Tags : Rwanda

Gatsibo: Kuvugurura Centre y’ubucuruzi ya Ngarama ntibinogeye bamwe mu baturage

Abatuye muri centre y’ubucuruzi ya Ngarama, mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ibikorwa bemeza ko ari iby’urugomo bakorerwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge batuyemo aho gusenyerwa inzu bikorwa kandi batarigeze baganirizwa ngo bagaragarizwe niba bagomba kuvugurura cyangwa bakubaka izindi nzu nshya. Ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Ngarama buvuga ko aba baturage bagomba […]Irambuye

Topsec irakomeza kwagura ubushobozi mu gutanga serivise kinyamwuga

‘Topsec Investments Ltd’, Sosiyete yigenga icunga umutekano ivuga ko ikomeje gutera intambwe ikomeye mu kurinda iby’abayiyambaza mu buryo bw’umwuga kandi ngo ikomeje kwaguka cyane kuva muri 2006 itangiye, imaze kugera ku bakozi 3000 mu myaka 10 gusa. Nkurunziza Andrew, Umuyobozi wa Topsec Investments Ltd, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, yavuze ko akazi ko gucunga […]Irambuye

Amavubi: Sugira na Migi bageze mu mwiherero. 6 basezerewe

Amavubi akomeje kwitegura umukino wa Ghana mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2017 (nubwo amahirwe y’u Rwanda yarangiye). Abakinnyi batandatu basezerewe mu mwiherero, gusa Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi na Sugira Ernest bombi bakina hanze y’u Rwanda basanze abandi. Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 28 Kanama 2016, nibwo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye […]Irambuye

Yemen: Igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye abagera kuri 40

Abenshi mu bahitanywe n’iki gitero ni abashakaga kwinjira mu ngabo bari hamwe mu majyaruguru y’umujyi wa Aden, nibura abagera kuri 35 biravugwa ko bahise bapfa. Imodoka irimo igisasu yayoberejwe ahantu hatorezwa ingabo, amakuru aremeza ko abantu benshi bapfuye muri icyo gitero. Amakuru Al Jazeera ikesha ibiro ntaramakuru AFP ni uko umwiyahuzi wari ukwaye iyo modoka […]Irambuye

Igice cya 5: Eddy mu buzima bwiza cyane, yatangiye no

Episode 5  …kubera ukuntu nari naniwe sinigeze nkanguka nijoro cyangwa ngo ndote, nakangukiye rimwe nka saa yine za mugitondo!! Eeeh mbega kurara ahantu heza! Ubwo narabyutse ndinanura, nkiri aho mbona Mama Sandra arinjiye! Mama Sandra – “Yoooh! Mbese wakangutse? Nahoraga nza kukureba ngo ndebe niba wakangutse mbonye ugisinziriye ndakureka ngo ubanze uruhuke!” Jyewe – Uzi […]Irambuye

Amashyaka akigisha ingengabitekerezo ni imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge – Ndayisaba

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagaragaje ko mu mbogamizi zituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho neza mu Banyarwanda, zirimo kuba hari abirebera mu ndorerwamo y’amoko, ibikorwa by’iterabwoba n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigisha n’amwe mu mashyaka ya politiki. Iyi Komisiyo ivuga ko urubyiruko rugomba kuba nyambere mu guhashya ibyo bikorwa hagamijwe kugera ku bumwe n’ubwiyunge burambye. Mu kiganiro Komisiyo yagiranye n’abanyeshuri […]Irambuye

Abana b’ingagi 19 bavutse nyuma yo Kwita izina, uyu mwaka

Kwita izina ku nshuro ya 12, biza bifite inzanganya matsiko igira iti “dufatanye kwita ku bidukikije tugamije iterambere”.   Uyu muhango wo kwita izina ingagi uzaba tariki 2 Nzeri 2016 ukazabera muri Pariki y’Ibiringa (Kinigi). Abana b’ingagi 19 bavutse nyuma y’umuhango wo kwita izina mu mwaka ushize ni bo bazitwa. Iki gikorwa kizaberamo imurikagurisha ry’ibidukikije  no […]Irambuye

Fumbwe: Abaturage basibuye umuhanda wa Km 2 mu muganda rusange

Mu muganda w’igihugu wa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage bo mu tugari tune tw’Umurenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana bakoze umuhanda wa Km 2 mu kagari ka Nyarubuye, Umuyobozi w’Akarere yabasabye kumenya ko Leta hari abo yacukije bagomba gutanga ubwisungane mu kwivuza bakabutangira igihe, kuko ngo kugenda nta mutuelle ni nko kwiyahura. […]Irambuye

Ruhango: ZULA wakijije abantu 150 muri Jenoside agiye gutura mu

*Hasigaye ibikorwa bike by’amasuku ngo ZULA ashyikirizwe inzu nshya *Umuriro w’amashanyarazi wamaze kugezwa muri iyo nzu, *Zula Karuhimbi yarokoye abantu bagera ku 150 muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mu  gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kanama 2016  Umuseke wasuye Zula Karuhimbi warokoye abantu 150 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko akaba yari amaze igihe kirekire aba […]Irambuye

en_USEnglish