Digiqole ad

U Rwanda rumaze KWIBOHORA iki? Mu Ubuzima

Urwego rw’ubuzima ruri mu zashegeshwe cyanena Jenoside, abaganga barishwe, ibikoresho birasahurwa, indwara z’ibyorezo zikurikira Jenoside, Ibikomere ku mubiri no ku mutima bikeneye ubuvuzi busanzwe n’ubwihariye…Byari bikomeye cyane gutangira. Ubu ubuzima bwateye intambwe igaragara.

Lt Col Dr Karangwa avura umwana amaso muri Army week mu 2013
Lt Col Dr Karangwa avura umwana amaso muri Army week mu 2013

 

* Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Sante) , Umushinga watangijwe mu 1999 wari ugamije gutuma abanyarwanda bafatikanya kwishyura ikiguzi cyo kwa muganga cyari hejuru kuri benshi. Buhoro buhoro byagezweho mu 2007 abanyarwanda 75% bari bafite ubu bwisungane; mu 2008 abanyarwanda 85% bari bafite mituel; 2009 – 86%, 2010 –  91%; 2011-2012 itangwa kuri 90.7 %, 2012-2013 habayeho kudohoka igera kuri 80.7%. Iyi ni politiki izana ibihugu bimwe mu Rwanda kuza kuyigiraho. Ni imibare itangwa na Ministeri y’Ubuzima.

* Malaria mu Rwanda yari mu ndwara zazahaje abanyarwanda, mu 2005 yazaga ku isonga mu guhitana benshi, mu 2011 iyi ndwara yaje ku mwanya wa 11 mu ndwara zica abantu mu Rwanda, impinduka ikomeye mu myaka itadantu gusa.

* Mu 2010 ibarura ryagaragaje ko 83% by’ingo zo mu Rwanda bafite inzitiramubu, 72% by’abana bari munsi y’imyaka 5 baryama mu nzitiramibu, 73% by’Abagore batwite nabo baryama mu nzitiramibu.

* Politiki y’abajyanama b’ubuzima kuri buri mudugudu yahinduye byinshi. Mu 2014, mu Rwanda habarurwa abajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 45, bita cyane ku ndwara ya Malaria n’igituntu, gukurikirana abagore batwite no kwita ku isuku n’imirire myiza.

*  Mu myaka 20 ishize mu Rwanda habarurwaga ibigo nderabuzima bitarenze 150, ubu mu Rwanda habarurwa ibigo nderabuzima 470.

* Mu myaka 20 ishize umuganga umwe yabarwaga ku baturage ibihumbi mirongo itanu ( 50.000), ubu umuganga umwe abarwaho Abaturage 1 200. Mu byaro  Ni imibare ya Ministeri y’Ubuzima.

* UNICEF ivuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byagabanyije ku kigero cyo hejuru cyane impfu z’abana bakivuka n’abapfa bataragera ku myaka itanu. Mu 1990 abana 173.7 ku 1 000 bapfaga batageze ku myaka itanu, mu 2010 91.1/1 000 nibo bapfaga, mu 2013 61/1 000 nibo bapfaga batageze ku myaka itanu. u bapfaga bakivuka mu 1990 abana 106/1 000 bapfaga bakivuka, mu 2010 abana 59/1 000 nibo bapfaga, mu 2013 abana bagera kuri 30 ku bana 1 000 nibo bapfaga bavuka. Imibare ya Banki y’Isi. Kugabanuka kw’iyi mibare yaragabanutse cyane kandi no ku bagore batwite n’ababyara mu myaka 20 ishize. Mu 2010, imibare ya Minister y’Ubuzima ivuga ko ababyeyi bitabye Imana ari 487 ku babyeyi 100.000 bariho batanga ubuzima. Ni ukuvuga 0,00478%.

UNICEF ishimira u Rwanda kugabanya ku buryo bugaragara impfu z'abana bakivuka n'abatarageza imyaka itanu. Aba ni abana bo mu murenge wa Runda ku Kamonyi
UNICEF ishimira u Rwanda kugabanya ku buryo bugaragara impfu z’abana bakivuka n’abatarageza imyaka itanu. Aba ni abana bo mu murenge wa Runda ku Kamonyi

* Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2010 umubare w’abantu bapfaga bazize uburwayi butandukanye wari ku kigero cya 3.7% by’igitsina gabo na 3.3% by’igitsina gore buri mwaka, mu gihe mu mwaka wa 1992 umubare w’abicwaga n’uburwayi butandukanye wari uri ku gipimo cya 14.1% muri rusange.

* Mu mwaka wa 2013 umubare w’Abanyarwanda bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro wari uri ku kigero cya 64% mu gihe mu mwaka wa 2010 wari kuri 45%.

* Hejuru gato ya 1/2 cy’abanduye agakoko gatera SIDA mu Rwanda bahabwa imiti igabanya ubukana ku buntu. Kuwa 06/06/2014 byatangajwe mu Nteko ko Abantu ibihumbi 132 mu basaga ibihumbi 226 bafite ubu bwandu bahabwa imiti igabanya ubukana bwako KU BUNTU.

* Mu 2013, umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ( OMS) watangaje icyegeranyo ku miti ivura igituntu, u Rwanda rwakoresheje imiti yujuje ubuziranenge mu gihe muri byinshi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hakoreshejwe imiti itujuje ubuziranenge.  Mu 2010 abantu hagati ya 7 000 na  8 000 bari baranduye igituntu, 85% baravuwe barakira neza.

* Abana b’abanyarwanda bakiri bato bavuye ku nkingo ziri munsi y’esheshatu bahabwaga mu myaka 20 ishize, ubu bahabwa inkingo 12 z’indwara zitandukanye. Urukingo rw’impiswi ku bana bato cyane rwatangwaga mu bihugu by’iburayi na Amerika rwatanzwe bwa mbere mu Rwanda mu 2012 ruhabwa umwana w’umukobwa Izibyose Céline w’ukwezi kumwe wo mu murenge wa Gataraga mu Majyaruguru. Mu Rwanda kuva mu 2011 hatangiye gutangwa urukingo rwa Cancer y’inkondo y’umura yibasiraga abagore n’abakobwa. Imibare igaragazwa ni uko abarugenewe ubu 99.3% bamaze kurufata inshuro ebyiri, naho hagati ya 93 na 96% barufashe inshuro eshatu.

Photos/Daddy Sadiki Rubangura/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • twishimira gahunda y;ubuvuzi yadushyiriweho ubu ntawushobora kurembera mu rugo ibi tubikesha ubuyobozi bwiza

  • Sha wangu, ntakubeshye iyi nkuru ni nziza peeeee!!! Nicaye muri parking ndi kuyisoma. Umutype wayanditse anshake. Seriously ! 

Comments are closed.

en_USEnglish