Tags : Muhanga

Gare ya Muhanga yatashywe by’agateganyo

Ibigo bishinzwe gutwara abantu byari bimaze iminsi bikorera imbere y’inzu z’ubucuruzi, kuri ubu byatangiye gukorera by’agateganyo muri Gare iri hafi ku kuzura. Hari hashize igihe iyi Gare nshya itegerejwe n’abacuruzi batari bake nubwo imirimo yo kuyubaka no kuyitaha yagiye yigizwa inyuma bitewe n’uko amafaranga yagendaga aboneka. Gutinda kuzura  kandi kw’inyubako ya gare biri mu bintu […]Irambuye

Kurwana, ubusambanyi, ubusinzi…Muri Muhanga Technical Center

Hashize igihe kitari gito mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Muhanga Technical Center) riherereye mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga rivugwamo imyitwarire mibi y’abana bahiga. Abaturiye icyo kigo n’abakoramo bavuga ko uburere abanyeshuri bafite buteye agahinda kuko babashinja kwibera mu busambanyi, ubusinzi, ubujura no guteza imvururu. Mu mpera z’icyumweru gishize mu kigo […]Irambuye

Muhanga: Abaganga n’Abaforomo bishyuriye abatishoboye mitiweli barenga 1000

Abakora muri Serivisi z’ubuvuzi mu Karere ka Muhanga bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage barenga 1000, banahiga ko bagiye kugabanya amasaha abarwayi bamara bategereje guhabwa serivisi. Iki gikorwa cyo kwishyurira mitiweli abaturage barenga 1000 bo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, abakozi bavuga ko ari umwe mu mihigo bari bahize ndetse ko n’Akarere ubwako katari kawesheje ku […]Irambuye

Dr Munyakazi ngo ntiyahanirwa Jenoside kuko iba nta tegeko riyihana

* Ngo yisubiyeho ku cyemezo cyo kutavuga mu rubanza rwe *Ngo ntiyakwisobanura ku byaha aregwa kuko ari ibyo agerekwaho *Yasabiwe gufungwa burundu y’umwihariko Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa kane Dr Lepold Munyakazi Umucamanza yatangiye amubaza niba yisubiyeho ku cyemezo yafashe mu iburanisha riheruka cyo kutazongera kuvuga mu rubanza cyangwa se akigitsimbarayeho. Munyakazi uregwa Jenoside […]Irambuye

Amajyepfo: Ishyirahamwe ry’Amakoperative  yo muri Canada ryasoje igihe cyaryo

Ishyirahamwe ry’Amakoperative yo muri Canada (Canadian Co-operative Association) rishoje imirimo  yaryo ryubatse inganda eshatu zitunganya igihingwa cy’umuceri n’ibigori n’ubuhunikiro 14 n’ubwanikiro 41. Mu muhango wo gusoza  ibikorwa by’Ibyishyirahamwe ry’Amakoperative yo muri Canada ryakoreraga mu Rwanda  cyane cyane mu turere dutanu two mu Ntara y’Amajyepfo, — USENGIMANA Emmanuel Umuhuzabikorwa waryo yavuze ko  hari inganda eshatu zitunganya […]Irambuye

Minisitiri Nyirasafari yifuza ko buri mudugudu ugira irerero

*Ngo mu irerero umwana atozwa ikinyabupfura, kubana no gukina n’abandi… Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yifuza ko muri buri mudugudu haba irerero ry’abaturage aho ababyeyi bajya basiga abana mu gihe bagiye mu mirimo. Ngo niho hantu haba hari umutekano wizewe umubyeyi asiga umwana kuko atozwa ikinyabupfura, gukina no kubana n’abandi, agahabwa indyo yuzuye kandi […]Irambuye

SHYOGWE: Mujawamariya ashinjwa imicungire mibi y’amafaranga y’abagore

Umugore witwa MUJAWAMARIYA wo mu mudugudu wa Kabungo, mu Murenge wa Shyogwe, i Muhanga, abagore bagenzi be bamushinja kunyereza amafaranga y’imishinga harimo n’ayo umuryango Imbuto Foundation yabateyemo inkunga, gusa uvugwa ahakana ibyo avugwaho akavuga ko ari ishyari abaturage bamufitiye ko nta mafaranga yariye. Amakuru Umuseke wahawe na bamwe mu bagore batuye mu Mudugudu wa Kabungo, […]Irambuye

Muhanga: Hatangijwe umuryango uzajya ufasha ingo zifitanye amakimbirane

Mu Karere ka Muhanga hamaze gutangizwa Umuryango ugamije guteza imbere indangagaciro na kirazira mu muryango (Reactivation of Family Values Organisation) nyuma y’ibibazo bishingiye ku makimbirane  hirya no hino mu mu ngo bikomeje kugaragara. Mu gihe amakimbirane mu miryango n’imfu za hato na hato bikomeje gufata intera,  kuri ubu  hari abamaze gutangiza umuryango wo gutanga ubufasha […]Irambuye

Muhanga: Umuturage arifuza gusubizwa isambu yubatsemo Ikigo Nderabuzima

MUNYANDAMUTSA  Jafari  atuye mu mudugudu wa Gatengezi, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango,  amaze igihe yandikira Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga  asaba gusubizwa  ubutaka bufite ubuso busaga Ha 2 bukaba burimo n’ikibanza cyubatsemo Ikigo Nderabuzima cya Gitarama, yemera kuba yasasaranganya ubwo butaka n’Abaturage bahafite inzu kuko bamaze gutura. MUNYANDAMUTSA  avuga ko  bahoze […]Irambuye

en_USEnglish