Tags : MINALOC

Gicumbi: Muri Girinka ntihakirimo amarangamutima n’ikimenyane

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga abahawe Inka muri gahunda ya Gira Inka  Munyarwanda barashima leta ko iyi gahunda yanogejwe kuko mu minsi yashize iyi gahunda yakorwaga hagendewe mu marangamutima, ikimenyane na ruswa. Ndahimana Jean Damascene wahawe Inka muri iyi gahunda, avuga ko mu minsi yashize iyi gahunda itageraga ku bo yari igenewe […]Irambuye

Rusizi: Rwiyemezamirimo amaze umwaka n’igice yarambuya abaturage bamuburiye irengero

Abaturage bavuga ko ubukene bubageze ahabi ni abo mu mirenge ya Nzahaha na Bugarama bamaze umwaka n’igice bambuwe amafaranga na rwiyemezamirimo Seburikoko wabakoresheje umuhanda ugana ku rugomero ruzatanga amashanyarazi rwa Rusizi III ngo bamuburiye irengero bamaze kuzuza uyu umuhanda. Aba baturage bavuga ko kwamburwa bibasize mu marira no mu bukene, ngo bagurishije amatungo yabo, abandi […]Irambuye

Ngororero: Bafashijwe n”IMBONI’ bageze kuri ‘Demokarasi’ yo kuvuga ibitagenda

Bamwe baturage bo mu Karere ka Ngororero baravuga ko bageze ku rugero bw’ubwisanzure mu kuvuga icyo batekereza nta nkomyi cyangwa kubaza ubuyobozi ibibakorerwa muri gahunda z’iterambere nta ngaruka bibagizeho. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero, bamwe bavuga ko urugero bagezeho rwo kuvugira mu ruhame ibyo batishimiye byateguwe n’inzego […]Irambuye

Ruhango: Njyanama yemeje gusenya ‘Kiosque’ zose zubatse muri Gare

*Ngo inyinshi zari iz’abayobozi mu bigo byigenga…Babwiwe kenshi barinangira Iki kemezo cyo kuvanaho ‘Kiosque’ zubatse muri Gare ya Ruhango cyafatiwe mu nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yateranye kuri uyu wa kabiri. Perezida wayo, Rutagengwa Gasasira Jerome avuga ko kuzivanaho bijyanye no kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Akarere. Nyuma y’aho Gare ya Ruhango yuzuye,  Kompanyi y’ishoramari ya Ruhango […]Irambuye

U Rwanda rwigeze kumenyekana nk’igihugu gifite abapagasi benshi – Min

*Ati “Hari abahunganye agasambi n’agasafuriya bagataha mu ndege, bamwe ubu ni ba Minisitiri”, *Yaganirije urubyiruko ku nzira u Rwanda rwaciyemo kugira ngo rugere aho rugeze ubu. Mu nteko rusange y’Urubyiruko ibaye ku nshuro ya 20, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yaganirije abahagarariye urubyiruko ku mateka y’imiyoborere y’u Rwanda, avuga ko ababaye muri iki gihugu mbere […]Irambuye

Nyabihu: Bamaze imyaka 4 bishyuza ayo bakoreye bubaka amashuri

*Ngo iyo hagiye kuza umuyobozi ukomeye babizeza kubishyura bikarangirira mu magambo Abakoze imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri ku kigo cy’amashuri abanza cya Mwambi, giheherereye mu kagari ka Nyarutembe, umurenge wa Rugera karere ka Nyabihu baravuga ko bamaze imyaka ine bishyuza amafaranga babasigayemo ariko ko batarayahabwa. Aya mafaranga batangiye kuyishyuza muri 2013 ubwo bari basoje imirimo […]Irambuye

Kwigisha ikintu kimwe uwiga imyuga byatuma hasohoka abakozi bashoboye –

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku byakorwa mu guhanga imirimo mu Rwanda cyabereye muri Sena y’u Rwanda, abantu batandukanye batanze ibitekerezo by’icyakorwa kugira ngo haboneke abakozi bashoboye no kuba imirimo yakwiyongera, muri abo Hon. Senateri Bizimana Evariste yavuze ko abiga imyuga bajya bigishwa ikintu kimwe bikabafasha gusohoka mu ishuri bagifitemo ubumenyi buhagije bwabafashwa kugikora neza. Iyi nama […]Irambuye

Rwanda: Abana 38% bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi

Ubushakashatsi bwakozwe ku mirire n’imikurire y’abana mu gihugu hose mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko abana bangana na 38% bafite ikibazo cyo kwigwingira kubera imirire mibi. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Uwamariya Odette anenga ababyeyi bahora bategurira abana babo indyo imwe itanakungahaye ku ntungamubiri kandi bafite ubushobozi. Odette Uwamariya waganiriye n’ubuyobozi bw’uturere 11 twibasiwe […]Irambuye

Imijyi yunganira Kigali ifite imbogamizi zirimo iz’abakozi n’ingengo y’imari

*Umujyi wa Kigali  si inzu n’imihanda, ni abantu n’ibyo bakora. Abayobozi b’uturere turimo imijyi itandatu igomba kwitabwaho by’umwihariko mu kuyiteza imbere kugira ngo yunganire Kigali, bavuga ko nubwo hari aho bageze mu kwitegura ngo baracyafite imbogamizi y’imyumvire y’abaturage, ingengo y’imari isanzwe no kutagira abakozi bihariye bashobora gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’iyo mijyi. Ku mugoroba […]Irambuye

en_USEnglish