Tags : Rwanda

Ibiraka byatumye Urban Boys ititabira Itorero ry’abahanzi

Itsinda rya Urban Boys riri mu bahanzi biyandikishije ku ikubitiro nk’uko byatangajwe na Intore Tuyisenge umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi ndetse binashimangirwa na Safi Madiba wo muri iryo tsinda. Gusa mu bahanzi bagiye mu itorero muri iyi week end aba ntibagaragayemo. Impamvu batangaza yatumye batitabira iryo torero kandi bari ku rutonde, ni akazi bamaze iminsi bafite bazenguruka […]Irambuye

Musanze/Kinigi: Abari abahigi b’inyamaswa mu Birunga bamenye ko zinjiza amadevise

Nyiramajyambere Speransiya, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka, atuye mu mudugudu wa Rebero wubatswe na Koperative Sakola ishinzwe kubungabunga ibidukikije mu mashyamba y’Iburunga, avuga ko mbere yari abayeho nabi ariko ubu atunze inka ndetse abana n’abandi ngo ntibakimunena. Nyiramajyambere ntazi imyaka ye neza ariko avuga ko yaba akabakaba mu myaka 100 kuko ngo yabayeho ku ngoma […]Irambuye

Kubaka imijyi nibijyane no guha abawutuye uburyo bwo kuyibamo –

Kuri iki cyumweru, Minisitiri w’ibidukikije n’umutungo kamere Dr Vincent Biruta yatanze ikiganiro i New York ku biro by’Umuryango w’Abibumbye, ku bijyanye no guteza imbere imijyi, aho yasabye ko abaturge bava mu byaro bajya mu mijyi bakwiye guhabwa ubumenyi buhagije bwatuma bibeshaho mu mujyi. Ikiganiro cyibanze ku guteza imbere imijyi mu buryo burambye kandi bigakorwa mu […]Irambuye

Syria: U Burusiya burashinja USA kwica abasirikare 62 ba Syria

America n’ibihugu bifatanyije kurwana muri Syria byemeye ko indege zabyo zagabye igitero mu Burasirazuba bwa Syria, aho ingabo z’U Burusiya zivuga ko cyahitanye abasirikare 62 bo mu ngabo za Leta ya Syria barwanyaga intagondwa za IS. Igihugu cya America cyatangaje ko indege zacyo zahise zihagarika ibitero mu gace ka Deir al-Zour zikimenya ko hari ingabo […]Irambuye

APR FC yatsinze AS Vita Club y’i Kinshasa kuri Final

APR FC ikomeje kunanira amakipe yo muri Congo Kinshasa, kuri uyu mugoroba yabigezeho itsinda AS Vita Club igitego kimwe ku busa ku munota wa 112 w’umukino wabanje kurangira iminota 90 amakipe yombi yagoye miswi ubusa ku busa. Wari umukino wa nyuma wa AS Kigali Tournament ifasha amakipe kwitegura shampionat. APR FC n’ubundi yari yahuye na […]Irambuye

Burera: Kwigira kuri mudasobwa byafashije abana biga ku ishuri ribanza

 Nyuma y’imyaka itandatu ishize ishuri ribanza rya Kirambo riri mu karere ka Burera mu cyaro cya kure, rigejejweho gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana (One Laptop per Child), abarimu bavuga ko iyi gahunda yazamuye imyumvire y’abana kuburyo idatandunye n’iy’abo mu mujyi, n’ubwo modem ibafasha kwiga Icyongereza n’ibindi igiye kumara amezi umunani idakora. Umulisa Claudine umwarimu […]Irambuye

CECAFA: Amavubi y’Abagore atsinzwe na Ethiopia 3-2

Nyuma yo gutsindwa na Tanzania ibitego 3-2, Amavubi y’Abagore yatsinzwe na Ethiopia 3-2 mu mikino ya CECAFA y’Abagore iri kubera muri Uganda. Ikipe y’igihugu y’abagore ya Ethiopia bita ‘Lucy’ niyo yafunguye amazamu ku munota wa 3, ku gitego cyatsinzwe n’uwitwa Losa Abera. Ku munota wa 45 mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Dorothee Mukeshimana yaje […]Irambuye

Musanze: Isuku nke ni kimwe mu byatambamiye akarere kwesa imihigo

Mu karere ka Musanze kimwe n’ahandi mu gihugu hatangijwe ukwezi kw’imiyoborere, abayobozi bakaba bakanguriye abaturage kugira isuku nk’imwe mu nkingi eshanu zizaranga ubukangurambaga bukubiyemo ubutumwa buzatangwa muri uku kwezi. Bamwe mu baturage n’abayobozi bemeza ko isuku nke ku bagore bishobora kuba intandaro y’ubuharike bwiganje muri aka karere. Uku kwezi kw’imiyoborere kwatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, […]Irambuye

en_USEnglish