Digiqole ad

Sinasohokanye na Allioni i Kampala – Kamishi

Umuhanzi Kamishi kuva kuri iki cyumweru ari mu mujyi wa Kampala aho yagiye gutunganya muzika ye, amakuru yavugwaga kuri uyu wa mbere ni uko Kamishi ngo yaba yarasohokanye yo n’umuririmbyikazi Allioni, ibi Kamishi avuga ko ntaho bihuriye n’ukuri.

Kamishi
Kamishi

Kamishi yabwiye UM– USEKE.COM  ko yagiye uri Uganda mu rwego rwo gutunganya Album ye ya kabiri, ko aho ari muri Studio ya Washington iri Nansana mu mujyi wa Kampala.

Kamishi yatangaje ko yahahuriye na Allioni umuhanzikazi nawe wari wahaje mu gutunganya muzika ye kwa Washington, akaba uyu anaherutse kuhatunganyiriza indirimbo yitwa “Impinduka”

Kamishi twavuganaga mu gihe yari muri Studio kwa Washington atunganya indirimbo yitwa “AKANIGI” akagaruka mu Rwanda ayizanye.

Uyu muhanzi akaba azakorana n’andi ma studio yo hanze no mu Rwanda aho yagiye akorera indirimbo ze zitandukanye mu Rwego rwo gutegura Album ye ya kabiri.

Abavugako najyanye na Allioni barabeshya, ndetse yemwe nta n’indirimbo turi kuhakorana ubu, twahuriyeyo ariko buri wese afite gahunda yamujyanye” Kamishi.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ARIKO KUKI ABANTU BIVANGA MU BUZIMA BW’ABANDI KOKO

  • Njye mbona buri wese yakabaye akora cg avuga ibigize icyo bimumariye,bimariye umuryango we cg igihugu cye naho ibindi byose ni uguta igihe k`ubusa. Baba barasohokanye se byo byaba bitwaye iki?

  • Ariko munyemerere mbabaze? bimarira iki abantu kugenda bagenzura abandi, kumenya aho yagiye, uko yagiye, ejo bazatubwira nibyo yariye ndetse n’umwenda yambaye imbere. ahaaaa narumiwe peeee

  • gusohokana numuntu se bitwaye iki?ndumva niyo yaba aribyo ni ibintu bisanzwe

  • Byaba nabyiza ahubwo atangiye kumenyana n’abandi bahanzi burya bajya bafashanya! Courage tu!

  • Gusohokana se n’icyaha .Mujye mureka abantu bavuge azashira

  • gusohakana se n ikibazo,twaretse ubuturage tukareb ibitureba

  • Ndasaba ijambo, sasa izo ni impuhwe mufitiye kamishi cyangwa ni pubricite muri gukorera uwo musister? Munsubize dore ko benshi tutanamuzi.

  • HAHAHAHAHA, KAMICHI EREGA NDAKWEMERA
    WARAMUSOHOKANYE KABISA,
    NUSHAKA UBYEMERE
    GUSA NANJYE UZANSOHOKANE

  • Gusohokana se bisaba iki?Kamishi, ntacyo bitwaye rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish