Husi, muri Goma kari gutera imbere cyane.
Uri mu Kivu uba unareba hakurya muri DR Congo. Agace kazwi nka Husi, muri Goma kari gutera imbere cyane.

6.Ushobora gusura kandi imirima y’ikawa (coffee) na Kimbiri bakakwigisha n’uko wakwikorera ‘coffee’ bitagusabye kubanza kuyinyuza mu ruganda, ugatembera mu mazi, ugasura ibirwa biri mu Kivu n’ibindi. Mu biribwa kandi ntuzahave utariye ifi cyangwa Isambaza.

Aha, barerekana ukuntu ushobora kwikarangira ikawa mu gakono ka kinyarwanda, warangiza ukayisekura, ukayiyungurura kugera unyweye ikawa y'umwimerere.
Aha, barerekana ukuntu ushobora kwikarangira ikawa mu gakono ka kinyarwanda, warangiza ukayisekura, ukayiyungurura kugera unyweye ikawa y’umwimerere.

7.Abakunda Muzika, utubyiniro, utubare, restaurant, coffee, tea, n’ibindi byose birahaboneka, kandi bikaba akarusho ko ho ubifatira mu mafu y’Ikivu.

8.Abakunda kureba umupira w’amaguru, i Gisenyi hari Stade Umuganda n’amakipe abiri akina mu kiciro cya mbere (Marines FC na Etincelles FC) nazo ziba zahuruje abantu mu mujyi iyo zakinnye. Ariko kubakunda imikino yo hanze, hari henshi ho kuyirebera.

9.Ishyuri ryo ku Nyundo ryigisha, ubugenzi, ubukorikori, rigategura abahanzi b’ejo, ubasuye ushobora kwigurira tableau za macye ziba zarakozwe n’abanyeshuri, wagura ibibumbano, ariko hari n’abaririmbi b’ibitanga baririmba neza nk’abamalayika.

10.Nibigukundira kandi uzasure amazi y’Amashyuza, ujye kureba uko baroba Isambaza, n’ibindi byinshi.

I Gisenyi hari byinshi byo gusura, kandi ntibihenze kuko ushobora kubona aho kurara ku mafaranga ari hasi y’ibihumbi bitanu ku ijoro kuzamura kugera ku biciro bya Hoteli y’inyenyeri enye.

RDB yatangije ubukangurambaga bwo gukangurira Abanyarwanda gutembera u Rwanda, ushaka kujya Gisenyi ushobora kwijyana wagera i Gisenyi ukagana ishami rya RDB ryaho rikagufasha mu gutembera, cyangwa ugashaka Kompanyi zitwara abakerarugendo kugira ngo zigufashe kujyayo, gutembera no kugaruka. Biba byiza kurushaho iyo muri itsinda ry’abantu benshi.

Muri weekend camera y’UM– USEKE yajyanye na RDB muri Tembera u Rwanda i Gisenyi

Mu bukangurambaga bwa RDB bwiswe 'Tembera u Rwanda', RDB ifasha abantu mu kugenda no kugaruka buri bus nziza cyane, n'ibindi binyuranye.
Mu bukangurambaga bwa RDB bwiswe ‘Tembera u Rwanda’, RDB ifasha abantu mu kugenda no kugaruka buri bus nziza cyane, n’ibindi binyuranye.
Ibyamamare mu mukino w'amagare mu Rwanda, Valens Ndayisena n'umwana ukiri muto Samuel Mugisha nabo bagiye gutembera Gisenyi.
Ibyamamare mu mukino w’amagare mu Rwanda, Valens Ndayisena n’umwana ukiri muto Samuel Mugisha nabo bagiye gutembera Gisenyi.
Aha Valens Ndayisenga na Mugisha barifotoranya n'igisonga cya Miss Rwanda 2016 Peace Kwizera Ndaruhuhtse.
Aha Valens Ndayisenga na Mugisha barifotoranya n’igisonga cya Miss Rwanda 2016 Peace Kwizera Ndaruhuhtse.
Bakigera i Rubavu, abari muri iyi Tembera u Rwanda babanje kujya gusura imirima y'ikawa ya Kimbiri, babereka n'uko bakwikorera ikawa yo kunywa.
Bakigera i Rubavu, abari muri iyi Tembera u Rwanda babanje kujya gusura imirima y’ikawa ya Kimbiri, babereka n’uko bakwikorera ikawa yo kunywa.
Ku Kivu, abakerarugendo n'Abanyarubavu baba baje kwogo.
Ku Kivu, abakerarugendo n’Abanyarubavu baba baje kwogo.
Ku mwaro haba hari n'ubwato kandi bushobora kugutwara ukaryoherwa n'Ikivu.
Ku mwaro haba hari n’ubwato kandi bushobora kugutwara ukaryoherwa n’Ikivu.
Umushinga wo kubyaza Gas Methane amashanyarazi uri mu Kivu hagati.
Umushinga wo kubyaza Gas Methane amashanyarazi uri mu Kivu hagati.
Mu Kivu kandi hagaragaramo inyoni zitandukanye, by'umwihariko izirya amafi.
Mu Kivu kandi hagaragaramo inyoni zitandukanye, by’umwihariko izirya amafi.
Uri mu Kivu umutekano wawe uba urinzwe ijana ku ijana kuko ingabo z'u Rwanda zirwanira mu mazi zihari kandi zifite ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru.
Uri mu Kivu umutekano wawe uba urinzwe ijana ku ijana kuko ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zihari kandi zifite ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru.
Ku nkengero z'Ikivu haragenda hubakwa inzu zigezweho.
Ku nkengero z’Ikivu haragenda hubakwa inzu zigezweho.
Abantu baba ari benshi ku Kivu bagiye kurya ubuzima.
Abantu baba ari benshi ku Kivu bagiye kurya ubuzima.
Ku nkombe za Kivu, mu bice bitandukanye haba hari ubwato bwagutembereza uko ushaka kandi ku mafaranga macye.
Ku nkombe za Kivu, mu bice bitandukanye haba hari ubwato bwagutembereza uko ushaka kandi ku mafaranga macye.
I Gisenyi ushobora kuhasohokana umuryango wawe mukanezerwa.
I Gisenyi ushobora kuhasohokana umuryango wawe mukanezerwa.
Ushobora no kuhakirira ubukwe cyangwa ibindi birori.
Ushobora no kuhakirira ubukwe cyangwa ibindi birori.
Ku baturiye Ikivu, aya mazi ni ubuzima kuri bose, bayakesha byinshi bakenera mu buzima.
Ku baturiye Ikivu, aya mazi ni ubuzima kuri bose, bayakesha byinshi bakenera mu buzima.
Muri iyi minsi ngo abantu basigaye bakunda kujya gukorera ubukwe i Gisenyi ku mazi.
Muri iyi minsi ngo abantu basigaye bakunda kujya gukorera ubukwe i Gisenyi ku mazi.
Kuri aka karwa naho biremewe gukorerayo ubukwe, ndetse ngo bujya buhabera.
Kuri aka karwa naho biremewe gukorerayo ubukwe, ndetse ngo bujya buhabera.
Ubwato ni kimwe mu bikoresho by'ingenzi ku baturiye Ikivu, kimwe n'uko Igare ari ingenzi mu Bugesera.
Ubwato ni kimwe mu bikoresho by’ingenzi ku baturiye Ikivu, kimwe n’uko Igare ari ingenzi mu Bugesera.
Ubwato butwara abagenzi, imbere mu Karere ka Rubavu, ariko aya mazi anahuza Akarere ka Rubavu n'utundi turere tunyuranye two mu Burengerazu hifashishijwe ubwato.
Ubwato butwara abagenzi, imbere mu Karere ka Rubavu, ariko aya mazi anahuza Akarere ka Rubavu n’utundi turere tunyuranye two mu Burengerazu hifashishijwe ubwato.
Ubwato kandi babwifashisha mu kuroba isambaza.
Ubwato kandi babwifashisha mu kuroba isambaza.
Ubwato kandi babwifashisha mu gutwara izi Containers z'imizigo.
Ubwato kandi babwifashisha mu gutwara izi Containers z’imizigo.
Kuko baba babimenyere, bagenda mu Kivu nta mususu.
Kuko baba babimenyere, bagenda mu Kivu nta mususu.
Bakoresha ubwato kandi batwara imizigo, n'umusaruro bakuye mu mazi harimo ifi n'isambaza.
Bakoresha ubwato kandi batwara imizigo, n’umusaruro bakuye mu mazi harimo ifi n’isambaza.
Hari n'abashinze utubare ku nkengero z'amazi neza neza.
Hari n’abashinze utubare ku nkengero z’amazi neza neza.
Nubwo ari umujyi w'ubukerarugendo baranahinga.
Nubwo ari umujyi w’ubukerarugendo baranahinga.
Barahinga kandi bakeza.
Barahinga kandi bakeza.
Reka tugaruka kuri Hoteli Serena, aho ushobora gusanga imikino myinshi yagushimisha kandi idahenze.
Reka tugaruka kuri Hoteli Serena, aho ushobora gusanga imikino myinshi yagushimisha kandi idahenze.
Ibyo bita Kayaking, ujya mu bwato buto ukitwara cyangwa ugatwara mugenzi wawe.
Ibyo bita Kayaking, ujya mu bwato buto ukitwara cyangwa ugatwara mugenzi wawe.
Kayaking iba nziza cyane kuko uba wicaye neza urambije, kandi witwariye ubwato.
Kayaking iba nziza cyane kuko uba wicaye neza urambije, kandi witwariye ubwato.
Ati "Mwambonye ko nta bwoba?"
Ati “Mwambonye ko nta bwoba?”
Ibyo byo babyita Paddle boarding.
Ibyo byo babyita Paddle boarding.
Gukora 'Paddle boarding' ushobora no kwijyana ku bwato wenyine.
Gukora ‘Paddle boarding’ ushobora no kwijyana ku bwato wenyine.
Ariko na none bikaryoha cyane uri kumwe n'undi.
Ariko na none bikaryoha cyane uri kumwe n’undi.
Mwagiye muri benshi, bamwe bashobora gukora Paddleboarding, abandi bagakora Kayaking.
Mwagiye muri benshi, bamwe bashobora gukora Paddleboarding, abandi bagakora Kayaking.
Gusa, si byiza kujya mu mazi utambaye imyambaro yo kogana.
Gusa, si byiza kujya mu mazi utambaye imyambaro yo kogana.
Mu gihe nta bwoba ufite ushobora gukomeza ukagera kure.
Mu gihe nta bwoba ufite ushobora gukomeza ukagera kure.
Paddleboarding na Kayaking ni zimwe muri Siporo zo mu mazi ziryoha kuko ukoresha umubiri wawe kandi ukareba ubwiza bw'amazi uyarimo.
Paddleboarding na Kayaking ni zimwe muri Siporo zo mu mazi ziryoha kuko ukoresha umubiri wawe kandi ukareba ubwiza bw’amazi uyarimo.
Nujyayo, nubishobora uzagera nk'aha, uba wambaye umwenda ukurinda mu gihe wakoreramo impanuka.
Nujyayo, nubishobora uzagera nk’aha, uba wambaye umwenda ukurinda mu gihe wakoreramo impanuka.
Ati mwambonye ko njye ntatinya amazi.
Ati mwambonye ko njye ntatinya amazi.
Ntibiba byoroshye iyo ari ubwa mbere, ariko ntibinagoye iyo utagira ubwoba cyane.
Ntibiba byoroshye iyo ari ubwa mbere, ariko ntibinagoye iyo utagira ubwoba cyane.
Ibi ntabwo biba ku nyaja nini cyane gusa, aha ni ku Kivu naho wabihasanga.
Ibi ntabwo biba ku nyaja nini cyane gusa, aha ni ku Kivu naho wabihasanga.
Mu gihe bamwe bakora Kayaking, abandi bakora Paddle Boarding, abdni bashobora kuba boga, bakinira mu mazi, n'ibindi binyuranye.
Mu gihe bamwe bakora Kayaking, abandi bakora Paddle Boarding, abdni bashobora kuba boga, bakinira mu mazi, n’ibindi binyuranye.
Habamo n'ubwato ariko bashobora kugutwara ukituriza ugasoma igitabo, icupa, ikirahure cyangwa utasi.
Habamo n’ubwato ariko bashobora kugutwara ukituriza ugasoma igitabo, icupa, ikirahure cyangwa utasi.
Kevin ati "No koga burya ndabizi."
Kevin ati “No koga burya ndabizi.”
Mu Kivu ubu ushobora kumaramo amasaha menshi ukora ibyo ukunda ushaka.
Mu Kivu ubu ushobora kumaramo amasaha menshi ukora ibyo ukunda ushaka.
"Yooo urimo uramfotora???"
“Yooo urimo uramfotora???”
Nujyamo uzoge ugere aho ushobora kugaruka kuko amazi manini arashukana si nka piscine.
Nujyamo uzoge ugere aho ushobora kugaruka kuko amazi manini arashukana si nka piscine.
Ubwato bwa Moteli butwarwa n'umuntu umwe, akaba yaheka undi muntu umwe.
Ubwato bwa Moteli butwarwa n’umuntu umwe, akaba yaheka undi muntu umwe.
Uyu ufasha abagiye kubujyaho bwa mbere, we nta mpungenge na ntoya aba afite.
Uyu ufasha abagiye kubujyaho bwa mbere, we nta mpungenge na ntoya aba afite.
Aya mazi benshi batinya we ayagendamo ntabwoba.
Aya mazi benshi batinya we ayagendamo ntabwoba.
Ageze ku mwaro, ati ninde ushaka ko tujyana?
Ageze ku mwaro, ati ninde ushaka ko tujyana?
Uyu ati ndaje, hogi hogi no mu mazi rwagati, kugira ngo ugende kuri ubu bwato ni amafaranga hagati y'ibihumbi bitanu na bitandatu gusa ku minota itanu.
Uyu ati ndaje, hogi hogi no mu mazi rwagati, kugira ngo ugende kuri ubu bwato ni amafaranga hagati y’ibihumbi bitanu na bitandatu gusa ku minota itanu.
Gutwara ubu bwato nayo ni experience idakwiye kuzagucika nujya i Gisenyi. Ubaye uzi kubutwara wakwijyana.
Gutwara ubu bwato nayo ni experience idakwiye kuzagucika nujya i Gisenyi. Ubaye uzi kubutwara wakwijyana.
Ku mucanga ariko haba hari n'indi mikino.
Ku mucanga ariko haba hari n’indi mikino.
Aba, barakina Volleyball.
Aba, barakina Volleyball.
Umaze koga, ushobora kuba wiryamiye wumva akazuba n'akayaga.
Umaze koga, ushobora kuba wiryamiye wumva akazuba n’akayaga.
Ku mucanga ntiwabura icyo ukora.
Ku mucanga ntiwabura icyo ukora.
Kuryama hasi bakagupakiraho umucanga, ni bimwe mubyo abantu bakunda iyo bari kumucanga.
Kuryama hasi bakagupakiraho umucanga, ni bimwe mubyo abantu bakunda iyo bari kumucanga.
Nubwo bamurunzeho umucanga arisekera.
Nubwo bamurunzeho umucanga arisekera.
Arareba amafoto yafotoye.
Arareba amafoto yafotoye.
Ati "Reba iyi ni nziza."
Ati “Reba iyi ni nziza.”
No kuhicara byonyine ubwabyo biraruhura.
No kuhicara byonyine ubwabyo biraruhura.
Umwaka nturangire utagannye ku Gisenyi ngo uryoherwe n'ubuzima.
Umwaka nturangire utagannye ku Gisenyi ngo uryoherwe n’ubuzima.

Photos: Mugunga Evode

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Genda Gisenyi uri iya kwanza mu Rwanda. N’abakwanga nibura bajye bemera ko ubarusha ubwiza n’umucyo nta kundi ntacyo twabihinduraho!

    Proud to be from Gisenyi!

  • Gisenyi ni nziza , ariko abanyagisenyi bo, ntago ari sawa, uzi umwirato n’amahane n’ubwicanye bakoze kuva 1973-1994.

    • Bamaze! Iryo ni ishyari ryakumaze! Uzafate ikivu ucyimurire iwanyu maze wishime????????????????????????????

    • ntabwo nagend ntasubije KABERA kuko ndi umunyagisenyi,uratubeshyeye kdi gufata amateka y,ahantu ukayasanisha nibihe tugezemo sibyo turimo kwiyubaka nka gisenyi nigihugu muri rusange,ndibwira ko naho uri mu rda atari shyashya,niba tugira amahane tukaba n,abicanyi nabyo uzabitwubahire urusheho no kudutinya kudutinya kugirango tutakwica.gusa nsomye ibitekerezo byawe wasnaga ubarusha ubwo bugome ndetse n.amahane kuko namwe nti muri shyashya,TUBANAMBAZI DII

  • @Rep.guard ngo bamaze nibura narinziko ugiye kumusubiza ko ababeshyeye kubyo abanenga, naho nawe urivugira ko abagiriye ishyari! Ubwo se muri ibyo avuze kuba nya Gisenyi icyiza kirimo niki cyatera umuntu ishyari koko??? Niba uri nuwaho wakagombye kumugaya ko ababeshyeye cg ashyize muri rusange kdi atari ko bose bateye gutyo. Naho kwimura ikivu akakijyana iwabo ntacyo bimaze kuko kuba ugituriye siko ku enjoyinga ubwiza bwacyo .

    • @You all.
      Mwese rero murapfa ubusa. Ntabwo ari byiza gukora generalisation, icyaha ni gatozi.
      njye ndumva mwavuga ngo: bamwe mu bantu baturukaga ku gisenyi bari bafite ingengabitekerezo y’ urwango, amoko, …, bakoze nabi. Ariko iyo muvuze ngo abanyagisenyi (You mean all of them), ntabwo aribyo.
      Kereka niba abakoze nabi bari baratorewe guhagararira abanyagisenyi bose ubuzima bwose. Byaba byiza rero twrinze gufata abantu bose tukabashyira mu gatebo kamwe. nimutintondera imvugo dukoreasha twazashiduka bamwe muri twe dukora nk’ ibyo abo bantu babi bakoze.
      Muribuka umugani w’ umwana w’ ikirura n’ intama, uko byagenze:
      Ikirura kiti: Umwaka ushize wanyandurije amazi
      Umwana w’Intama: nayanduje gute ntaravuka ko mfite amezi 5
      Ikirura kiti: Niba atari wowe ni mwene wanyu
      Umwana w’ intama: Nta mwene wacu ngira kuko ndi ikinege (umwana umwe)
      Ikirura kiti: Ntacyo ubwo ni umwe mu muryango wanyu, uko yaba yitwa kose cyangwa se aho atuye
      Umwana w’ intama: ariko njye ndumva ndengana
      Ikirura kiti: Urengana urengana iki, ubugome bwanyu turabuzi,
      Ikirura: Gihita kigakubita urwara kirakarya

      Conclusion:

      Muri iyi nkuru murumva twakuramo iri he somo

      Tekereza nawe uramutse uhaniwe icyaha cya sogukuruza wawe, koko ari wowe wabyemera?
      Njye natanga inama yo kwirinda gukora generalisation, buri wese ajye abzwa kandi akurikiranirwe ku ruhare rwe.
      Ahubwo abasigaye duharanire icyaduhuza kurusha icyadutanya, turwanye icyibi, n’ ababikora aho baba baturuka hose. Duharanire kubaka u Rwanda rwiza twifuza, turinda ibyiza tumaze kugeraho.

  • Mbega ibyiza bya Rubavu!!!!!!!! burya U RWANDA nirwiza!!!
    bravo ku musuke ariko byaba akarusho iyi nkuru muyishije no mumashusho.

  • Sorry, byaba akarusho iyi nkuru muyishije muri Video.

Comments are closed.

en_USEnglish