U Rwanda na Korea y’Epfo basinye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Repubulika ya Korea y’Epfo, Kim Sung-Hwan, tariki 12/02/2013, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu iterambere hagati y’ibihugu byombi.
Intego y’aya masezerano ni ugukomeza ubufatanye busanzwe hagati y’ibi bihugu byombi hatezwa imbere urwego rw’ubukungu n’urw’imibereho myiza mu Rwanda.
Guverinoma ya Korea y’Epfo izibanda ku gutanga amahugurwa ku Banyarwanda bazajya baherezwa muri Korea ndetse yohereze impuguke n’abakorerabushake mu Rwanda mu rwego rw’ikurikiranabikorwa.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwiyemeje ko ruzakora kugira ngo ubumenyi buzahabwa abenegihugu barwo buzakoreshwa mu guteza imbere ubukungu ndetse n’imibereho myiza mu Rwanda.
Ubutwererane burangwa hagati y’u Rwanda na Korea y’Epfo bwatangiye mu mwaka w’1963. Repubulika ya Korea y’Epfo n’u Rwanda bikorana muri gahunda zitandukanye zirimo kubaka ibikorwa remezo, ubuhinzi, ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga ndetse no kubaka ubushobozi.
Korea y’Epfo yagiye ifasha mu mishinga y’u Rwanda itandukanye, harimo nk’Umushinga w’Iterambere ry’Icyaro wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru (Integrated Rural Development Project-Kibeho), Ishuri Rikuru ry’Imyuga rya Kicukiro (Integrated Polytechnic Regional Centre-IPRC) ndetse n’ishuri ry’Ikoranabuhanga rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (ICT School for National University of Rwanda).
Umuhango wo gusinya aya masezerano wabereye i New York mu nama y’Akanama Gashinzwe Amahoro ku Isi yari igamije kurinda umutekano w’abasivile.
Minisitiri Louise Mushikiwabo na Minisitiri Kim Sun-Hwam wa Korea batanze ibitekerezo, buri wese ku gihugu ahagarariye.
U Rwanda na Korea y’Epfo ni ibihugu bigira uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano, by’umwihariko muri gahunda y’umuryango w’Abibumbye yo kubungabunga amahoro.
Igihugu cya Korea y’Epfo kiza ku mwanya wa 10 mu gutanga amafaranga afasha mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye mu gihe u Rwanda ruza ku mwanya wa 6 mu kugira abantu benshi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano.
Kigalitoday
UM– USEKE.COM
0 Comment
Komerezaho rata minister wacu,abatakaza umwanya wabo badushinja ibidafata ntibaguteshe igihe. Bazibuka kwiyorosa iwacu bwakeye………..
God bless youuuuuuu
Comments are closed.