Digiqole ad

U Rwanda n’Afurika y’Epfo buri ruhande rwirukanye bamwe mu badiplomate

Kuri uyu wa gatanu, Leta y’Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate batatu bakoraga muri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo. u Rwanda narwo rwemeje ko rwirukanye abadiplomate batandatu ba Africa y’Epfo.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ubwo yakiraga Amb.George Nkosinati twala w'Afurika y'Epfo mu Rwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yakiraga Amb.George Nkosinati twala w’Afurika y’Epfo mu Rwanda

Ministre Louise Mushikiwabo kuri Twitter yatangaje ko u Rwanda rwahisemo kwirukana abo ba diplimate ba Africa y’Epfo nk’uko icyo gihugu ngo cyari cyagenje. Ndetse no kuba iki gihugu (South Africa) gicumbikiye abategura bakanakora ibikorwa by’iterabwoba ku Rwanda.

Kwirukana abadiplomate b’u Rwanda hari amakuru avuga ko ngo ari uko igihugu cyabo gikekwaho uruhare mu rupfu rwa Patrick Karegeya wishwe kuwa 1 Mutarama 2014 muri Hotel muri icyo gihugu.

Nta makuru arambuye ku mazina y’abadiplomate b’ibihugu byombi birukanwe. Ba Ambasaderi ubwabo b’ibihugu byombi biravugwa ko batirukanwe n’ibihugu boherejwemo.

Amakuru aravuga ko abadiplomate batatu bakoraga muri Ambasade y’u Rwanda i Pretoria bahawe amasaha 72 ngo babe bavuye ku butaka bw’Afurika y’Epfo.

Ibi ngo bikaba ari nako byagenze ku bandi batandatu ba Africa y’Epfo bakoreraga i Kigali.

Umubano wa Africa y’Epfo n’u Rwanda watangiye kuzamo igitotsi kuva Leta ya Pretoria yaha ubuhungiro abari abasirikare bakuru mu ngabo za RDF bahunze, bakaba barahamijwe ibyaha n’inkiko za gisirikare mu Rwanda.

Muri iki gihugu kandi abo bahawe ubuhungiro bakaba baranahaboneye umwanya wo gukora politiki irwanya Leta ya Kigali kuko bahashingiye ishyaka rya RNC.

Ba Perezida Jacob Zuma w'Afurika y'Epfo na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame baganirira i Luanda muri Angola mu nama ya 5 ya ICGLR muri 2014
Ba Perezida Jacob Zuma w’Afurika y’Epfo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganirira i Luanda muri Angola mu nama ya 5 ya ICGLR muri 2014

U Rwanda ruhagarariwe na Amb. Dr. Vincent Karega na ho Afurika y’Epfo igarariwe i Kigali na Amb. George Nkosinati twala.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • …..political game!…

  • mubo birukanye harimo Didier Rutembesa na Claude Nikobisanzwe

  • ubusugire bw’igihugu cyacu ntibugomba kuvogerwa , kuko ndatekereza ko mubirukanwe kuruhande rwa SA bazize kwiira ba maneko, kandi atariko kazi kawi kabazanye mu rwanda, amaperereza iwabo aba yabananiye, ariko mwari muziko south africa iza mubihugu biatu byambere birtangwamo ubugizi bwanabi bunitwaje intwaro rimwe na rimwe, akabaye kuri aba basuhuke ba kayumba ko se kukagereka ku rwanda nkureba hafi cyane kuko baramugira umuntu ukomeye ariho abagizi banabi bo muri SA bakazahraho bamugirira nabo bakanmwiba kuko babonyeko ikimukoreweho cyose hari uwo bakigerekaho.

  • Rwanda wakwihannye koko

  • Aka si akumiro!None se uko Kayumba azajya yitsamura bizabazwa u Rwanda cg ni SA?Ariko mbabaze who is Kayumba?Ibintu byacitse ngo urugo rwa Kayumba rwibwe?Ahubwo ikibazo ni icya SA na Kayumba ni bangahe bapfa ku munsi muri SA bazize ubwicanyi?Kayumba yidutesha umwanya niba ababaje cyane ni abe mu rugo kwa Zuma ariko agabanye induru!

    • ko ufite amagambo menshi yuzuyemo ubugome wamuntuwe? urabona Kayumba adafite uburenganzira bwo kubaho?

      • njywe uko mbibona ni uku : ndashidikanya kuri ibi, kuko uyu mu president wa south Africa n’igikoresho cy’abazungu, cyo kimwe na gikwete wa tanzania, uyu jacob zuma ntamuyobozi mwiza umurimo, SA isigaranye izina gusa rya Mandela Madiba, na Tabo Mbeki ku bijyanye n’ubuyobozi ,naho uyu Zuma ntakijyenda cye ntimwibuka bacukuzi b’amabuye bigaragambya ngo bongererwe umushahara? polisi ibahukamo irarasa ,36 bose bahasiga ubuzima bazira ko bigaragambije gusa, ngaho nyumira nawe ,Leta iraruca irarumira ni ayo marorerwa yakoze, Mandela arababara ati iyo baturekera abana bacu, njyewe uko nabibonye Mandela ntiyigeze yishimira ubuyobozi bw’uyu zuma ,kuko politiki ye itandukanye n’iyu mukunzi wa Africa, nka Mandela, Kagame, Kadaffi, Nyerere, Lumumba,etc. rero ku byo njye nahise nkeka ,ni uko ababa bashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda,kuko bababazwa ni uko Rwanda ari kwereka Africa ko ishoboye,ko umuntu yahera kubusa busa akagera kukintu kizima,U Rwanda aho rugeze rutangaza benshi cyane, kuko ntibigeraga biyumvisha ko tuzasubira kuba igihugu ukundi nyuma ya genocide yakorewe abatutsi, none iyo babona Rwanda mu myaka 20 gusa abashije guhangana n’ibibazo by’ingutu ,akaba ageze aho batamutekerezaga, aho ubuyobozi bwayoboye imyaka 35 mbere ya genocide butigeze bugeza no mu 1/2 bagira ubwoba,simvuze ishyari ,mvuze ubwoba bw’umukoloni kuko atazigera yifuriza Afurika gutera imbere kuko yafuza ko duhora tumutegeye amaboko kandi aritwe aza asahura,rero kuba Rwanda yakwerekana itandukaniro ryiza ni ubwoba k’umukoloni kuko Afurika yose yahita imuhindukana ikigira ntabe akibonye iby’ubuntu adusahura yanatwishe, rero umugambi ni “diviser pour regner” kandi akoresha umunyafurika mwene wanyu akaba ari we aguteza ubundi mukamarana,ni muri urwo rwego rero naketse SA ,ko byoroshye cyane gushaka urwiyenzo ku Rwanda bakaba bajya imigambi na kayumba nawe ushaka gufata ubutegetsi agambanira igihugu kandi baba bashaka inkurumbi yose yavugwa kuri Rwanda kugirango berekane ko agomba guterwa koko, bakaba bajyana Kayumba ahandi noneho bakajya imigambi n’abo bajura cg abicanyi ngo bajye iwe, barase ko nubundi ntawuzagupfa ko banyirurugo badahari,hanyuma bize kwitirirwa Rwanda, mbese niba ari Rwanda ni gute batera umuntu batabanje kuneka ko ahari cg adahari? iki ni ikibazo nibajije ,ndavuga nti aya ashobora rwose kuba ari amacenga ya Africa y’epfo,babijyiyemo imigambi na Kayumba,biroroshye rwose,cyane ko SA, Tanzania , Congo cyane cyane ibi bihugu nibyo ubona biri kwinjirirwa na ba rugigana ngo basenye Rwanda kumpamvu nazuze haruguru , kuko Rwanda ari kuba ikitegererezo cyo kuzamuka ,ugatera imbere uhereye kuri bike ufite, rero njye nkaba nababwira ngo plz musenge ,iyo Uwiteka yaguhaye umugisha ntawe ushobora kuwukwambura. ( NB:mu binyejana byo hambere kugeza cyane cyane mu cya 14, abanyafurika ba abirabura barakomeye cyane, muri icyo cya 14 niho bagiye batangira kuganzwa n’abandi baturuka ku y indi migabane,EU, ariko barakomeye kuburyo henshi ku isi hose ahari hakomeye hari hategetswe n ‘umwirabura, si Afurika gusa bategetsemo kuko na Europe barahategetse, Espanye na Portugal, aba bitwaga Moors bavuye west na North Africa bararwana barahategeka imyaka myinshi ndetse bahateje imbere cyane , nyuma abazungu bariteranyije barahabirukana, hanyuma aba bajya muri North America, nubu haracyari ama communautes y’aba bakomokaho muri USA, bitwa yamasee,etc,nibo bari ba kavukire ba USA mbere y uko aba banya europe bahaza.20% bari abakomoka muri ASIA (Amerindien, 80% ari aba black bakomoka kuri abo ba moors bo muri Africa. aya mateka rero ntuzigera uyabona kuko abazungu barayahisha cyane,ntibashaka ko umunyafurika ch umwirabura yakongera kubyuka ngo arabagirane nk uko yari ameze, kuko gukmera kwe icyo gihe byarabashoberaga,byari ku rwego rwo hejuru, rero kuguhisha amateka bituma utazagira igitekerezo na kimwe cyo gutera ikirenge mu cy abakubanjirije kuko uzakeka ko ntamwirabura wabigezeho,nawe atari ibyawe, so ni no muri urwo rwego batifuzako umunyafurika ,umwirabura ytera imbere kuko batazongera kumugira intsina ngufi, ngo bicire amakoma ye ,birire ibye k’ubuntu,rero rwose njye nifuza ko twakorera hamwe,apana umuntu kugambnira umuturanyi,umunyafurika mugenzi wawe, kuko uri gutiza umurindi babandi badashaka ko uzigera wongera gukomera

    • Ca bugufi shahu, ejo ni wowe! Bucya bwitwa ejo kandi ngo umugabo mbwa aseka imbohe!

    • He is Rwandan like We all are. No Rwandan has to be killed for whatsoever reason as Rwanda has horribly and imaginably lost her beloved people.

      Mana Jya Uduha Ubwenge Nyakuri tumenye agaciro ku umuntu ko Kandi twese turi abagenzi

  • ehhhh, hajemo agatotsi !

  • Ibi ni ibihe byo guhemuza abantu gusa!! Ngo Kayumba n’iki?Ni icyo ngicyo aricyo nyine gituma umuvugaho ayo magambo n’abandi bakamuvugaho ayandi, n’abandi bagashaka kumwica! Ni uwo nguwo nyine utari ubonetse wese!! Yes nibyo koko hari abandi bapfa cg bakibwa cg bakarenganywa ariko ntibavugwa, none se ko Kayumba we avugwa? Ntiwumva se ko nyine hari uko ameze! Ko hari icyo arusha abo batavugwa!!
    Ngaho nawe tekereza maze wumve neza..

  • Mwebwe murapfa ubusa, ibyo byose ntacyo mwenda kubihinduraho ku rwego rwanyu usibye kuvuza induru gusa. Nimureke abayobozi bacu bajye bafata decision you guys.

  • Mabano
    Mabano
    NKAWE UBAZA NGO KAYUMBA NI IKI
    WOWE UBONE URI IGIKI MUBINTU CG MUBANTU
    URI INJIJI MBI, KDI JYUBIREBA WICECEKERA
    NAHO NIBA IBYAWE ARI UKWIRIBWA UTANGA IBITEKEREZO USA NUSABA UMUGATI, ICYUSABA BAGUHE, kandi umenye ko nta mvura idahita

    MabanoMabanoMabanoMabanoMabano
    GABANYA INDURU ARI WOWE UREKE INZOVU ZIKINIRE GAME
    ESE WA MWISIRAMU ABA HEHE KO ATAKIVUGA

  • Iyo protuke yo gupinganw’iragatsindwa none kuba kumpande zose birukanye ntanumwe yifashe mwumv’arukuri.iriya protike ni nkumupira umwe ngo reka ninjize yinjiza ngo nanje reka mwishure kiriya gitego ubwo birangira gute aruko iminota iheze hanyuma umusifuzi akarangiz’umukino.ubwo reka turabe uwuzorangiza kino kibazo.

  • reka dukurikire umukino tuzahora dusimburana i mahanga erega

  • aha nzaba ndeba yesu wenyine.

  • Nta mpamvu agaciro tugomba ku kiha nimba batwirukanye natwe ni uko tugomba kubishyura na cyane ko bashyigikiye abarwanya Leta kandi tuzi neza ko ari inyungu za POLITIQUE N’INDA NINI ibibatera bakitwaza iturufu y’amoko ni bindi nkibyo so na Afrique du Sud si beza ibi bitugaragariza gukorana na ABANZI BU RWANDA byonyine kubaha ubuhungiro nikigaragaza ko batadushakira amahoro SA KA TAYARI

  • ibyisi namayobera muritonde kuko afrika yo hepfo iri kumwe na FDRL na TANZANIE aha muri DRC .TWE RUBANDA RUGUFI NITWE DUFITE IBIBAZO M– USENGE.

  • Nyuma yo gutekereza ku bikorwa byo kwirukana intumwa zari zihagarariye inyungu z’ibi bihugu bymbi: U Rwanda n’Afurika yepfo , sinaba nshyanutse cyangwa nivanze ngize icyo mvuga ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’ibi bihugu byombi.
    Perezida Jacob Zuma w’Afurika y’Epfo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bakwiye kubanza bakareba inyungu ngari zakwangirika imibanire yabyo ishyizwemo agatotsi n’abantu bamwe ku giti cyabo bitewe n’inyungu zabo. Ikindi , mu gihe Afurika yashakishaga ukuntu yakwishyira hamwe kugira ngo irengere inyungu zayo zahutajwe igihe kirekire ahubwo bamwe mu bakuru b’ibihugu barirebera inyugu zabo gusa bakibagirwa inyungu z’umubare w’abaturage bagize uwo mubumbe. Ikindi kandi gikomeye , ni ukubona ububanyi n’ubutwererane bihutazwa cyane kugeza aho intumwa zihabwa igihe cy’amasaha 72 nkaho bakoze icyaha kinaca mu nkiko zibigewe. Niba Afurika y’epfo ikeka u Rwanda kuba rukorera ibikorwa by’ubutasi k’ubutaka bwayo binyuranije n’amahame agenga izo nzego z’ubutwererane , abakuru bv’ibihugu baganiriye mbere yo gufata icyemezo nk’icyo cyo gusenya iyo mikoranire yari isanzwe iranga ibyo bihugu. U Rwanda kuba rwakoze ibyo Afurika y’epfo yakoze , ubwo ntiruzakoreshwa n’ibindi bikorwa bikomeye.

    Kuki hadashyirwahoitsinda ryiga ukuntu ubu hategurwa gushakisha uburyo abashaka gutera u Rwanda bashyigikirwa?

    Muzakomere k’umuheto….

    Ntarugera François

  • Claudine rwose ntako utagize. Nizere ko mu nama i Gabiro uzaba urimo.

  • yewe ubamba isi ntakurura, mwese mugabanye amagambo mwicecekere!

  • umuseke ndabagaye, none ko mwakuyeho comment yanjye ya kabiri ,yuzuzanya na iyo ya mbere? plz muyisubizeho,njye sinarinziko mujya mukuraho comment zacu

  • Abantu mukwiye kujya mwitegereza mukanatekereza kenshi gashoboka (Think twice) mbere yo kugira icyo mutaho umwanya mukivuga, mugikora cyangwa yemwe munagitekerezaho. Ibi ndabivugira ko hari abata umwanya mu bintu ukibaza outcomes batekereza zazava muri iyo investment bikakuyobera. Nimubanze mwige imyandikire iboneye y’Ikinyarwanda kuko ari cyo cyabagirira akamaro kurenza gutagaguza ibitekerezo byanyu ku banyapolitike ba Africa: Nye mbona kwirushya ubereka ibyiza ari nko gusunika umusozi! (Hari aho wawusunika ngo uuwugeze se?) I don’t know! Ariko wenda wowe waba ufite imbaraga zirenze eshatu nta wamenya! Ntimukarore ngo munanirwe uburenza ingohe mwa bana mw!. Njye ku bwanye mbona African politicians are not blessed at all. So, let’s carry them in our everyday’s prayers kuko nk’ubu ndabona ibyo u Rwanda rugiye kunzanira nzabifatisha abiri kandi nawe ni uko uwo waba uri we wese n’uko waba ubyizera kose!
    LET’S LET OUR POLITICIANS “– USE THEIR MIND OR LOSE IT”!!! Heaveen is my limit!

    • wowe rutagwabiza iminega ubwo koko urumva ari ikihe gitekerezo utanze? ikinyarwanda uvuze nawe mbonye ukishe, ikindi kandi nitubareka bagata ubwenge nkuko uvuze,nziko uba kuri ubu butaka,kandi uhafite abawe ,ubwo se wumva byagenda bite butakaye? ntiwabonye uko bwatakaye 1994? ahubwo wowe nkuko uvuze senga ubereke Uwiteka ahatubere, adutoranyirize abeza , ndabona wemera Imana ko ishobora byose rero nta mpamvu yo kuvuga nk’uwemeye gutsindwa,naho ibyo uvuga u Rwanda rukuzanira ni ayo mahoro n’umutekano wicayemo,ahubwo vuga uti ndabona ibyo amahanga anzanira ngomba gutabaza Uwiteka akatujya imbere nk’abanyarwanda,atuneshereza nk’uko atuneshereza, kuko u Rwanda ruhangana n’abashaka kurusenya, ntiruhangana n’abatarwakuye,kandi nirudahangana rurasenyuka,twese rero tugomba gutahiriza umugozi umwe, tukubaka u Rwanda ,kandi tugahangana n’uwariwe wese washaka kudusenyera, yaba umunyamahanga cg umunyarwanda mwene wacu, kuko ntukeke ko abanyamahanga bahigira kudusenyera ibyo tugezeho bazaza nk abanyamahanga, oya bakoresha bene wacu ,wabonye Lumumba urwo ababiligi na USA bamwishe kandi bakoresheje abanyecongo, wabonye Kadaffi, ikindi ni uko iyo washoje urugamba uba wemeye guhangana, ubu se snowden wamennye amabanga ya USA ko ari Russia kandi adashobora kwidegembya uko ashaka ,kuko azi neza ko nubwo atari USA ashobora kwivuganwa n’intasi za USA zitata Russia, ubu se umunyamakuru Assange Julia wamennye amabanga ya USA ifitiye ibihugu hafi ya byose ku isi ari he? ko ubu yahungiye muri embassy y’igihugu cya Equateur muri UK ,police zihora kumuryango ngo niyibeshya agasohoka bamufate, harya ubwo ni uburenganzira bw’itangazamakuru bahora
      bavuga? aba babahiga bukware gutya nta numwe muri bo uri gushinga umutwe urwanya
      ibyo bihugu, nkanswe Kayumba n’abandi bari gufatanya na FDLR ngo baze batere u Rwanda, ubu nyine batangiye urugamba, abashaka gutera u Rwanda nibatsindwa batari binjira niko gutuza kwacu, ariko
      bateye bakinjira ni ko gupfa kwacu, rero abayobozi b’u Rwanda bagomba guhangana n’uwari we wese ushaka kutwambura umutekano dufite,agasenya ibyo tugezeho kandi ni cyo basinyiye, nta gihugu cyo muri iyi si kitarwanya abagihiga ,uko ni ko kuri kandi niko bigomba, ahubwo njye ngira nti ,kuki abavandimwe bacu batuvamo bakumva ko bakwifatanya n’amahanga kuturwanya? kuki abo ba Kayumba,FDLR batareka imigambi yo gusenya u Rwanda bakaza tukarwubaka? ariko ngo icyo bashaka ni ubuyobozi, erega ukuri ni uko twese tutaba abayobozi, hari byinshiiii byo gukora ugatera imbere utabaye umuyobozi,njyewe rwose ndambiwe abanyafurika bifatanya n’abakoloni kutubuza amahoro , bibwirako bazabona ubuyobozi nyamara iyo ugezeho ntukore iby bashaka bagukuzaho bakoresheje abandi nkuko bagukoresheje, ubu se ako niko gaciro kagomba kuranga umunyafurika? igitangaza kandi abayobozi beza nibo abo bakoloni baba bashaka guhirika kuko babona bajyana igihugu aheza batifuza, njye ndahamya 100% ko Kagame Paul ari umuyobozi mwiza pe, aho yavanye n’aho agejeje igihugu ni heza, niyo mpamvu afite abanzi benshi,basunikwa n’abakoloni navuze kuko ibikorwa byiza by’u Rwanda bitabashimisha na gato,ntamuntu numwe w’umukiranutsi muri iyi si, ndabizi bamwe batangira bakazana ibibi bazi kuri Kagame ,kuko gusa mvuze ko ari umuyobozi mwiza, ariko nawe uzisuzume umbwire niba ukiranutse? njye mvuze Kagame nk’umuyobozi mwiza,ukunda igihugu n’abanyagihugu ,umuyobozi ubabazwa n’icyo ari cyo cyose gisubiza inyuma igihugu, uhira ushaka ko umunyrwanda,umunyafurika yigira akihesha agaciro,uharanira iterambere ry’igihugu mu nzego zose, utavangura abaturage nk’uko leta zamubanjirije zabikoze ,abayobozi aho guharanira kuzamura igihugu bagaharanira guhora binjiza urwango mubaturage ,ariko ubu Paul Kagame akagira ati mwige ,mukore mutere imbere ,ibikorwa remezo akagerageza kubikwiza hose uko ahoboye afatanyije n’abandi bayobozi nubwo hataburamo ibintu byabarya ruswa bigatuma bidindira, ariko kumunsi wo gutanga rapport yababaza ukabona bararya indimi, njyewe mbonye ubuyobozi twabayemo mbere ya genocide yakorewe abatutsi nkabugereranya n’ubu nshima Uwiteka ubudasiba,mbabazwa niko ba mama na data batakiriho ngo birebere ibyo batabonye ,batigeze wenda batekereza ku Rwanda ko ruzongera kuba igihugu kidahuta numwe ngo kimubuze uburenganzira bwe ngo ni uko ari ubwoko ubu nubu, ntabyera ngo de mubuyobozi hariho abatudindiza kubw inda zabo ,bakarya ibya rubanda,ariko muri rusange nishimira umutekano mfite mu Rwanda,ko jyenda nkaba nziko ndibugaruke amahoro ntakinyirukanse inyuma,rero uwo ari we wese ku mpamvuze ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda simushyigikiye na gato,kandi ikizamubaho ntazavuge ngo yarenganye,niba ushaka kurwanya abantu ntiwibwireko bazagutegereza bagatega umutwe ngo kubita, kuko nabo bazakurwanya,ntuziyite kurenyanye rero,kuko ntampamvu ni mwe yo gushaka kuyogoza igihugu ngo ni uko utishimiye ibintu runaka,mu gihe igihugu gifite amahoro ,abaturage bishyira bakizana muri rusange nk ‘u Rwanda, niba 15% batishimiye ubuyobozi ntibivuzeko bafa imbunda ngo ngaho turatera ,kuko uba ahubwo ugihe kubigira bibi cyane,ubuza amahwemo ba 85% rero inama ni uko watuza ukaganira,ni ba uba opposition ukaba positive,apana kuvuga ngo ndaje nje kubamena agahanga,kuko abo ushaka kukamena nabo muzahigana nibagufata bakamene,ntakiza k intambara ,irasenya ntiyubaka, iga gutuza niba icyo ushaka gukemuza ikibazo ufite gishobora koreka imbaga ,cg se jya mu biganiro,nibakwangira ,ntucike intege niba ibyo usaba biri positive,kandi ntawe uzaguhiga utamuhize ibyo niko biri, ariko ibiitekerezo byawe niba ari bizima ntibizapfa kandi u Rwanda ndahamyako rwumva ibitekerezo bizima,kandi ntibizengo inama utanga zose zahita zifatwa kuko uri wowe nabandi ni bo,bashobora kumva nubwo inama zawe arizo ariko izabo zishobora kubigira byiza biruseho,rero ntukumveko niba izawe zidafashwe igisubizo ari ukwigomeka ugafata imbunda ngo ndateye, ubwo se twese tuzifashe amaherezo ni ayahe koko? bantu mugabanye gukunda ubuyobozi ngo murashaka kuyobora kandi mwe mutifuza kuyuboka,rero igisubizo ni ye niba utifuza kuyoboka ntacyo reka ababyifuza twiyobokeree kuko biduhaye amahoro,ariko ntiwumve ko natwe ugomba kutubuza kwiyobokera,ngo ugiye gufata imbunda udukurireho abayobozi kugirango tubone kukuyoboka ,kuko mugukuraho abo witako muhanganye natwe isasu riratugeraho ntiritoranya,kandi se nudukuraho, abakuyoboka uratubona ute kandi watumazeho , kandi se iyo ntambara uzanye ko idusenyera ibyo twubatse twiyushye icyuya ubwo uraba udukunze? bivuzengo natwe ubaye umwanzi wacu, nutera igihugu turakurwanya kuko turi abanyagihugu kandi umwanzi w’igihugu ni uw’abanyagihugu bose bakunda igihugu cyabo.

    • Uravuga ko abanubagomba kwirinda guta umwanya mu bitabafitiye umumaro, ugira ngo umubano w’u Rwanda na Afurika y’epfo ntabwo ushishikaje abanyarwanda?!

      Ese ibyo wita ko bibafitiye umumaro ni ibihe? Wowe se ugira ngo utaye mucye wandika paji zirenze imwe? Ni wowe ufite inshingano zo kuwuta wenyine? Ubwo rero urareba ugasanga ari wowe ufite imitecyerereze mizima wenyine?! Abantu baricwa abandi bagahigwa bukware, nawe uti nimureke guta umwanya?! Ayi nya! Iyaba ari abanyamahanga bahigwaga ibyo uvuga byajyaga kumvikana, ariko se niba ari abanyarwanda bakomeza kwicwa no guhigwa bigende bite?! Ko dukurikirana ibibera muri UKRAINE ko ntarumva wamagana ababikurikirana?! Eh! Wasanga uri mu babahiga

  • Munyangeyo turemeranya kuba yavuze byinshi si uguta umwanya pee
    uwo claudine c uvuga ngo guhiga umunyarwanda kuba umunyrda ntibikuraho kuba umwanzi .
    mwese mwiturize kuko ibyaba byose twabyakira.

  • IBIKA BIGIZE UBUTUMWA BW’AMAHORO MU RWANDA:
    I. AMAHORO
    II. UMUGISHA
    III. AGAKIZA
    IGIKA CYA MBERE:
    I. AMAHORO:
    IJAMBO RY’IMANA:
    1. 2 NGOMA 32:7-8 “Nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurwe umutima n’Umwami wa Ashuri cyangwa Ingabo ze zose ziri kumwe nawe, kuko Iyo turi kumwe iruta abari kumwe nawe. 8 Muruhande rwe ari kumwe n’amaboko y’umubiri, ariko muruhande rwacu turi kumwe n’Uwiteka Imana yacu, niyo Idutabara kandi Ije kuturwanira Intambara zacu.” Nuko abantu bishingikiriza ku magambo ya Hezekiya Umwami w’Abayuda.
    2. YESAYA 7:4-7 Maze umubwire uti” wirinde uhumure, witinya kandi we gukurwa umutima n’uburakari bw’inkazi bwa Resini n’Abasiriya n’ubwa mwene Remaliya, bameze nk’imishimi ibiri y’imuri zicumba, 5 kuko Abasiliya n’Abefurayimu na mwene Remaliya bagufitiye imigambi mibi. Bavuze ngo 6 nimuze duhaguruke dutere u Buyuda tuhakure umutima, tuhace icyuho twiyimikire mwene Tabeli abe Umwami waho. 7 “ Ariko Uwiteka Imana iravuze ngo imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora.
    3. ABAHEBURAYO 12:14 Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.
    4. IMIGANI 12:18 Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, Ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza.
    IBYO UWITEKA IMANA YAMPISHURIYE:
    1. Uwiteka Imana yamanukiye gutaba Igihugu,
    2. Uwiteka Imana yakuyeho ibihuha mu gihugu,
    3. Uwiteka Imana yakuyeho ibyahigaga Igihugu,
    4. Kuwa 23/5/2013 Mugicuku, nabonye abantu batatu batarebaga neza undi muntu bashaka kumugirira nabi ngo bamwice kandi bamuhora ubusa, nyuma yaho gato mbona Uwiteka Imana irengeye uwari ugiye kwicwa, abashakaga kumwica bacishwa bugufi baturiza imbere y’uwo bari bagiye kugirira nabi batagize icyo bamutwara.
    5. Kuwa 21-22/6/2013 Saa 2340-0005Hrs, nabonye igicu cy’umwijima w’icuraburindi cyaje muri mpande eshatu mu gihugu ari Igitero cy’Intambara, hejuru y’icyo gicu hari Indege ya Gisilikare ya Kajugujugu; abantu bose babonye ibyo bariheba cyane, bafatwa n’ubwoba bwinshi batatanira hirya no hino bashakisha aho bahungira ibyari bigiye kubaho biteye ubwoba, hashize akanya gato cyane, nabonye Umucyo w’Umwami Yesu Kristo, uturutse kumutwe w’icyo gicu cy’umwijima, ugikuraho byihuse, haba amahoro mu gihugu nta ntambara ibayeho.
    Uwiteka Imana ambwirako Intambara yagombaga kuba mu gihugu cy’u Rwanda ko ayikuyeho, ngo abanyarwanda batuze, ntibakuke Imitima kuko Uwiteka Imana ibarinze.
    IBYO UWITEKA IMANA YAMPISHURIYE KU BARWANYA IGIHUGU:
    1. Gutaha mu mahoro, bakabana n’abandi banyarwanda amahoro ngo kuko bafite Isezerano ryo gutaha mu mahoro,
    2. Uwiteka Imana yabambuye Intwaro,
    3. Uwiteka Imana yabambuye Ijambo,
    4. Bategetswe kwihana ibyaha byabo byose,
    5. Abazanga gutaha mu mahoro, bagakomeza kwinangira imitima yabo no gukomeza kugira imigambi y’ubugome, utazicwa n’inkota azicwa na mugiga.
    IJAMBO RY’IMANA:
    1. 2 ABAMI 19:35 Maze mw’ijoro ry’uwo munsi, Marayika w’Uwiteka arasohoka atera urugerero rw’Abashuli, yica Ingabo zabo agahumbi n’inzovu umunani n’ibihumbi bitanu. Abantu babyutse kare mu gitondo, basanga Ingabo zose ari imirambo.
    2. 2 SAMWELI 24:15 Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga, uhereye muri icyo gitondo ukageza igihe cyategetswe. Hapfa abantu Inzovu ndwi, uhereye i Dani ukageza i Berisheba.
    IGIKA CYA KABIRI:
    II. UMUGISHA:
    1. Uwiteka Imana yibutse imirimo myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME; Abanyarwanda bagirirwa imbabazi duhwabwa amahoro, umugisha n’agakiza mu gihugu cy’u Rwanda kandi mubyakire n’imitima inyuzwe.
    a. IMIGANI 19:23: Kubaha Uwiteka bitera ubugingo, umwubashye azahora ahaze, ntazagerwaho n’ibibi.
    b. GUTEGEKA KWA KABIRI 28:10 Amahanga yo mw’isi yose azabona yuko witiwe Izina ry’Uwiteka, agutinye.
    c. YEREMIYA 15:19 Nicyo gituma Uwiteka avuga, atya, ati” Nugaruka nzakugarura kugirango uhagarare imbere yanjye; kandi ibishimwa nubivana mubigawa, uzaba nk’akanwa kanjye: bazakugarukira ariko ntuzabagarukire.

    IGIKA CYA GATATU:
    III. AGAKIZA:
    INGINGO YA MBERE:
    KUBABARIRA:
    1. LUKA 6:31 kandi uko mushaka ko abantu babagirira, abe ariko mubagirira namwe.
    2. YAKOBO 2:13 kuko utagira imbabazi atazababarirwa mu rubanza, nyamara Imbabazi ziruta urubanza zikarwishima hejuru.
    INGINGO YA KABIRI:
    KWIHANA IBYAHA:
    1. YAKOBO 4:1 Mbese muri mwe Intambara ziva he, n’intonganya ziva he? Ntibiva kubyo mwishimira bibi, birwanira mungingo zanyu?
    2. IMIGANI 28:13 Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, Ariko ubyatura akabireka azababarirwa.
    IBYAHA NAHISHURIWE BIKORWA NA BAMWE MU BANYARWANDA:
    1. Kuramya Ibigirwamana,
    2. Kwibagirwa,
    3. Kwijuta,
    4. Inda nini,
    5. Amoko,
    6. Ubusambanyi,
    7. Ubwicanyi.
    UMUSOZO:
    1. ABUMVIRA UMWUKA WERA:
    a. YESAYA 58:6 “ Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu Ingoyi z’urugomo, mugahambura imigozi y’uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby’agahato byose.
    b. ABAFIRIPI 4:5 Ineza yanyu imenywe n’abantu bose, Umwami wacu ari bugufi.

    2. ABATUMVIRA UMWUKA WERA:
    a. ZABURI 62:5 Iki cyonyine nicyo bajya Inama, Ni ukugirango bamusunike ngo agwe, Ave mucyubahiro cye. Bishimira Ibinyoma, Basabirisha Umugisha akanwa kabo, Ariko bavumisha Imitima yabo.
    b. YESAYA 2:17-18 Nuko agasuzuguro k’abantu kazashyirwa hasi n’ubwibone bw’abantu buzacishwa bugufi, uwo munsi Uwiteka niwe uzogezwa wenyine. 18 Ibigirwa mana bizashiraho rwose. Icyitonderwa: Musabwe kutagira icyo mwongeraho cyangwa mugabanyaho kuko ari ibyavuzwe n’Akanwa k’Uwiteka Imana, nkategekwa kubibwira Abanyarwanda bose nkuko bimaze kubwirizwa ahantu henshi.

    Mugire amahoro y’Uwiteka Imana.

  • Ababasha kureba eTV, a south african television babonye Frank Ntwali asaba ngo bafunge rwandan embassy for good because ngo kuko ariho habera imipangu yo kwica abo muri opposition ngo for example himself he is been stabbed ten times by rwandan agents. Aho twari turi umunyamahanga yakubise igitwenge maze ati:”those can’t be Kagame’s agents, there is no way they can stabe u ten times and still be here”.

  • NIMURWANE NDWAYE INZOKA NINKIRA NZABAKIZA!

Comments are closed.

en_USEnglish