Tags : Kagame Paul

Umuntu wese ufite ingengabitekerezo ayimire – Lt Col Ibambasi

Ku wa gatandatu tariki 4 Kamena 2016, ubwo hibukwaga abakozi n’abarimu ba Kaminuza ya Mudende bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Lt Col Ibambasi Alex yatanze ikiganiro ku nzira esheshatu zaranze amateka yo kubohora igihugu, avuga ko kitazongera gufatwa n’abafite ingengabitekerezo ngo bagitobe, asaba abayifite kuyimira. Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka rwahereye kuri 12 rugana […]Irambuye

Ngoma: Abaturage b’i Zaza hari ibyo bavuze ko bashimira Perezida

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Paul Kagame yagiriye mu Ntara y’Uburasirazuba mu cyumweru gishize, i Zaza, mu kagari ka Ruhembe, mu mudugudu wa  Kacyiru, aho yasuye tariki 28 Mata, abahatuye n’abavuye mu mirenge iri hafi ya Zaza bavuga ko nubwo batabashije kwivuganira Perezida Paul Kagame, ariko ngo bashima iterambere bamaze kugeraho. Umuseke waganiriye na bamwe […]Irambuye

Smart Africa biyemeje kugabanyamo kane ibiciro by’itumanaho

Mu Rwanda kuri uyu wa mbere habereye inama yahuje abahagarariye imirongo y’itumanaho mu bihugu bihuriye mu muryango wa Smart Africa baganira ku buryo bushya bwakorohereza abaturange mu itumanaho, aho igiciro cyo guhamara cyari Frw 500, guhera tariki ya 9 Gicurasi kizaba gishyizwe ku Frw 120 mu igerageza. Byagiye bigaragara cyane ko itumanaho hagati y’abantu muri […]Irambuye

Uwagerageza guhungabanya ibyo twagezeho, ntazamenya ikimukubise – Kagame

Kuri uyu mugoroba, mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku mbaga y’abitabiriye umugoroba wo kwibuka kuri stade Amahoro, yagarutse ku mateka y’u Rwanda avuga ko atagarukira ku kuba abantu barabuze ababo bakundaga, asaba Abanyarwanda kunga ubumwe bakagera ku iterambere, ariko yongeye guha gasopo buri wese ufite ibitekerezo byo gusenya ibyagezweho, Ati “Baratinze ngo baduhe uburyo […]Irambuye

Dr Niyitegeka yaciwe Frw 1,400,000 binemezwa ko adafunzwe binyuranye n’amategeko

*Dr Niyitegeka yabwiye Urukiko ko yagiye muri Gereza kurangiza igihano cy’Urubanza rutabayeho, *Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko hasigaye imyaka 7 kugira ngo uyu mugabo asabe ibyo yasabaga byo kurekurwa agataha, *Umucamanza yavuze ko urega atagaragaje icyemezo gitesha agaciro icyamufatiwe cyo gufungwa imyaka 15, *Uwareze yahanishijwe gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 400. Ku gicamunsi […]Irambuye

“Shitani” mu biganiro bya Perezida Kagame n’abavuga bakumvwa i Rubavu

*Ati “Ntidushaka abasenga Shitani”, Ati “Shitani bamusobanura bate?” *Mu Rwanda, ubutagondwa mu idini ya Islam n’abandi babuza umutekano abasenga, amadini ubwayo natabica, Leta izajyamo. *Abayobozi ntibafata ibyemezo ku bibazo by’abaturage, byabaye “Ncire ibiryoshye, mire mire umuriro”. Mu kiganiro cyagejeje saa tanu z’ijoro, nyuma yo kubonana n’abaturage bo mu murege wa Mudende, Perezida Paul Kagame yaganiriye […]Irambuye

Uzatwitambika imbere atubuza umutekano bizamugwa nabi – Kagame

Mu rugendo rw’iminsi itatu arimo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, kuri uyu wa gatanu tariki 25 Werurwe, 2016, Perezida Paul Kagame yijeje abaturage umutekano usesuye abasaba gufatanya n’ubuyobozi avuga ko abashaka kubuza u Rwanda umutekano bagihari, ariko ngo “uzatwitambika imbere bizamugwa nabi.” Imbere y’imbaga y’abturage benshi bari bishimye, Perezida Kagame yatangiye ijambo rye akomoza ku byo […]Irambuye

Impunzi z’Abarundi ntizifuza kuva mu Rwanda ngo zijyanwe ahandi

*U Rwanda bahahungiye nk’igihugu basangiye byinshi, ururimi, abavandimwe, *Bafite impungenge z’umutekano w’aho bazimurirwa. *Umwe mu bakozi ba HCR yadutangarije ko Umurundi washaka gutahuka ubu yakwirwariza kuko ngo umutekano nturagaruka iwabo ku buryo batangira gufashwa gutahuka. Umuseke waganiriye na bamwe mu mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama, abenshi bavuga ko icyemezo bagifashe uko kije, ariko ngo […]Irambuye

Abadepite bafite impungenge nyinshi ku mikorere ya Sosiyeti izasimbura ONATRACOM

*Impungenge hari izishingiye ku buziranenge bw’imodoka zizasimbura iza ONATRACOM, *Ubwiyongere bw’igiciro kuko iyo Sosiyeti izaba igamije ubucuruzi binyuranye n’uko ONTRACOM yakoraga, *Leta ivuga ko yabyizeho mu buryo buhagije, ariko ngo nta tike ya make izaba ihari, buri wese azajya yishyura angana n’ay’undi, *RFTC yemerewe kuzakorana na Leta ikagira imigabane ingana na 48% hatabayeho ipiganwa. Ku […]Irambuye

Urubyiruko si ba bihemu, ababibita ni ukubeshya – Min Nsengimana

Mu nkera y’imihigo y’Urubyiruko (Youth Connect), hahembwe imishinga 30 y’Urubyiruko yahize indi, uwa mbere uhabwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, uwukurikiye ebyiri uwa gatatu ugahaba miliyoni imwe, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana w’Urubyiruko, yavuze ko iyi mishanga igomba kubungabungwa kuko yitezweho gutanga akazi, kandi asobanura ko banki zikangukira gukorana n’urubyiruko kuko atari ba bihemu. Ibi bikorwa […]Irambuye

en_USEnglish