Sonia Mugabo, umwari uri guhindura ibintu muri Fashion yo mu Rwanda
Sonia Mugabo, yashinze inzu ishushanya, igakora ndetse igacuruza imyambaro yise “SM (Sonia Mugabo)”, mu myaka itatu imaze, SM imaze kubaka izina mu bakunda kurimba.
SM ikora kandi igacuruza imyambaro ivanzemo umwimerere munyafurika n’imyambaro igezwe.
Sonia Mugabo ni imwe mu mpano zari zaratsikamiwe na Caguwa, ariko aho Leta itangiriye guca imyambaro ya Caguwa ubu zikaba ziri kwigaragaza kruushaho.
Sonia na bagenzi be bakiri bato, bashaka kwambika Abanyarwanda imyambaro yakorewe iwabo, myiza kandi badatakaje burundu umwimerere munyafurika.
Ubuhanga bwa Sonia bushingiye ku kuba Fashion ari ibintu akunda, ariko yanagize amahirwe yo kuvoma ubumenyi mu kwimenyereza umwuga (internship) yagiriye muri Magazine ikomeye kw’isi muri Fashion yitwa “Teen Vogue” y’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Gukorera bya hafi y’abahanga muri Fashion muri America, ngo byamuhaye ubumenyi bwinshi ku buryo bwo gutangira inzu ikora ndetse igacuruza imyenda, n’ingufu bisaba kugira ngo ubugeze ku rwego rushimishije.
Ati “Mu Rwanda byansabye gukora cyane no gukora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa byanjye (my brand) bimenyekane. Kuko turi mu bihe ushobora kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga ku buntu, nakoresheje ayo mahirwe menyekanisha ibikorwa byanjye ku bantu benshi.”
Amaze kubonera ubumenyi bw’ibanze i Newyork muri America, Mugabo Sonia yahisemo kugaruka mu Rwanda kugira ngo abe ariho atangirira, kuko ngo gutangirira i Newyork byasaga n’ibidashoboka kuko atize ‘Fashion’ mu mashuri abyigisha.
Ikindi kandi ngo cyamukururiye gutangirira mu Rwanda, harimo uburyo Guverinoma yorohereza abifuza gutangiza business mu gihugu.
Mu nyandiko igaragara ku rubuga ‘sheleadsafrica’, Sonia Mugabo avuga ko abonye ubushobozi bwo kugira icyo ahindura muri Fashion yo mu Rwanda, yavuze ko yabasaba gushyigikira business z’Abanyarwanda nk’uko bashyigikira iz’abanyamahanga.
Ati “Nahindura imyumvire ko ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) bifite ireme riri hasi ugereranyije n’ibicuruzwa i Nordstorm. Mushyigikire ibyanyu.”
Sonia Mugabo ngo afite gahunda zo gukomeza kongera amaduka (stores) agurisha imyambaro ye hirya no hino mu Rwanda, ndetse no kurushaho gushaka abaguzi bo hanze, muri Afurika, mu Majyaruguru y’umugabane wa America n’Uburayi yifashishije ikoranabuhanga n’ubundi buryo bwose bushoboka.
Afite kandi gahunda yo gukomeza gukora imyambaro myiza ishobora gukurura abantu kurushaho mu mwimerere wa Kinyafurika.
Ushaka gusangiza abandi inkuru cyangwa igitekerezo kuri Fashion; Imyambaro n’inkweto bigezweho ukora cyangwa wambara, n’impamvu wabihisemo twandikire kuri Email [email protected]/[email protected]
5 Comments
Style nemera nizo muri KABASHA FASHION HA– USE ewana niyambere
uwo nu mwana wo muri system ahorana na angel Kagame cyane
Iyo niyo made in Rwanda muhora muvuga? Umwenda wa make ugura 100mille
Haaa wowe urabizi!uyu ni mwene wabo n’abo bakomeye.ari mu batumye sekeni icibwa kugira ubucuruzi bwe bwaguke.abanyarwanda murafitwe
Allen mwibeshyera Sonia MUGABO ntaho ahuriye nibyo muvuga kuva akiri umwana w’uruhinja ndamuzi yakuze akunda mwenibyo iwabo ntako batagize ngo yige ubundi bumenyi arabananira ngo iyo niyo mpano ye bahisemo kumureka akora ibyashaka kandi rwose imbaraga abishyiramo ubona ari ibintu azi kandi akunze. Naho ibya Sekeni ntaho ahuriye nabyo nicyemezo cyafashwe na EAC ahubwo mu Rwanda bahora basunikiriza ngo iminsi yicume zigumeho kandi ntabwo bazica ahubwo bongera imisoro kuko ubundi zitasoraga. ibyo kuba agendana na Ange KAGAME si igitangaza bose nurubyiruko kandi Ange ari Sociable cyane akunda abandi ni umwana mwiza niba yarahuye na Sonia bakamenyana akamwaprecia ntaho bihuriye nuko aruw’ibukuru mujye mushima ibyiza ibibi mubigaye nibwo bumuntu. Sonia tukwifurije gutera imbere ariko ujyukora ibi mubushobozi bwa buri wese.
Komeza ujye imbere Soso, Imana ikongerere imigisha!
Comments are closed.