Inama y’ubuyobozi ya BRALIRWA yeteranye kuri uyu wa 25 Kanama 2016 yahinduye umuyobozi mukuru wa BRALIRWA wari Jonathan Hall kuva mu 2012. Victor Madiela yagizwe umuyobozi mukuru ndetse na Visi Perezida w’inama y’ubuyobozi nk’uko biri mu itangazo basohoye kuri uyu wa 25 Kanama. Victor Madiela ubuyobozi bwe buratangira kujya mu bikorwa kuva tariki ya mbere Nzeri 2016. […]Irambuye
Tags : Rwanda
Episode 4 …ubwo nahise mfata utuzi nihumura mu maso ngo njye kwitaba uwo muntu ariko nagiye nshidikanya ko wenda atari jyewe ashaka, ndasohoka nkurikira Boss mbona antungiye urutoki muri ka ka Bingaro, ha handi nakubitiwe urushyi. Ubwo nashatse gusubira inyuma niruka ariko ndihangana mfunga umwuka ndagenda nsanga ni umukobwa wari wambaye agakanzu gato numva ndushijeho […]Irambuye
Ayodeji Ibrahim Balogun umuhanzi mpuzamahanga w’umunya Nigeria umaze kubaka izina ku mugabane wa Afurika uzwi nka WizKid muri iki gitondo ahagana saa yine n’igice nibwo ageze i Kigali, ntabwo yaraye aje. Aje mu gitaramo cya Beer Fest gitegurwa na BRALIRWA biciye mu kinyobwa cya Mutzig bakora. Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo ku kibuga […]Irambuye
Abana benshi bafite ubuzima bubi, impamvu nyamukuru ni ababyeyi badakurikirana ubuzima bw’abana umunsi ku munsi maze bakazatakaza akayabo k’amafaranga babavuza. Rimwe na rimwe abana bakaba bafatwa n’indwara zikanabahitana. Family Watching TV yo mu Bwongereza yatangaje ko umwana umwe (1) muri batanu (5) ku Isi afite ibibazo by’ubuzima cyane cyane imirire mibi. Ahanini bigaterwa n’ababyeyi badakurikiranira […]Irambuye
Umutingito wabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu muri iki cyumweru, mu Butaliyani, imibare y’abahitanywe na wo ikomeje kuzamuka aho abamaze kubarurwa bagera kuri 247, abatabazi basaga 4000 bakomeje gushakisha ababa bararokotse. Birakekwa ko hari benshi bakiri munsi y’inkuta zabagwiriye cyane cyane mu bice bya Accumoli na Pescarda Del Tronto uduce […]Irambuye
Umukinnyi uzahagararira u Rwanda mu mikino Paralympic, Muvunyi Hermas Cliff agiye guhatanira umudari wa zahabu, ngo kuko ari wo utuma haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cyawe. Guhera tariki 7 Nzeli 2016, i Rio muri Brazil hazatangizwa ku mugaragaro imikino Olempike ihuza abafite ubumuga, ‘Rio 2016 Paralympic Games’. Muri iyi mikino, u Rwanda ruzahagararirwa n’itsinda ry’abakinnyi 13. […]Irambuye
Ayodeji Ibrahim Balogun umuhanzi mpuzamahanga w’umunya Nigeria umaze kubaka izina ku mugabane wa Afurika uzwi nka WizKid, yageze i Kigali aho aje mu gitaramo cya Beer Fest gitegurwa n’ikinyobwa cya Mutzig. Saa kumi n’ebyeri n’iminota 40 nibwo WizKid yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, aza ari kumwe n’itsinda ry’abantu bamuherekeje basaga 10 barimo n’abamucurangira. Umwe […]Irambuye
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Dr Etienne Ruvebana uyobora ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda yemeza ko guhera umwaka utaha hazatangira ibikorwa byo kuvugurura integanyanyigisho y’amategeko kugira ngo arusheho kugendana n’ibibazo bigezweho muri iki gihe nk’iterabwoba, cyangwa kwigana ibihangano by’abandi. Dr Ruvebana yasobanuriye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo barimo abarimu bigisha amategeko, abacamanza, abashinjacyaha […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama nyafurica ya 12 y’abakora ubworozi bw’inka n’abatunganya amata izabera i Kigali kuva tariki 31/08/2016, u Rwanda ngo rurakomeza guharanira kongera umusaruro w’amata. Ku kigereranyo ngo mu 1998 Umunyarwanda umwe yanywaga litiro esheshatu z’amata ku mwaka, ubu ngo ageze kuri 59L ku mwaka, kandi intego nibura ngo ni uko […]Irambuye
*Kutagira umutima, ubushobozi buke, kwikunda no kubanza gushishoza abo guha abana nibyo bitama abana bose batajya mu miryango. Mu nama mpuzamahanga nyunguranabitekerezo ku burenganzira bw’umwana yabereye i Kigali kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi w’Umuryango Uyisenga ni Imanzi avuga ko kugira umubyeyi ari ishingiro ry’ubundi burenganzira bw’umwana, kandi ngo kubanza gushishoza uwo guha umwana, kutagira umutima, […]Irambuye