Tanzania yaciye iby’abaganga gakondo mu kurengera ba ‘nyamweru’
Mu gushaka kurengera abirabura bafite uburwayi bw’uruhu rwera mu Rwanda bakunze kwita ba nyamweru Mathias Chikawe Minisitiri w’iby’imbere mu gihugu muri Tanzania yatangaje ko Tanzania ihagaritse iby’abavuzi ba gakondo’ ndetse ko abakomeza kubikora hazabaho umukwabu wo kubata muri yombi.
Aba ba ‘nyamweru’ bakomeje guhohoterwa cyane mu myaka ishize muri Tanzania kubera uruhu rwabo aho ibice by’umubiri wabo aba ‘baganga ba gakondo’ babirangiramo imiti abantu ngo bitera ishaba n’amahirwe mu buzima.
Kubera guhohoterwa bikabije, aba bafite buriya burwayi bishyize hamwe mu ishyirahamwe bise Tanzanian Albinism Society (TAS) batangaje ko bakiriye neza iki cyemezo cya Leta kibarengera.
Ernest Njamakimaya uyoboye iri shyirahamwe yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko iki ari igikorwa kiza Leta ikoze kandi bizeye ko kizarengera ubuzima bw’abameze nkawe bakiriho.
Abantu 33 000 muri Tanzania ngo nibo bafite iki kibazo cy’uruhu rwabo, abagera kuri 70 nibo babaruwe bishwe mu myaka itatu gusa ishize muri Tanzania, ariko abantu 10 gusa nibo bamaze guhanirwa ibyo bikorwa bibi.
Mu Rwanda uru rugomo benshi bavuga ko ruterwa n’ubujiji ruvugwa mu baturanyi ntirwahageze, ndetse aba ba ‘nyamweru’ bakundanye baherutse gushyingirwa mu karere ka Ruhango, icyo bamwe mu basomyi babonye nk’ikimenyetso cy’uko nta guhohoterwa bakorerwa mu Rwanda, nubwo ishyirahamwe ryabo mu Rwanda mu mwaka ushize ryagaragaje ko bagifite imbogamizi zimwe na zimwe zirimo kunenwa bya hato na hato no kutabona imiti ihagije uruhu rwabo rukenera buri munsi.
UM– USEKE.RW