Tunisia: Imibare y’abimukira barohamye imaze kuba 119
Nyuma y’uko mu ijoro ryo ku Cyumweru ubwato bwarimo abimukira bavaga muri Tunisia bagana mu Butaliyani bukoze impanuka, ubu imibare y’abamaze guhitanwa nayo imaze kugera ku 119.
Umuryango mpuzamahanga wita ku bibazo by’abimukira(IOM) uvuga tunisia yabaye ahantu hakoreshwa cyane n’abimukira bagana mu Butaliyani ariko ngo abenshi bahaca bakunda kurohama.
Imibare yatangwaga kuri uyu wa Mbere yavugaga ko iriya mpanuka yari imaze guhitana abantu hafi 50 ariko ibikirwa byo gushakisha abandi bikaba byari bigikomeje.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Tunisia aherutse gutangaza ko mu bantu 180 barohamye mu minsi ishize harimo 100 bakomoka mu gihugu cye.
Kuri uyu wa Mbere umwe mu barokotse iyi mpanuka yari yabwiye Reuters ko umusare mukuru w’ubwato yarekeye aho kugerageza kubugarura amaze kubona bwamaze kurohama cyane kubera ko bwari bwikoreye birengeje ubushobozi bwabwo.
Umuryango mpuzamahanga ureba iby’abimukira International Organization for Migration uvuga ko kuva uyu mwaka watangira abimukira ibihumbi 32 bagerageje kujya mu Burayi mu buryo butemewe n’amategeko abagera kuri 660 bakarohama bagapfa.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW