Digiqole ad

Tom Cruise na Katie Holmes bagiye gutana

Umuryango wa Tom Cruise na Katie Holmes bazwi cyane i Hollywood bagiye gutana nyuma y’imyaka itanu bashakanye.

Umunyamategeko w’uyu muryango Jonathan Wolfe niwe wemeje amakuru y’itana rya nyirabuja na sebuja bari bafitanye umwana w’imyaka itandatu witwa Suri. Naho Tom Cruise akaba we yari afite abandi bana babiri yabyaranye na Nicole Kidman mbere.

Katie Holmes kuwa kane i New York yujuje impampuro zisaba gatanya na Tom
Katie Holmes kuwa kane i New York yujuje impampuro zisaba gatanya na Tom

Katie ngo yamaze kuzuza ibyangombwa bisaba gatanya kuwa kane i New York, ibi ngo byababaje cyane Tom Cruise ubu ngo witaye cyane ku bana be batatu.

Katie Holmes ariko akaba ngo asaba muri iyi gatanya ko yaba ariwe uba utwaye umukobwa wabo Suri mu gihe gatanya izaba ayemerewe.

Mu 2006 nibwo Tom Cruise, umukinnyi wa film uhembwa menshi kurusha abandi na Katie Holmes bakoze ubukwe bw’agatangaza bwabereye mu Ubutaliyani.

Kugeza ubu nta mpamvu irashyirwa ahagaragara na bombi, gusa Katie ngo anenga cyane Tom ko akenshi ashaka ubuzima bw’ibanga cyane mu gihe bashakanye.

Abantu batandukanye ariko bavuga ko ngo yaba ari amasezerano y’ubukwe bwabo arangiye. Igitangaje kandi Tom Cruise uyu ni umugore wa gatatu batandukanye ariko bagatandukana ari uko ageze ku myaka 33.

Tom yatandukanye na Mimi Rogers na Nicole Kidman mu gihe buri wese yabaga agejeje imyaka 33, none atandukanye na Katie Holmes nawe ubu w’imyaka 33 wari ushatse bwa mbere.

Urugo rwa Katie na Tom ruri mu zavuzwe cyane ku Isi, ndetse n’imyemerere ya Tom Cuise bita “Scientology”.

Batandukanye mu gihe Tom Cruise yitegura gushyira ahabona film yitwa “Rock of ages” yakinnyemo yarangiye gutunganywa tariki 15/06 uyu mwkaka.

Tom Cruise na Katie Holmes nk’umugore n’umugabo baherukaga kuboneka bari kumwe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Bivugwako umuryango wabo ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 275 US$.

Mu bihe byabo byiza
Mu bihe byabo byiza
Mu bukwe bwabo bw'agatangaza mu 2006 muri Italy
Mu bukwe bwabo bw’agatangaza mu 2006 muri Italy

People magazine

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Katie Holmes agiye kuba “homeless”….

  • Ntibagakore ama divorce nibibi imana yacu ntibyemera.

  • YIBAYE NATWE BEMERAGA KUBANA KURI CONTRACT BYANSHIMISHA UZI KUBANA NUMUNTU AKARAMATA KANDI MUTAGIKUNDANA MUBANYE NKINJANGWE NIMBEBA

Comments are closed.

en_USEnglish