Skizzy agiye gushinga irindi tsinda nyuma ya KGB
Rurangwa Gaston uzwi cyane nka Skizzy umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya KGB ‘Kigali Boys’ ndetse na bagenzi be aribo nyakwigendera Hirwa Henry na MYP, nyuma yo gutabaruka kwa Henry na MYP akaba atakibarizwa mu Rwanda, Skizzy agiye gushyiraho irindi tsinda.
Skizzy yumvikanye kuri Radio Isango Star avuga ati “Nyuma y’umubabaro ukomeye cyane twagize kubera kubura umuvandimwe wacu Hirwa Henry, twasanze dushobora kongera tukazamura itsinda ryacu ryari rimaze igihe ritakigaragara mu matsinda ya muzika mu Rwanda.
Icyo tugiye gukora ni ugushaka umuhanzi umwe dushyira muri groupe yacu kuko MYP we aracyabarizwa mu itsinda nubwo ataba mu Rwanda, gusa igihe tuzaba dufite imishinga yo gukora indirimbo tuzajya tuyikorana aho ari kuko itumanaho ryarabyoroheje”.
Itsinda rya KGB ni rimwe mu matsinda yazamuye muzika nyarwanda kugera aho igeze ubu, ryakunzwe cyane mu ndirimbo nka “Arasharamye” ndetse n’izindi nyinshi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW