U Rwanda rwatangiye imirimo mu Kanama ka LONI gashinzwe umutekano
Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Mutarama 2013 nibwo rwatangiye imirimo yarwo mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi nk’umunyamuryango udahoraho mu gihe cy’imyaka ibiri. Ni ukuvuga umwaka wa 2013 n’uwa 2014.
U Rwanda rwatorewe uyu mwanya mu Kanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi ku itariki ya 18 Ukwakira, ku majwi 148 ku 192 y’abagombaga gutora.
Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yatangaje ko gutorerwa uwo mwanya ku Rwanda, ari ibintu rwari rwarifuje, yavuze kandi ko ari uburyo bwo kuvugira Afurika gukomeza kugaragaza imikoranire myiza hagati y‘ibihugu bya Afurika n’ ako kanama.
Yagize ati “Kujya muri aka kanama gashinzwe umutekano ku isi u Rwanda rwari rwarabyifuje kuva mbere. Rwaherukagamo mu gihe mu gihugu hari harimo hakorwa Jenocide. Turifuza ko twakomeza gutanga umusanzu cyane cyane no kurinda amahoro ku isi twashyigikiwe n’ibihugu by’umugabane wa Afurika yose kuba rero turi muri aka kanama tubyakiriye nk’uburyo bwo guha u Rwanda umwanya wo kuvugira umugabane wa Afurika no gukomeza kugaragaza imikoranire myiza hagati y’aka kanama n’umugabane wa Afrika”.
Akanama k’umuryango w’abibumbye kagizwe n’ibihugu 15, ibihugu 5 gusa nibyo bifite icyicaro gihoraho aribyo USA, u Bufaransa u Bwongereza, u Burusiya n’u Bushinwa. Ibindi bihugu 10 bisigaye byo bifite icyicaro kidahoraho kandi bigenda bisimburana buri myaka 2 hakurikijwe akarere biherereyemo.
Uyu mwanya u Rwanda rwatorewe muri aka kanama k’umuryango w’abibumye gashinzwe amahoro ku isi rwawusimbuyeho igihugu cya Afurika y’epfo.
©ORINFOR
UM– USEKE.COM