Digiqole ad

Stromae yakoze igitaramo cy’agatangaza ku Gisozi.

 Stromae yakoze igitaramo cy’agatangaza ku Gisozi.

Stromae yerekanye itandukaniro muri muzika abanyarwanda bamenyereye kureba mu Rwanda

Nta gitaramo nk’iki byigeze biba mu Rwanda mbere y’iki. Umuntu umwe, ubuhanga budasanzwe, ubunyamwuga imbere y’abantu, ibyishimo bidasanzwe, umuziki unyuze amatwi byaranze igitaramo cya Stromae yakoreye ku Gisozi mu karere ka Gasabo. Inenge yabaye gutinda cyane gutangira ugereranyije n’igihe cyari cyavuzwe mbere.

Stromae yerekanye itandukaniro muri muzika abanyarwanda bamenyereye kureba mu Rwanda
Stromae yerekanye itandukaniro muri muzika abanyarwanda bamenyereye kureba mu Rwanda

Imbaga nini y’abakunzi ba muzika y’uyu muhanzi w’umubiligi ukomoka mu Rwanda yari yakoraniye kuri stade ya ULK ku Gisozi, kugeza saa mbili n’igice abantu benshi bari bakinjira, ni nayo masaha Jeannette Kagame yahagereye yakiranwa amashyi menshi nawe aje kureba Stromae.

Nyuma y’umwanya abantu bamutegereje n’amatsiko menshi, Stromae yazamutse kuri scene, yakiranwa ibyishimo bidasanzwe.

Nta guca ku ruhande cyangwa kuvuga amagambo yahise atangira akazi ke, ahera ku ndirimbo ze nka Peace or Violence, Moules frites, Avf, akomereza ku zizwi cyane kandi zakunzwe nka Te Quiero, Ave Cesaria, Tous les memes, Formidable na Papoutai

Uyu muhanzi yagaragaje ubuhanga mu kubyina, kuririmba, kujyanisha amashusho y’indirimbo ze asanzwe azwi n’uko yifataga kuri scene no kuganira na rubanda rwaje kumureba.

Stromae yaririmbye wenyine, igitaramo cye nta wundi muhanzi wakigaragayemo uretse we gusa, nta MC nta kindi uretse we n’abacuranzi bane bari imbere, byari Formidable.

Muri bicye yavuze kuri scene, yavuze ko yishimira ko igice kimwe ari umunyarwanda, ko ashimira se wamubyaye ndetse yibutse gusaba imbabazi ku kuba igitaramo cya mbere cyarasubitswe, ashimira abaje ari benshi kuri iyi nshuro, maze arakomeza kuririmba agana ku musozo.

Uyu musore yakoze indirimbo zigera kuri 12 buri yose abantu bayishimiraga. Stromae yakoze igitaramo kidasanzwe mu Rwanda.

Mu ndirimbo ye ‘Peace or violence’
Mu ndirimbo ye ‘Peace or violence’
Stromae yabyinaga buri wese akabona ko ari umwihariko we
Stromae yabyinaga buri wese akabona ko ari umwihariko we
Stromae bwa mbere mu Rwanda imbona nkubone bitari kuri YouTube
Stromae bwa mbere mu Rwanda imbona nkubone bitari kuri YouTube
Indirimbo ze zirimo amagambo yandikanye ubwenge busobekanye inyana inogeye amatwi n'umudiho wa kizungu
Indirimbo ze zirimo amagambo yandikanye ubwenge busobekanye injyana inogeye amatwi n’umudiho wa kizungu
Uru rusobe rwari injyanamuntu wese wari aha kugera no kubanyacyubahiro bagaragaye bahagurutse bishimanye na rubanda
Uru rusobe rwari injyanamuntu wese wari aha kugera no kubanyacyubahiro bagaragaye bahagurutse babyina
Kuri 'scene' yamuteguriwe, we wenyine n'abacuranzi bane bakoze igitaramo kidasanzwe
Kuri ‘scene’ yamuteguriwe, we wenyine n’abacuranzi bane bakoze igitaramo kidasanzwe
Buri shusho y'imbere aho ari yari inogeye ijisho
Buri shusho y’imbere aho ari yari inogeye ijisho
Abantu baje ni abazi cyane muzika ye, ntabwo byamutunguye kubona aririmba indirimbo ze nyinshi akajyana n'abafana be
Abantu baje ni abazi cyane muzika ye, ntabwo byamutunguye kubona aririmba indirimbo ze nyinshi akajyana n’abafana be
N'abareberaga nko muri 50m bari bishimye cyane nk'abari imbere ye mu bishyuye menshi ngo bamwegere
N’abareberaga nko muri 50m bari bishimye cyane nk’abari imbere ye mu bishyuye menshi ngo bamwegere
Ni umuhanzi w'umuhanga ukora ikintu cyose yateguye adashakisha na kimwe
Ni umuhanzi w’umuhanga ukora ikintu cyose yateguye adashakisha na kimwe
Imbaga y'abantu baari hasi mu kibuga yishimye biasanzwe kugeza ubwo abasezeyeho ariko bamwe banga kuhava bakomeza kwishima
Imbaga y’abantu baari hasi mu kibuga yishimye biasanzwe kugeza ubwo abasezeyeho ariko bamwe banga kuhava bakomeza kwishima

UM– USEKE.RW  

28 Comments

  • Aratwemeje pe, kd ninumuhanga, nkunze ukuntu akunda u RWANDA.

  • Ko nta minyururu nk’iyi’mbwa yari yambaye se. Mbona abahanzi nyarwanda bari bakwiye kumwigiraho bakiyubaha mu myambarire.

    • Un vrai artiste ahira umwihariko we kandi akawugendera nimuryoheye.

      Rwose kuba nta minyururu yambaye bikundiye abahanzi nyarwanda bandi bakigana iyo style byaryoha ex: ba Pit bill ubona uburyo bari jigh class

  • Icyo nkundira umuseke, mukora akazi kanyu vuba kandi neza, nk’aya makuru muyatangiye igihe, nabyutse nifuza kumenya uko byagenze mbanje kurebera ku museke amatsiko mwayamaze, ariko ndebye ahandi nshaka kureba ko nabona ibitandukanye ndaheba, niyo mpamvu mbashimiye ko mukorana ubwitange akazi kanyu. Murakoze.

  • Ko uvuga ko akunda u rwanda se akaba yaragiye no muli Congo no muli USA ,kwisi hose, ubwo ushatse kuvuga iki ubwo ni ubwibone ntuzi icyo uvuga . ahubwo n’ukumuhatira kuba umunyarwanda ntacyo byamwungura amze imyaka 30 ataruzi kandi aliho neza.

    • @ SUSURA ; Kurikira ibyo yivugiye ubwe irasanga mo heshi yemeye cyane ko anezezwa no kuba umunyarwanda

    • wowe wiyita susura uwo muhanzi abwirizwa gukunda igihugu cye urwanda mbere yibihugu byose byo kwisi yewe nu n bubiligi burimwo kuko se umubyara nu munyarwanda nubwo mwamwishe muri genocide994

    • kujya ahandi n ibisanzwe kuko niko kazi akora. ariko kuba yaratekereje kuza mu Rwanda n ibyerekana ko atekereza aho se akomoka. kandi no kuba ariho yasozereje urugendo akanasura umuryango wase aherekejwe na nyina umubyara n ikimenyetso cyiza kuko sinibaza ko nyina amuherekeza ahantu hose. gira amahoro mutama

  • hah mbashije kubona ko abantu basetsa kabisa, tuvugishije ukuri koko uyu muntu ntanubwo arusha uburn boys, yewe ndabona aho kumureba nareba senderi kuko we ashyushya abantu wenda muri za ndirimbo ze agaciro,twaribohoye,etc. sha kweri iyo itangazamakuru ryagushyize hejuru uba star ntakabuza kandi ntibigombera ko uba ubizi, n abantu bajyaho bakakuyoboka ngo baragufana uri star kandi benshi ni ikigare bajyenderamo gusa,kuko baba bumva washyizwe hejuru na media. rwose uyu muvandimwe reka apuuuuuu ntabye ,njye mpaje nasinzira gusa,nayobewe kabisa icyo abantu bari gusakuriza bajunguje imitwe byacitse kandi ntacyana wumva yatumye bazunguza imitwe gutya,kweeee,hahh kuko mwumva ngo ni star ndahamyako abenshi aricyo mwaje kumurebera,naho rwose nta entertainment ye ni zero,icyakora yajya mu bazungu kuko nibo bakonje batazi kubyina,wenda nibo bamwishimira,naho twe rwose wapi mutuzanira ab imidiho sha afro beat irabanza ikanikurikira pe,muzane uburn boys,kitoko,chameleon,etc umuziki tuwuceke apana ibi bidusinziriza. usibyeko ndabona anigira ibintu by ufu gay,what?lol

    • Ushobora kuba utazi Stromae cg utunva francais mo kimwe.

    • Aho wahereye naho ugarukiye warashe ku ntego uti iki niki ukareka kwizimba mu magambo atumvikana ????

      • none c nshuti ataba umustar ubonye text yose wanditse ubu wamumenye

        none c wahitamo kujya kureba senderi ubwo c first lady.ba minister uwa sport nuw ubuzima na mayor w umujyi batabiriye kiriya bayobewe ko senderi. urban boys bakoresha guma guma aho kwinjira ari ubuntu. na guma guma y ubuntu niragira abantu bangana kuriya kandi hari nabishyuye 100000

        inama nakugira rero
        imana yaturemye kuburyo butandukanye si ngombwa ko dukuda bimwe ariko witesha agaciro abandi kandi uriya azwi n isi yose akoze tourne azeguruka isi mu bitaramo birenga 10 kandi nta nakimwe cyajemo abantu bari munsi y 20000
        mind your busness bro

    • Keza ????????????????????????????

    • @Keza

      Ishyari ryawe ntaho rizakugezaUshatse wahinduka uriruhiriza ubusa kuko nta cyo bikwinjiriza mu gihe uyu mwana we amamiliyoni ari kwinjira

  • Keza nonese ko ukagiyeho uri kuvuga iki kweri amatiku tuyamaganr

  • Merci infiniment pour l’information que vous nous transmettez à temps réel.

  • @ keza rwose uvuze ukuri, kubavuga ko ari ishyari ntaririmo namba,kandi kubavuga ko bimwinjiriza millions ibyo ntibisobanuye ko abizi,kuko media iyo zigushyize hejuru no matter what millions ziraza.abirirwa bakora sex tape ntibibagira aba stars hanze se? being a star is far away from being talented,u can be both however,but in this case,this man was made a star but he ain’t a good entertainer,and y’all know that music is abt entertainment cos y’all wanna have fun listening to it,this man’s music can only take u to sleep,not make u dance

    • Ngo ninde utari talented???? The guy is a genius man!! Guhera kuri lyrics ukajya kuri beat ukajya kuri performance ugakomeza ku mwimerere n’ibindi byinshi!!!!

    • umva ikigaragara ni uko mutazi icyo kuba talentede ari cyo…ni gute wavuga ngo Urban Boys baririmba neza kurusha Stromae? ubaze neza urasanga aba bahanzi uvuga bari mu mbaga y’abaje mu gitaramo cye, ubabaze n’icyabazanye…njye wumvise icyo bavuze, ni uko baje kumwigiraho kubera ko yagejeje umuziki we ku yindi ntera….burya iyo utazi umuntu cg ikintu urabaza ukanasoma, aho kwiha gupinga…mu bigaragara ni uko wowe na Keza mushobora kuba mutumva igifaransa kuko ari rwo rurimi aririmbamo cyane…numvise n’abanglophones benshi bavuga nkamwe….

    • Hahah Ngo ntabwo ari Talented! Ibyo aribyo byose ufite abandi wemera ariko uyu musore arabizi. Cg ntabwo wumva ururimi avuga sha! Wanajya muri Google Translate

  • ariko abantu bapinze STROMAE ndibwira ko ari ikibazo cy ururimi,ubanza batanumva ubuhanga bw’ibyo aririmba ;kuko nta gihamya cy uko aha itangaza makuru ruswa ry’UBURAYI,AMERIKA,AFRIKA ku buryo akundwa bigeze aha nawe aba yakoze ibyiza rwose.

  • Média ntahihuriye nuyu
    Kuko izina yararyikoreye nushaka
    Kumenya kwaru star uzasabe compte ye
    Bamwihyura mbere yokuza ndibaza kongo kuza ho nuko ahakunda nahubundi
    Yagya ahobihyura menshi kandi harahari
    Abantu bagyi mp

  • nkawe keza ndikumva wikundira abarrimba ngo za Rihana gusa, dushaka abahanzi bakora music yahangana nabanyamahanga

  • icyo mbona abahanzi nyarwanda bakwigira kuri Stromae, nuko Stromae ari umuhanzi ufite originalité ye (umwimerere). Afite personnage (nka ID) ubwe yiyubakiye, ntiyarebeye ku byo abanyamerika bambara cyangwa uko bitwara. Ariko afite ishusho signé Stromae. Nta minyururu yambaye! Ikindi azi gukora concert, no need of a CD. He knows how to entertain his public.

  • Abamupinga ni ba contre success. Soit ni jalousie ibavugisha, soit ni baaaa__anti…..

  • Njya mbakunda iyo mukora clitique nta shingiro mufite rwose ,abakunda byacitse basanga abatazi ibyo bakora ,ariko abadakangwa na byacitse barindira ibyiza ubwo c koko iyo ugereranya umuntu uririmba indirimbo 1 agasarara utumvise n’icyo yaririmbaga ahubwp wagirango yatonganaga ukamugereranya ‘ukora 12 chansons non stop knd mu buhanga na Message yumvikana uba uri muzima?????????????????????????????????????????????????????????.nzabandeba ni umwana w’umunyarwanda pe.Gusa coup de chapeau kuri buri wese ukurikira ibyo azi knadni akubaha ababikora n’aho batazi iyo biva naho bigana muzagana iyo mutazi.

  • STROMAE Ni umuhanzi wiyubashye cyane mu myambarire no style y’umuziki we ni umwimerere. NIYO MPAMVU AKUNZWE CYANE

  • @ Keza n’abandi mutekereza nkawe, mbere yo kuvuga cyangwa kwandika mujye mubanza mukore research (no research no speech), kuko mushobora kuba mutazi umuhanzi cg umuririmyi icyo bivuze, kandi mbere yo kugereranya ibintu mujye mubanza umunye categories y’ibintu ugereranya, kuko ntiwafata amata n’amase ngo uvuge ko bisa kuko byose biva ku nka ?????????!!!!! Stromae akora umuziki we adakopeye abandi ntabwo ashishura, afite injyana ye yihariye (style) kandi mu ndirimbo ze ashyiramo ubuhanga buhanitse muby’indimi (uburyo atondeka amagambo muburyo bw’igisigo kandi afite message), ibyo byose nibyo byatumye amahanga amwemera. media zivuga icyo wazihaye, n’uziha ubusa bazakuvuga ubusa, n’uziha message bazayitambutsa, kuba rero media zivuga Stromae kw’isi hose ni uko yatanze ubutumwa budasanzwe, kandi si abavuga igifaransa hose bamwemera kuko no muri amerika no mu bwongerereza bakuye ingofero, uzarebe TV mpuzamahanga zicuranga indirimo ze kandi kugirango bazinyuzeho baramwishyura, uzarebe ibihembo amaze kwegukana kandi aba ahanganye n’abandi bahanzi b’ababahanga, none abo bahanzi wavuze ko media iba kw’isi hose bazwi he uretse Uganda Rwanda, ko na Tanzaniya batabazi? ikindi bariya bahanzi bacu uvuga, wakabije kugereranya ibidahura kuko uretse kuvuza ingoma zitagira injyana bakopeye abandi rwose ntaho baragera wenda sinabagaya kuko aribyo bashoboye. afrobit ntawe utayirirmba wenda uba ushaka gutaraka kandi umuziki wose si ugutaraka nk’uko byagusajije, ba Celine diyo banditse amazina, West Life n’abandi ntuzi uko baririmba se, ubuse Uburn yawe yapfundura udushumi tw’inkweto zabo, Cameleon nawe yifuza guhura na Stromae ngo amusuhuze??? UJYE UTEKEREZA MBERE YO KUVUGA

Comments are closed.

en_USEnglish