Tags : Rwanda

Menya urutonde rw’abasoreshwa beza mu Rwanda bahembwe muri 2016

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2016, nibwo mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) cyatangaje abasoreshwa beza mu mwaka 2015/16, ndetse kinahemba indashyikirwa haba mu bafaranyabikorwa mu gukusanya imisoro n’abasoreshwa ubwabo, abato, abaciritse n’abanini. Mu nzego za Leta zafashije RRA mu gukusanya imisoro, ndetse ikanabagenera ishimwe, ni Ingabo z’Igihugu (RDF) […]Irambuye

Rayon Sports yirukanye abakinnyi bane barimo na Moses Kanamugire

Rayon sports yatangiye kugabanya umubare w’abakinnyi batabona umwanya. Abatoza b’iyi kipe bamaze gutangaza abakinnyi bane birukanye. Nyuma y’imyotozo yo kuri uyu wa kabiri, abakinnyi bane bari bagifite amasezerano y’umwaka muri Rayon sports, batangarijwe ko birukanwe. Abo ni; myugariro w’ibumoso Kanamugire Moses, Alexis Ndacyayisenga na Mugenzi Cedrick bita Ramires bakina ku mpande (right wingers), n’uwari umunyezamu […]Irambuye

Iburasirazuba – Abari mu imurikagurisha basabwe kunoza ibyo bakora

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Uwamariya Odette yasabye abafite ibikorwa bitandukanye bitabiriye imurikagurisha n’abandi bari muri iyi Ntara kurushaho kongerera agaciro ibyo bakora hagamijwe guteza imbere iby’iwacu no kugira ngo birusheho guhangana ku rwego mpuzamahanga. Ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ku nshuro ya munani kuri uyu wa mbere, tariki ya 22/08/2016 mu Karere ka […]Irambuye

Igice cya 3: Njya i Kigali n’amaguru ngerayo, nsigaye ndi

Episode 3: …ubwo mu gitondo inyoni zavuze nakandagiye bwacyeye neza ibirometero bitatu mbisoje nkomeza kugenda nkurikiye umuhanda imodoka zijya i Kigali zanyuragamo numvaga ndibugereyo uko byagenda kose, ubwo nakomeje kugenda mbaririza ngo numve ko ndi hafi kugerayo ariko uwo nabazaga wese yaratungurwaga agatangara akibaza uwo mwana ugiye i Kigali n’amaguru, ibyo simbyiteho nkikomereza urugendo. Ubwo […]Irambuye

Kuba Amavubi yampamagaye ni inzozi zabaye impamo – Twizerimana Onesme

Rutahizamu wa APR FC, Onesme Twizerimana wavuye muri AS Kigali, yashimishijwe cyane no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura  umukino wa Ghana. Abatoza b’agateganyo b’ikipe y’igihugu Amavubi, Kanyankore Gilbert Yaounde na Eric Nshimiyimana umwungirije, batangaje abakinnyi 26 bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2016 kuri Hotel La Palisse Nyandungu. Muri aba […]Irambuye

Abashoye imari yabo mu Rwanda ngo “Amategeko y’imisoro arasobanutse”

Kuri uyu wa mbere Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA) cyahembye abasoreshwa b’indashyikirwa mu munsi mukuru w’Umusoreshwa, muri bo harimo Abanyarwanda n’Abanyamahanga, abaganiriye n’Umuseke bemeza ko u Rwanda rworohereza abasoreshwa. Robin C. Bairstow ni Umuyobozi Mukuru (Managing Director) wa Banki ya I&MBank ikorera mu Rwanda, ikigo ayobora cyahawe ishimwe ry’uko cyahize ibindi […]Irambuye

Gisovu: Batemye umuyobozi mu kagali hafi kumwica

Karongi – Ahagana saa mbili n’igice z’ijoro ryo kuri iki cyumweru mu kagari ka Kavumu Umurenge wa Twumba batemye mu mutwe uwitwa Ildephonse Nsabimana umuyobozi ushinzwe iterambere mu kagari ka Kavumu ubu akaba yaje kuvurirwa i Kigali kuko arembye bikomeye. Ukekwaho kumutema yahise abura. Jean Paul Bigirimana umuyobozi w’Akagari ka Kavumu yabwiye Umuseke ko mu […]Irambuye

Tanzania yiyemeje guca caguwa bitarenze 2018

Leta ya Tanzania yavuze ko igiye guhagarika imyenda ya caguwa yinjira mu gihugu bitarenze umwaka wa 2018. Uyu mwanzuro watangajwe na Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Jenista Mhagama ubwo yarimo atangiza amasomo y’ubudozi bw’imyenda mu ruganda rwitwa Tooku Garments Company, Ltd muri Tanzania. Jenista Mhagama yatangaje ko mu Bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biyemeje […]Irambuye

Perezida wa Philippines yumva Africa na China byava muri UN

Perezida w’ibirwa bya Philippines, Rodrigo Duterte yavuze ko igihugu cye gishobora kuva mu Muryango w’Abibumbye (UN), nyuma y’uko uyu muryango unenze cyane intambara yashoye mu kurwanya ibiyobyabwenge aho UN ivuga ko ibyo akora binyuranye n’amategeko mpuzamahanga. Ndetse we yumva Africa n’Ubushinwa nabyo byayivamo bagakora undi muryano. Duterte yavuze ko azasaba U Bushinwa n’ibihugu bya Africa […]Irambuye

en_USEnglish