Digiqole ad

Sosiyete zizatwara abantu muri Kigali zatangajwe

Guhera tariki 30 Kanama 2013 imodoka zitwara abagenzi zo muma sosiyete atandukanye zizatangira gutwara abantu mu bice zagenewe mu buryo bushya bwo gutwara abantu bwatangajwe kuri uyu wa 12 Kanama 2013.

Maj Regis Gatarayiha umuyobozi wa RURA avuga ko ubu ari uburyo bwo guca akajagari

Maj Regis Gatarayiha umuyobozi wa RURA avuga ko ubu ari uburyo bwo guca akajagari

Mu mujyi wa Kigali hari ikibazo kigaragara mu gutwara abantu cyane cyane mu kubatahana no kubajyana mu kazi. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko atari ikibazo cy’imodoka nke ahubwo ari ikibazo cy’akajagari mu modoka zibatwara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku kicaro cy’Umujyi wa Kigali uyu munsi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) cyavuze ko ako kajagari ariko baboneye umuti mu gutwara abagenzi.

Abatsindiye isoko ryo gutwara abantu muri zone enye (4) zafashwe ni; Royal Express, KBS na RFTC izajya itwara abantu muri zone ebyiri.

Zone ya mbere yatsindiwe na Kigali Bus Service (KBS): izakorera Remera , Kanombe, Masaka, Kabuga, Kicukiro centre, Sonatubes rwandex, Gikondo nyenyeri na Bwerankoli izi modoka zikagera mu mujyi rwagati no muri Gare ya Nyabugogo.

Zone ya kabiri yatsindiwe na ROYAL EXPRESS : izakorera Kicukiro centre, Kagarama ku muyange, Karembure Nyanza Gahanga, GATENGA, Magerwa, Nyenyeri, Sonatubes, Gishushu, Kacyiru, Kimironko, Chez Lando. Izi modoka zikagera mu mujyi rwagati no muri Gare ya Nyabugogo.

Zone ya gatatu yatsindiwe na RFTC: izakorera Kimironko, Bibare, Gereza Kimironko, Mushunba mwiza, ku cya Mitsingi, Remera, KIE, Controle Technique , Umudugudu w’Urwego na RDB. Izi modoka zikagera mu mujyi rwagati no muri Gare ya Nyabugogo.

Zone ya kane nayo yatsindiwe na RFTC: izakorera i Nyamirambo, Rwarutabura, Mageragere, Nyacyonga, Rutunga, Karuruma, Gihogwe, Jali, Jabana, Nduba. Izi modoka nazo zikagera no muri Gare ya Nyabugogo.

 

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Fidel Ndayisaba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko ikibazo cyo gutwara abantu kitaterwaga n’ibura ry’imodoka ahubwo gutanga serivisi nabi.

Ndayisaba ati “ Benshi batwaraga abantu igihe bashaka n’aho bashaka, umuntu akaba yata abagenzi ku murongo akijyanira imodoka ye mu kiraka, abandi ngo bagakora bakitahira kare ugasanga abagenzi babuze imodoka ibatwara.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko ubu buryo bwo guha sosiyete aho izajya ikorera bizatuma igenzurwa imikorere yayo yatanga serivisi mbi ku bagenzi igasimbuzwa indi nta kabuza.

Maj Regis Gatarayiha uyobora RURA nawe yashimangiye ko iyi gahunda nikorwa neza bagereranyije n’imodoka abahawe amasoko bafite, nta mugenzi uzongera kujya atinda ku cyapa ategereje imodoka.

Aba ni abahagarariye amasosiyete yatsindiye gutwara abantu mu mujyi wa Kigali

Aba ni abahagarariye amasosiyete yatsindiye gutwara abantu mu mujyi wa Kigali

Maj Gatarayiha yavuze ko ingendo zigomba kujya zitangira saa kumi n’imwe za mugitondo zigeze saa tanu z’ijoro, nibura ngo intera igomba kuba hagati y’imodoka n’indi ku cyapa ikaba iminota itanu.

Col Twahirwa Rudovic (Dodo) umuyobozi wa RFTC imwe muri sosiyete zatsindiye isoko, yavuze ko nta kibazo bafite cyo kuba batsindiye amasoko abiri kuko bazabishobora kandi bafite imodoka n’abakozi bihagije.

Twahirwa Dodo ati “ zone twatsindiye tuzazikoramo neza nubwo dufite imodoka za minibus, ariko twizeye kuzagenda tugura izigezweho buhoro buhoro ariko tubanje guha abantu serivisi nziza.”

Abantu basaga ibihumbi Magana abiri (200 000) bakenera gutega imodoka buri munsi, mu mujyi wa Kigali habarirwa imodoka za Minibus zigera kuri 800, imodoka nini za Toyota Coaster zigera kuri 250 na Bus nini 40.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish