Digiqole ad

U Rwanda, Uganda na Kenya kuva muri Mutarama 2014 birakoresha indangamuntu imwe

Kuva mu 2006 ngo nibwo ibihugu bitanu byo mu karere byatangiye gutekereza guhuza indangamuntu. Kuri uyu wa 02 Kanama muri Serena Hotel i Kigali, Uganda, Kenya n’u Rwanda nibyo byabashije gushyira umukono ku masezerano yo gukoresha indangamuntu imwe ku babituye guhera muri Mutarama 2014.

Ubwo basinyaga ku masezerano yo guhuza irangamuntu

Ubwo basinyaga ku masezerano yo guhuza irangamuntu

Aya masezerano yemerera kandi abakerarugendo baza muri ibi bihugu guhabwa Visa imwe ibemerera kubitemberamo uko ari bitatu.

Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni yavuze ko iyi gahunda igamihe cyane cyane guteza imbere ishoramari hagati y’ibi bihugu, guteza imbere ubukerarugendo ndetse no koroshya ubuhahirane hagati y’abatuye ibi bihugu.

Muri iyi nama ntabwo bagarutse cyane ku kuba Tanzania n’u Burundi bitaritabiriye iyi gahunda yo guhuguza ibiranga ibi bihugu byo mu karere.

Ministre Musoni yagize ati « iyi gahunda ifite intego kandi yo kuzashyiraho isoko rimwe rihuza ibi bihugu, ubu habonetse bitatu gusa. Tanzania n’u Burundi ntabwo byahejwe ahubwo ni uko bavuze ko bataritegura kwinjira muri iyi gahunda. »

Musoni James yemeza ko 'nta mugabo umwe' ariyo mpamvu y'aya masezerano

Musoni James yemeza ko ‘nta mugabo umwe’ ariyo mpamvu y’aya masezerano

Shem Bageine Minisitiri ushinzwe ibya ‘East African Community’ wa Uganda yatangaje ko iki gikorwa ari ingenzi kuko ngo kujya hamwe biruta kure kuba wenyine.

Shem Bageine ati « Bizafasha cyane guteza imbere ibihugu byacu, ubu dushishikajwe kandi no guhuza imipaka, indangamuntu n’ibindi tukazabigeraho dufatanyije. Ubumwe bukora imbaraga. »

Rica Rwigamba umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’iterambere ry’u Rwanda cya RDB yabwiye abanyamakuru ko ikarita ya VISA imwe (izagura 30$) izajya ihabwa mukerarugendo uje muri ibi bihugu izatuma habaho impinduka nziza ku bukerarugendo.

Rwigamba ati « Mukerarugendo naza akagera mu Rwanda agahabwa ikarita ishobora gutuma asura na Uganda atarinze kwaka Visa bizajya bituma naho ahagera. Abakerarugendo benshi bajya muri Kenya nibabona ko bashobora gukomeza no mu Rwanda bizajya biba byoroshye.

Ubu ingendo ziroroshye kubera indege zigenda kenshi. Murumva rero ko iyi gahunda ije gutuma ibi bihugu biyinjiyemo byunguka mu bukerarugendo.

Ibi bihugu uko ari bitatu byemeranyijwe ko ababituye bagiye kuba bakoresha indangamuntu y’igihugu umuntu atuyemo kugeza igihe iyi gahunda y’irangamuntu imwe izagerwaho.

Shem Bageine avuga ko nubwo Abaganda nta ndangamuntu bari bafite ariko ibyangombwa by'inzira bisanzwe bizabafasha kugendagenda muri ibi bihugu kandi bizafasha cyane imihahiranire

Shem Bageine avuga ko nubwo Abaganda nta ndangamuntu bari bafite ariko ibyangombwa by’inzira bisanzwe bizabafasha kugendagenda muri ibi bihugu kandi bizafasha cyane imihahiranire

Ku banyarwanda n’abanyakenya ngo bazajya bakoreshwa irangamuntu zabo zisanzwe kuko zikoze ku buryo bigezweho, zikazajya zibemerera kugera muri ibi bihugu byasinye aya masezerano. Abagande bakaba bakoresha impapuro zisanzwe z’inzira. Mu gihe uyu mushinga mugari w’irangamuntu imwe uzaba uri gukorwa.

Visa yo kugenda muri ibi bihugu izajya ihabwa mukerarugendo yo ikazajya iba ifite agaciro mu gihe cy’iminsi 90 yayiguze amadorari 30 ya Amerika.

Muri iyi nama havuzwe ko u Burundi na Tanzaniya zitari bimenyeshwa imyanzuro yafashwe kugirango mu gihe bizaba byiteguye bizahite byinjira muri iyi gahunda yo gutuma abatuye aka karere k’ibiyaga bigari bagendagenda muri ibi bihugu nta nzitizi.

Abahagarariye Kenya muri iyi nama

Abahagarariye Kenya muri iyi nama

Anaclet Karibata ushinzwe iby'abinjira n'abasohoka mu Rwanda na Monique Mukaruliza wahoze ari Ministre wa MINEAC

Anaclet Karibata ushinzwe iby’abinjira n’abasohoka mu Rwanda na Monique Mukaruliza wahoze ari Ministre wa MINEAC

Hagati ni Rica Rwigamba umuyobozi wa RDB wungirije ushinzwe ubukerarugendo

Hagati ni Rica Rwigamba umuyobozi wa RDB wungirije ushinzwe ubukerarugendo

Ministre w'u Rwanda ushinzwe ibya East African Community  Jacqueline

Ministre w’u Rwanda ushinzwe ibya East African Community Jacqueline Muhongayire

Muri Serena Hotel kuri uyu wa 02 Kanama, Ministre Musoni James nawe yemeza ko 'nta mugabo umwe'

Muri Serena Hotel kuri uyu wa 02 Kanama niho hasinyiwe aya masezerano

photos/DS Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish