Digiqole ad

U Rwanda nta cyo rutageraho rufite umuyobozi nka Kagame – Makuza

 U Rwanda nta cyo rutageraho rufite umuyobozi nka Kagame – Makuza

Mu mukenyero isa, Perezida wa Sena arasuhuzanya na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura mu Rwanda, Perezida wa Sena Bernard Makuza wari woherejwe na Perezida Paul Kagame ngo amugereze ubutumwa ku baturage, yavuze ko Umuganura ari umunsi ugaragazaza ubumwe n’ubufatanye by’Abanyarwanda, avuga ko uyu munsi ugomba kubaho bihereye mu muryango, yizeza abaturage ko mu bufatanye bwabo u Rwanda nta cyananirana kugerwaho mu gihe ruyobowe n’umuyobozi nka Kagame Paul.

Perezida wa Sena  Berenard Makuza avuga ijambo rikuru ry'umunsi
Perezida wa Sena Bernard Makuza avuga ijambo rikuru ry’umunsi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Kanama 2015, i Nyagatare ahitwa Rwabiharamba mu murenge wa Karangazi mu kagari ka Ndama hizihirijwe, ku rwego rw’igihugu, umunsi mukuru w’Umuganura, aho ibirori byari uruhererekane rw’imbyino zishingiye ku muco, amahamba no kuvuga inka, kwivuga no kumurika Inka, byose byasojwe n’ijambo rya Perezida wa Sena.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yabwiye Perezida wa Sena n’abaturage ko Umuganura wizihirijwe mu karere ka Nyagatare bitewe n’uko kahize utundi turere twose mu bijyanye no kwihaza mu musaruro ukomoka ku buhinzi.

Guverineri Uwamariya Odette yavuze ko uyu munsi w’Umuganura wahijwe n’Igikorwa cyo kumurika Inka z’u Rwanda bitewe n’uko iki gikorwa gishingiye ku muco kandi gishobora kongerwa mu bikorerwa abakerarugendo basura Pariki y’Akagera bityo kikaba kitezweho kuzongera umusaruro w’amadovise.

Kuri benshi mu batuye i Nyagatare Umuseke waganiriye nabo basanga Umuganura ari umuco wa kera wongeye kugaruka, bagashimira Perezida Paul Kagame ngo kuko ari we ugenda ugarura ibintu mu buryo uko byahoze kera.

Mukagatsinzi Esperance w’imyaka 58 utuye Rwabiharamba muri Nyagatare, aha hizihirijwe umunsi w’Umuganura ku rwego rw’igihugu yavuze ko ibintu uko yabibonye ari byiza cyane.

Ati “Biriya byo kuvuga ngo bazahindura intuze (Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga), Kagame icyampa Imana ngo azagumeho ibihe byose, yatugiriye neza, icyampa Imana akabaho, mbese akazagumana ubuyobozi ndamukunda cyane rwose.

Icyo namubwira, aduhe amazi twarayabuze, aduhe amashanyarazi, aduharurire umuhanda myiza natwe tubeho. Uyu munsi w’umuganura ubu nawufashe, ntako atagiye Imana izamuhe umugisha, twanyoye amasaka, twanyoye uburo…”

Perezida wa Sena y’u Rwanda Berenard Makuza wari umushyitsi Mukuru, yabwiye abari muri uyu munsi ko yatumwe na Perezida Kagame kubagezaho indamukanyo ze.

Yavuze ko umuganura ari umunsi ukomeye mu mateka n’umuco by’Abanyarwanda, ngo ni umunsi umwami yaganuraga ku mbuto yahaye abaturage akababwira ati ‘mugende muhinge mweze.

Uyu munsi ngo ni na wo umubyeyi mu muryango yaganuzwaga n’abana be ku musaruro ukomoka ku mbuto yabahaye.

Makuza yavuze ko Umuganura, ugaragaza ubufatanye no gushyira hamwe byaranze Abanyarwanda, avuga ko uyu munsi ari inshoberamahanga ngo kuko watumye mu Rwanda hataba ubucakara (kugurisha abantu mu bihe byabanjirije Abakoloni) ngo kuko abantu bari bashyize hamwe.

Iyi ngo ni yo mpamvu hatoranyijwe insanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

Bernard Makuza yasabye ko uyu munsi waba uwo guhurira mu muryango abantu bakishima ndetse n’abayobozi bakarushaho kugira ubusabane n’abo bayobora.

Yavuze ko muri ubwo bufatanye, Abanyarwanda ntacyo batageraho bafatanyije, ati “Ntacyo u Rwanda rutageraho rufite umuyobozi nk’uyu (Paul Kagame), keretse ikidafitiye inyungu u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Makuza yashimangiye ko Kumurika inka z’u Rwanda i Nyagate bizahoraho ndetse avuga ko umuganura uzajya uba kuwa gatanu wa buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Munani buri mwaka, aho kwizihizwa tariki ya mbere y’ukwa munani nk’uko byari biri.

Umunsi mukuru w’Umuganura, wabanjirijwe n’igitaramo cy’inkera cyabaye mu ijoro ryo ku wa kane tariki 6 Kanama 2015, aha Rwabiharamba ya Nyagatare.

Perezida wa Sena akimara kuhagera asuhuzanya na Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne
Perezida wa Sena akimara kuhagera asuhuzanya na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne
Mu mukenyero isa, Perezida wa Sena arasuhuzanya na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka
Mu mukenyero isa, Perezida wa Sena arasuhuzanya na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka
Perezida wa Sena n'abandi baminisitiri bagiye gusura ibikorwa bikorerwa mu Ntara y'Uburasirazuba
Perezida wa Sena n’abandi baminisitiri bagiye gusura ibikorwa bikorerwa mu Ntara y’Uburasirazuba
Mayor wa Nyagatare aratanga ikaze ngo Perezida wa Sena n'abo bari kumwe bagere ahamurikirwa ibikorwa binyuranye
Mayor wa Nyagatare aratanga ikaze ngo Perezida wa Sena n’abo bari kumwe bagere ahamurikirwa ibikorwa binyuranye
Urukerereza mu mbyino zo gususrutsa abari aho
Urukerereza mu mbyino zo gususrutsa abari aho
Umwe mu babyina mu rukerereza ateze amasunzu
Umwe mu babyina mu rukerereza ateze amasunzu
Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Uwamariya Odette avuga ijambo ry'ikaze
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette avuga ijambo ry’ikaze
Habimana yavuze umuvugo yigarurira imbamatima za benshi mu bari mu birori, yarataga ubutwari bwa Perezida Kagame n'ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho
Habimana yavuze umuvugo yigarurira imbamatima za benshi mu bari mu birori, yarataga ubutwari bwa Perezida Kagame n’ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho
Abayobozi bakomera amashyi abungeri bari bagaragaje ubuhanga bwo kuvugira inka
Abayobozi bakomera amashyi abungeri bari bagaragaje ubuhanga bwo kuvugira inka
Inka z'u Rwanda zamurikiwe abayobozi n'Abanyarwanda
Inka z’u Rwanda zamurikiwe abayobozi n’Abanyarwanda
Abavuga Inka baba bizihiwe
Abasaza b’abahanga mu kuvuga inka bazivuze amazina n’amahamba biratinda
Perezida wa Sena yakira inkuyu n'inkoni y'umushumba wari umuza kuvugira inka
Perezida wa Sena yakira inkuyo n’inkoni y’umushumba wari umuza kuvugira inka
Perezida wa Sena na we yahise aha umushumba amata ari mu cyansi
Makuza na we yahise aha umushumba amata ari mu cyansi
Dr Alpfonse avuga ko u Rwanda rwavumbuye kera ibyo kuvanga amako y'inka hakavuka inka y'ubwoko bwiza abantu bifuza
Dr Alpfonse avuga ko u Rwanda rwavumbuye kera ibyo kuvanga amako y’inka hakavuka inka y’ubwoko bwiza abantu bifuza
Abayobozi babyina igishakamba bati 'mbombo yampore...
Abayobozi babyina igishakamba bati ‘mbombo yampore…
Minisitiri w'Umuco na Siporo ashyikiriza urupapuro rw'ishimwe kuri bamwe mu bantu bagize uruhare muri uyu munsi
Minisitiri w’Umuco na Siporo ashyikiriza urupapuro rw’ishimwe kuri bamwe mu bantu bagize uruhare muri uyu munsi
Perezida wa Sena ahemba umwarozi wari ufite inka yahize izindi mu kumurika inka, akaba yahawe sheki y'amafaranga y'u Rwanda 400 000
Perezida wa Sena ahemba umwarozi wari ufite inka yahize izindi mu kumurika inka, akaba yahawe sheki y’amafaranga y’u Rwanda 400 000
Nyuma habayeho ubusabane, Amb w'Ubwongereza mu Rwanda na we yari ahari
Nyuma habayeho ubusabane, Amb w’Ubwongereza mu Rwanda na we yari ahari
Perezida wa Sena n'abandi bayobozi baose basabanye n'abaturage basangira ku bigori byeze muri Nyagatare
Perezida wa Sena n’abandi bayobozi baose basabanye n’abaturage basangira ku bigori byeze muri Nyagatare
Abayobozi basangiye umuganura n'abaturage
Abayobozi basangiye umuganura n’abaturage
Nk'uko byahozeho Abanyarwanda basangiye umusaruro w'ibigori bejeje mu busabane
Nk’uko byahozeho Abanyarwanda basangiye umusaruro w’ibigori bejeje mu busabane

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • very nice

  • Ibi birori bishobora kuba byararyoheye abahabaye. Uwari kuhangeza nkaguguna kuri kiriya kigori kabisa!
    Cyakoze nta muganura utabamo ikigage, Leta yazareba uko cyajya kihaba naho bakinywera mu dukombe.
    Ikindi nanenze wenda cyazakosorwa bishobotse, ni umwanda guha abana batandukanye ku nkongoro imwe. Ni umuco ariko umuco wacu burya wose si shyashya. Ni kimwe no kunywesha umuheha kabisa.

    • Nta muganura w’ibigori. Mushakishe abazi ikinyarwanda.

  • Nibyigiciro cyinini gusubira mu muco wumwimerere w’abanyarwanda tugakuramo ibisubizo bidufasha gukomeza kubaka igihugu cyacu kuko byagaragaye ko ibisubizo dukuramo bidufasha kubaka ibiramba.

  • umuganura mperuka ari umunsi mikuru ukorerwa mu muryango si ngombwa ka haba perezida wa senat,ba minisitiri ndetse na ba ambassadeurs!

    • Nanjye ndibuka ko byari umunsi w’ ikiruhuko mu gihugu hose. Abakoreraga i Kigali batahaga ku ivuko bakajya mu miryango. Icyo gihe U Rwanda rwezaga amasaka abantu bagasangira ikigage. Karahanyuze.

  • Earth life is very short!

  • mbega ngo biraba byiza, nari mbiheruka muri 1990

  • U Rwanda ntacyo rutageraho rufite abayobozi nkabo rufite harimo nawe Nyakubahwa Makuza.

    • Ese iri jambo haraho rihuriye nuyu munsi? Ese umuganura wa 2014 byagenze gute? Koko its matter of time.

  • Ikerekana ukuntu igihugu cyacu kiboshye…… Aho kuvuga kubijyanye numuco …. Nuwo munsi twizihiza…. Kagame niwe wihariye byose…. Atanahari!!!! Ndebera aho rubanda bicaye hariya mumukungugu/ mubyatsi…. Ibyuya cyabarenze, inyota, inzara….. Uwo mubyara wa nyirigihugu nawe ngo ” ntacyo tutageraho dutegekwa na pahulo” !!! Hahahaha … Ntacyo koko….. Nakataraza Kari inyuma…. Ahubwo mukitege.

  • hahah! ambassador wa UK nawe yagugunnye se? uwanyereka amafoto ye ari kuguguna, ark abanyamakuru ntimuramenya gutara amakuru, ubundi mugomba kuzana nk ifoto imwe ya William ari kuguguna

  • Abanyarwanda bazi amateka yu Rwanda bibuke Habyarimana muri 1975 amaze imyaka ibiri Ku butegetsi.Urasangamo byinshi bisa.

  • @kamere, niba ukunda habyarimana uzamusange i Gbwadolite aho bamubitse ari umukungugu cg se ni wowe ya nzoka ye, ntukazane uwo muzimu mu bazima. Nyakubahwa Makuza ibyo wavuze ni ukuri ntacyo tutazageraho dufite abayobozi beza nka Kagame ndetse nawe ubwawe na Kaboneka n’abandi, Imihigo irakomeje

    • ark kuki mutukana kugirango mwumvikanishe reason yanyu? ijambo ryawe ntiryagira agaciro utarinze gutukana??

Comments are closed.

en_USEnglish