Digiqole ad

U Rwanda rwigeze kumenyekana nk’igihugu gifite abapagasi benshi – Min Kaboneka

 U Rwanda rwigeze kumenyekana nk’igihugu gifite abapagasi benshi – Min Kaboneka

Min Kaboneka avuga ko hari igihe u Rwanda rwigeze kumenyekana nk’igihugu gifite abapagasi benshi mu karere

*Ati “Hari abahunganye agasambi n’agasafuriya bagataha mu ndege, bamwe ubu ni ba Minisitiri”,
*Yaganirije urubyiruko ku nzira u Rwanda rwaciyemo kugira ngo rugere aho rugeze ubu.

Mu nteko rusange y’Urubyiruko ibaye ku nshuro ya 20, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yaganirije abahagarariye urubyiruko ku mateka y’imiyoborere y’u Rwanda, avuga ko ababaye muri iki gihugu mbere ya Jenoside bakiriho bazi icyanga cy’imiyoborere mibi n’imyiza. Yagarutse ku isura y’u Rwanda rwo hambere avuga ko hari igihe iki gihugu cyari kizwi ku bibi gusa. Ati “…Hari igihe u Rwanda rwagize amateka ko ari cyo gihugu gifite abapagasi benshi mu karere.”

Min Kaboneka avuga ko hari igihe u Rwanda rwigeze kumenyekana nk'igihugu gifite abapagasi benshi mu karere
Min Kaboneka avuga ko hari igihe u Rwanda rwigeze kumenyekana nk’igihugu gifite abapagasi benshi mu karere

Muri ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Urubyiruko, Gusigasira imiyoborere myiza ni umusingi w’Iterambere’, Minisitiri Kaboneka Francis yabanje gusobanurira uru rubyiruko imiyobore y’u Rwanda mbere ya Jenoside na nyuma yayo.

Ati “Ubuyobozi bwiza bugira ibyiza, ububi bukagira ibibi, mu Rwanda ibi bice byose twarabibonye tubibamo.”

Avuga ko Repubulika zo mu gihe cya mbere ya Jenoside zaranzwe no gutonesha bamwe abandi zikabasubiza inyuma.

Minisitiri Kaboneka wavugaga ko ubu buyobozi butahaga agaciro abaturage babwo, avuga ko byatumye u Rwanda n’Abanyarwanda bisanga mu manga y’urwangano ubwoko bumwe bwagiriye ubundi bigatuma habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagarutse ku ngaruka z’iyi miyoborere yabibye urwangano n’amacakubiri mu Banyarwanda zatumye u Rwanda ruhindana ku rwego mpuzahanga.

Ati “Hari igihe u Rwanda rwamenyekanye ko ari cyo gihugu cya mbere gifite impunzi nyinshi ku Isi hose.”

Avuga kandi ko nubwo ubu buyobozi bubi bwagiraga abo butonesha ariko butahaga agaciro Abanyarwanda na byo bigatuma igihugu kimenyekana ku bibi.

Ati “Hari igihe u Rwanda rwagize amateka ko ari cyo gihugu gifite abapagasi benshi muri aka karere, abashaka kwiteza imbere bagashaka Abanyarwanda bajya kubakorera imishinga yabo cyangwa kubashyira mu bikorwa byabo bibateza imbere…

Ni ho usanga Abanyarwanda bagaragaye batera ibisheke muri Uganda, mu ikawa, mu cyayi… Abanyarwanda benshi bagaragaye mu birombe byo muri Congo bajya gupagasa.”

Ngo ibi byatumye Abanyarwanda babihimbamo indirimbo kuko bari bamaze kubiyoboka.  Ati “Ngo ‘yagiye agarukana iki?’ ntabwo yagarukanye imodoka,… yagarukanye agatara ku manywa, ntiyanakazanye nijoro, wumve ko bikabije.”

Asaba uru rubyiruko gusigasira iyi miyoborere myiza n'ibyagezweho kubera yo
Asaba uru rubyiruko gusigasira iyi miyoborere myiza n’ibyagezweho kubera yo

 

Hari abahunganye agasambi n’agasafuriya bagataha mu ndege, bamwe ubu ni ba Minisitiri

Minisitiri Kaboneka wagarutse ku mateka y’urugamba rwo kuboha igihugu, yavuze ko hari benshi batanze imbaraga n’ubuzima kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho rubera urumuri rw’ibindi bihugu.

Yabwiye uru rubyiruko ko rufite amahirwe kuko ruri gukurira mu gihugu gitemba amata n’ubuki, gifite Leta iha amahirwe angana buri wese.

Avuga ko Leta y’u Rwanda irimo bamwe mu bagize uruhare mu kubohora igihugu ishishikariza buri wese wahunze kubera imiyoborere mibi ya mbere ya Jenoside ko yataha akaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Yagarukaga ku byagezweho kubera imiyoborere myiza, birimo ibikorwa remezo harimo n’indege u Rwanda rumaze kugira.

Ati “Umuntu wahunganye agasambi n’agasafuriya, akagera za Gabon, za Cameroun [ariko Abanyarwanda twaranagowe], Leta ikohereza indege ikaza ikagwa aha i Kanombe ku kibuga cy’indege… Ubu bamwe ni  ba Minisitiri nkanjye, turafatanya kubaka igihugu.”

Minisitiri Kaboneka wavugaga ko Leta zabanje zitahaga amahirwe urubyiruko nk’uko bimeze ubu, yasabye uru rubyiruko gusigasira iyi miyoberere myiza n’ibyagezweho kubera yo.

Umuhuzabikobwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Nyirigira Clarisse avuga ko uyu mukoro bahawe ari urugendo ariko ko barutangiye kandi ko ruri kugenda neza.

Avuga ko ibi bazabigeraho binyuze mu bukangurambaga bukorwa mu rubyiruko rusabwa kwiteza imbere mu mishanga itandukanye ishobora kubafasha kuzamura imibereho y’abaturarwanda.

Yaganirije uru rubyiruko ku mateka y'imiyoborere mibi yashenye u Rwanda n'imiyoborere myiza iri kucyubaka ubu
Yaganirije uru rubyiruko ku mateka y’imiyoborere mibi yashenye u Rwanda n’imiyoborere myiza iri kucyubaka ubu
Uru rubyiruko rwagaragaje ko rwari runyotewe n'aya mateka
Uru rubyiruko rwagaragaje ko rwari runyotewe n’aya mateka

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

32 Comments

  • Niba numvise neza igitekerezo cya Minister Kaboneka, abanyarwanda bose bameze neza kuko abarutashye bamaze kurubohoza bameze neza! Iyaba yari azi ko noneho hari n’abashaka ak’ubupagasi bafite diplomes ntibanakabone. Turacyafite ikibazo gikomeye cyo kugira ngo abanyarwanda bige kujya bishyira mu mwanya w’abandi banyarwanda, ngo barusheho kumenya abafite ibibazo n’ubukana bifite. Uw’iminsi igicira inyuma y’urugo agira ngo arusha abandi kuraguza.

    • Ese kaboneka, ku ngoma uvuga hari uwaba yaragiye gupagasa afite Diplome? hari se uwashakaga kwiteza imbere akurizwa panda gari ngo yacururije ku muhanda? harya haba hari abajyaga kwicuruza i Kampala, i Goma n’ahandi mu buraya? None se haba harabayeho Nzaramba abantu bakaburara igihe cyose? Harya mwalimu yahembwaga angahe burugumestri agahembwa angahe? Nyamara abanyarwanda twakagombywe dujya dushyira mu gaciro.

  • Uwahunganye agasambi nagasafuliya agataha mundege se buriya ntibavuga wawundi ushinzwe impunzi?

    • hari n’abandi!

  • Abanyarwanda bambuka imipaka bajya gupagasa kubera ubushomeri, ubukene n’inzara (economic migrants), cyane cyane abajya Uganda, baruta kure abagendaga ku ngoma zavuyeho. Nyuma y’imyaka 23 RPF iyobora igihugu, ikwiye kudufasha kureba imbere kurusha uko dusubira mu byahise. 70% by’abagize urubyiruko nta yindi ngoma bazi itari iya FPR. Kubabwira ibyahise ntacyo bibabwiye. Bahangayikishijwe n’imibereho yabo uyu munsi n’ejo hazaza.

    • ????

    • Right guy! Ibindi ni igipindi n’indi yaza yaza itubwira ibibi by’abagiye kabone n’iyo Baza basanga hari ibyiza kandi bifatika byahozeho… C’est la polotiki les amis

  • Aho kugira uburambe mu bushomeri, jye nahitamo kuba umupagasi uhoraho witunze. Nibwo narushaho kwihesha agaciro, mbayeho nabi ariko ntawe nsabirizaho iby’ibanze by’imibereho. Jye umuntu ansuzuguye atantunze ntacyo byaba bintwaye cyane, si kimwe no guhakwa kuwo ukesha byose. Niba Minister Kaboneka yumva ubupagasi bugayitse, hari nibura miliyoni eshatu z’abanyarwanda zitunzwe no gupagasa (ubariyemo ba nyakabyizi bose) zitazigera zibibona kimwe nawe.

  • Umwami Musinga na Rudahigwa nibo batagiye ibintu byo gufata Abanyarwanda bakabahereza Ababiligi ngo bajye kubakoresaha i Katanga, Kasai, Lubumbashi,… mu gucukura amabuye y’agaciro. Video zibyerekana zirahari. Muri ibyo bihe hari n’abandi banyarwanda bajyanwe muri Kenya mu guhinga icyayi n’ibisheke, hari n’abatanzwe na Rudahigwa ngo bajye kurwana mu ntambara ya II y’isi. Mperutse kumva kuri VOA abantu bo mu ntara y’uburasirazuba bavuga ingo nyinshi zafunze imiryango bagasuhukira Uganda. (Min. we abyita kwijoyinga EAC) kubera inzara bise Nzaramba.

    Ibi byose rero Min. Kaberuka yabibaza ingoma ya Cyami kuko niyo yabitangije, ndetse ni nayo yateje akaduruvayo n’akaga byagwiriye u Rwanda harimo na Genocide. Ibimenyetso n’inyandiko zabyo byose zirahari.

    • Buri ngoma igira ameza n’amabi yayo kandi kenshi ibikora yumva ko ari byiza kuva kuri cyami,Republic ya 1,2 ndetse n’iya 3

    • Uhongera umwanzi……. mudarinda mupfa mutarashima.

    • Wampaye Link nkirenere izo Bideo Mivandi ,,

    • Wampaye Link nkirenere izo video ‘ Muvandimwe ,

  • Nyakubahwa Minister, buriya ku banyarwanda 45.8% bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, barenga miliyoni enye n’igice (imibare ya MINALOC), harimo abapagasi bangahe? Ese mu cya gatatu cyo buriya nta bandi bapagasi barimo batwererwa ubukungu batigeze? Ese mwarimu wa primaire uhembwa umushahara umushyira munsi y’umurongo w’ubukene iyo ashinze urugo akabyara agomba kwishingira abo ashinzwe, buriya ni umunyarwanda wemye, cyangwa nawe ni umupagasi. Mbere ya 1994 yahembwaga arenga amadolari 200, nta mukozi wa Leta n’umwe wari umukubye inshuro zirenga icumi. Uwitwaga D5 yarenzaga 10,000, kandi Prezida w’igihugu ntiyagezaga ku mushahara wa 100,000 FRW. None uyu munsi hari abakubye mwarimu inshuro zirenga 80 utabaze izindi avantages mwarimu atazigera arota. Ibyo mujye mubizirikana.

  • Mumbabarire sinshaka gusebanya no kubura kubaha bwana Ministre Kaboneka,Ibingira,Dusingizemungu.Ibitabo basomye natwe twarabisomye, aho bigiye amateka ndumva dushobora kuba twarasomye bimwe kuko twese turi abanyarwanda.Niba kuribo bumva abanyarwanda bose basigaye mu gihugu muri 1959,1973 na 1990 baribigoryi aho baribeshya cyane.Abahasigaye nibo bagaragaje ubutwari burenze kamere bakanabipfira,ntabwo babaye ibigwari kuko nibo batanze umusada ukomeye ngo binjire mu gihugu.Ahubwo ndasaba leta guha ishema abanyarwanda b’abatutsi bemeye kuguma muri leta ya Kayibanda bagaragaje ubutwari bukomeye barabibira ariko batumye abandi batutsi babaho ba Majyambere ba Evariste Siyeva,Kajeguhakwa, nabandi ntarondoye kandi bari kizigenza muri leta ya Habyarimana.Imana ijye irinda politiki igendera kuvangura abanyarwanda.

  • Rwanda suisse d’Afrique sinzi niba Min Kaboneka yarabisomye kandi byasohotse muri jeune Afrique.Kereka niba jeune afrique ari ikinyamakuru gikora propagande.

  • Gusigasira imiyoborere guharanira ubumwe, amahoro namajyambere bisa nibyo Muvoma yavugaga mbere ya 1990.Hari nigihe wagitrango uyu mugabo iyavuga yarasoma disikuru za Habanabakize Thomas wayoboye iriya ministeri igihe kirekire.

  • Hahaha mura ntembagaje kubera comments zanyu !!!!

    Mwifite mo inda yu mujinya grave bajama !!!!

    Sasa se icyo avuze abeshye ni kihe kweri ???

    Kw’ isi yose aho uzagera yaba USA CANADA EU nta na hamwe uzasanga umuturage atezwa imbere atariwe ubwe ubyikoreye ndakurahiye !!!!
    Mwe njiji mwize mive mwayo. Mukore.

    Ex: mworore muhinge mubikire mushishikaye mugere kuri dukeya mu myaka 2 uba ugeze kure cyane !!!

    Urora ingurube urebe ngo uragwiza imitungo vuba
    Urora amafi wirorere
    Hinga imboga wirorere

    Ubivange mo ubwejye wakuye mwi shuri bizagukiza.

    Naho kwirirwa muririmba ubushomeri ntacyo bizabageza ho nda kurahiye

    • @Munyarwanda, gukena ubwabyo ni ikibazo ariko si ikinegu, kandi ubukene burarwanywa bugashira abantu bashishikarira umurimo. Ariko gukeneshwa ku bwende na politiki zidahwitse, nk’izo dufite mu buhinzi cyangwa mu burezi, ni ikindi kibazo. Kubyigobotora byo ni urugamba rutoroshye. Biryana kurushaho iyo ufite uruhare muri politiki zigukenesheje ahindukiye akagukina ku mubyimba, cyangwa agakenera ko umukomera amashyi kuko we abayeho neza ntacyo abura. Kuvuga uziga muri iki gihugu mbona ari byo byiza. Cyera bajyaga bavuga ngo amagambo araguruka inyandiko zigasigara (verba volant scripta manent). Ariko ubu n’ibivuzwe n’umunyapolitiki nyuma y’imyaka irenga n’ijana baba bashobora kubyumvisha ushaka kubyumva wese. Bucyanayandi ni mwene Vuguziga.

    • @Munyarwanda! Ibyo uvuze Ni ukuri nyakuri aho gutakaza umwanya uganya wakora imishinga ugatera imbere njye mpora numva ubuhamya bw’abahera hafi kuri zero kandi mu gihe gito bakaba babaye abaherwe. Dore amahirwe y’ubukire mbona mu Rwanda n’iyo wahinga urusenda water melon imboga mbese twa tundi abantu basizugura inoti siraza nta kintu kidafite akamaro. Bref ubwinshi bw’abanyarwanda ni amahirwe ku ishoramari muri domaine zose abantu rero nitwige gukoresha ubwonko naho tuzakena ingoma ibihumbi

    • @Munyarwanda, iyi comment yawe rwose nta kintu nakimwe kizima kirimo wunguye abasoma kino kinyamakuru.Urora ingurube urebe ngo uragwiza imitungo vuba
      Urora amafi wirorere
      Hinga imboga wirorere
      Ibi babyita recyclage y’imigabo nimigambi yahozeho kubwa Habyarimana.Ibuka indilimbo aho bavugaga umuntu worora amatungo magufi akamugoboka.

    • nta wanze gukora ngo yikure mu bukene, ariko se mu gihe nabyo ubikoze Leta ikakuvangira ikanagufunga?? (eg: abazunguzayi,… abatunzwe na caguwa.. abiyubakira inzu zijyanywe n ubushobozi bikarangira zisenywe kdi zarubatswe bareba…)

  • maze imyaka 5 mu bushomeri none dore MINISTER KABONEKA arantonetse kandi n’akazi ko gupagasa narakabuze? burya nta ngoma itica

    • Wakaburiye he wize ibiki? Ko twese tutazakwirwa muli za biro?

      • Wowe wiyise Hesron, ngo ntabwo twese tuzakwirwa bureau nibyo koko ese ko harabo zagenewe wahora niki,utaravukiye mumutara cg warambutse umuvumba,udafite general mumuryango wanyu wazakurahe it bureau uvuze ukuli wowe se turigana ukarangiza baguha office, course yo hanze ukaba urayibonye ukagaruka baguha imodoka yakazi nibinding ahasigaye a band tujye korora inguruve, mubuhe butaka se ko bwose mwabwikwije ahubwo nabagiye gupagasa ko mubasangayo mukababuza amahoro se?

  • Hahahaha!!! ” ubu ni baminisitiri nkanjye” .umuntu akurikiye neza irijambo wagirango minisitiri Kaboneka yarabivukanye!!! Ndizera ko azi neza ko nari umugabo idahabwa intebe kandi ko bucya bwitwa ejo.

  • Ebimeneka? ninde wabicuruzaga I Kampala? waduha amazina ngo tumubaze cg urimo guharabika gusa?

  • Nk’Umuyobozi wa MINALOC ufite Social Protection munshingano ze, azi neza ibyiciro by’ubudehe, azi ibibazo biba mu baturage barwanira nibura kujya ku rutonde rwabahabwa inkunga y’ingoboka, abarwanira kujya gukora imirimo yamaboko, VUP public works, kandi bahembwa intica ntikize, none ngo ubu nta bapagasi bahari??? Ahubwo iyo yerekana aho gupagasa ngo arebe abajyayo uko bangana. Abashomeri twuzuye muri iki gihugu aradutonetse cyane. Nkwifurije kuramba ku buminisitiri, Nyakubahwa Kaboneka.

  • sha muranyoberaa!!!!.. ugeze kubuyobozi wese yifashisha urubyiruko muri buri mpinduramatwara,arko abakene bambere ni uruyiruko. ese minister igihe tutababaye abapagasi ni ryari? utazaba umupagasi ni utareba kure ngo amenyeko urwanda ko rwabaye capitarism

  • Hon shyaka azaduhe imibare ivanaho impaka, ifitiwe icyizere ( facts) ibindi n’ikiganiro.

  • Ukeka ko gucururiza mu muhanda aribyo byamara ubukene?

  • Kaboneka we, nawe ipagasirize! uziko abo urimo kubwira bugarijwe n’ubukene, ubushomeri babuze aho bapagasa!? abandi barapagasaga bakabona ihaho! harya VUP ntiba mu nshingano zawe nyakubahwa? uzi ibibazo birimo gupagasa bakaguha intica ntikize kandi nayo ikaza zivuye mu bakannyi! abanyarwanda tuzi kwishongora ariko iyo birenze byitwa agashinyaguro! amateka azabikubaza!

Comments are closed.

en_USEnglish