
Tungsten yo mu Rwanda iri gukoreshwa Telephone za Fairphone

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka karere bukunze kuvugwamo amabuye ava mu bice birimo intambara akunze kubuzwa kugurishwa ku isoko mpuzamahanga. Uruganda rukora telephone zitwa Fairphone ruvuga ko rwishimira kuba ubu ruri gukoresha ibuye rya Tungsten rivuye mu bucukuzi bwizewe kandi busobanutse.

Amabuye ya zahabu, tin, tantalum na tungsten yakunze gucukurwa mu bice by’iburasirazuba bwa Congo bigatera kubona amafaranga imitwe y’inyeshyamba yo muri ako gace bikongera umutekano mucye mu karere.
Fairphone ivuga ko mbere yo gukoresha aya mabuye yiyemeje kujya ibanza kugenzura aho aturuka mbere yo kuyagura ngo bayakoreshe.
Bakoranye na Conflict Free Tin Initiative (CFTI) na Solutions for Hope mu gushaka tin na tantalum mu bice bya Kivu y’Epfo na Katanga mu gukoresha telephone za Fairphone1. Mu gukora Fairphone2 bagombaga kwifashisha zahabu na tungsten biba ngombwa ko babishakira ahandi.
Fairphone ivuga ko yahinduye aho yashakiraga aya mabuye y’agaciro kuva mu myaka ibiri ishize, maze babasha kumenyana na kompanyi ya New Bugarama Mining Company.
New Bugarama Mining Company iherereye mu karere ka Burera mu majyaruguru y’u Rwanda, ikoresha abakozi hagati ya 700 na 1200 bo muri aka gace.
Fairphone ivuga ko bagereranyije na tin na tantalum bavanaga muri Congo, tungsten yo mu Rwanda bayibona mu buryo bwiza n’imikoranire myiza, cyane cyane mu by’ubuzima n’umutekano.
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka ngo abayobozi ba Fairphone basuye New Bugarama Mining Company ngo birebere ibyo babwirwaga n’abakozi.
Tungsten yo mu Bugarama ubu bayinjije muri gahunda zabo aho bakura amabuye y’agaciro, iyi Tungsten niyo bifashisha cyane mu gukora uburyo telephone zikora ‘vibration’ aho bazikorera mu Bushinwa.
Iyo aya mabuye avuye mu Rwanda, abanza guca muri Autriche ahari uruganda ruyatunganya maze ibuye ritunganyije rikenewe rikoherezwa mu Bushinwa aho uruganda ruyakoresha mu gukora uburyo telephone za Fairphone 2 zibasha gukora ‘vibration’.
Telephone za Fairphone2 zikoreshejwe aya mabuye ya tungsten ava mu Rwanda ziratangira kujya ku isoko mu kwezi kwa munani uyu mwaka.


Photos/Fairphone
UM– USEKE.RW
6 Comments
Hummm! utu tubuye nta tuba mu Bugarama aho duturuka muzakurikirane muzamenya uko tuhagera! Igipindi weeee! Ni kimwe na Safir! icukurwa muri Rusizi n’ihazanwa inyinshi ni iyo yanyuma….! Utagera i Bwami abeshywa byinshi pe
muhimuzi,urimo kwitiranya Bugarama nk’aho bugarama ari iy’iwanyu gusa,Bugarama yavuzwe muri iyo nkuru iherereye muntara y’amajyaruguru,akarere ka Burera,umurenge wa Kagogo,akagali ka nyamabuye,company ihacukura tungsten yitwa New Bugarama Mining company Ltd.ahubwo uzaze nawe urebe uko bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muburyo bw’umwuga.
Bugarama uvuga ni iya Cyangugu,naho Bugarama ivugwa hano ni mine ya Bugarama ihereye mu murenge wa Kagogo,Akarere ka Butera,Intara y’amajyaruguru;ubishoboye wazaza nawe ugakora urugendo shuri ukareba ibihakorerwa kandi uzataha unyuzwe nawe uri umutangabuhamya!
Akarere ni aka Burera ntago ari aka Butera.
Wowe muhimuzi ukora he muri ibi bigo byose? Bugarama MC, Fairphone,cg aho uvuga aturuka? Uri expert cg umushakashatsi uzwi mu mabuye y’agaciro???? Urwo ni urugambo…..ibyo ushaka kubeshya turabyumva… gusa wowe ufite imyumvire imwe n’abumva ko amabuye y’agaciro agira umupaka……!!!! Many prayers 4U…!
Umunyarwanda yise umwana we BANGAMWABO.
Uyu wiyise Muhumuzi nawe ndabona ariryo akwiriye, keretse niba atari umunyarwanda, naho ubundi ni umwanzi w’u Rwanda pe! Sinabura kukwita inyangarwanda.
Kera mwitaga FPR inkotanyi ngo ni inyangarwanda kutubeshya no kubeshya amahanga, kandi aribo bari baje kubohora u Rwanda no kurukura mu kaga ba so na so wanyu bari bararutayemo.
Aliko urwango mwanga u Rwanda nirwo rutera Imana kurukunda ikaruha umugisha
Comments are closed.