Digiqole ad

U Rwanda rufite byinshi byo gutanga – Richard Newfarmer

Uwahoze ahagarariye Banki y’isi n’ishyirahamwe ry’ubucuruzi kw’isi (World Trade Organisation) muri LONI (UN) Richard Newfarmer, aratangazako u Rwanda rufite ubushobozi bwo kugira icyo rutanga mu bukungu mu karere ndetse no ku isi hose.

Newfarmer uri mu nama yahurije hamwe izobere mu bukungu bw’isi, zaje kureba uburyo ibihugu byakomeza gukataza mu majyambere, inama yateguwe na International Growth Center (IGC) ikaba iri kubera i Kigali, avugako u Rwanda ari igihugu kimaze gutera imbere kandi abona gifite ubushobozi bwo gukomeza kuzamuka ku kigero gishimishije nirukomeza gahunda y’imiyoborere myiza yo shingiro ry’iterambere mu bukungu.

Iyi nzobere mu by’ubukungu Richard Newfarmer, yagize ati: “u Rwanda ruzakomeza rutere imbere nirukomeza gushyira imbaraga mukohereza umusaruro warwo ku isoko mpuzamahanga” yakomeje avugako u Rwanda rugikeneye narwo kwiga byinshi k’uruhando rw’ubucuruzi mpuzamahanga kugirango rukomeze rwiteze imbere.

Iyi nama yahurizaga hamwe inzobere mu iterambere zari zaturutse mu Bwongereza, mu Busuwisi n’ahandi ikaba yaraye ishoje imirimo yayo ejo muri Serena Hotel.

Umuseke.com

en_USEnglish