Digiqole ad

Simon Kabera akomeje gukora akazi k’Imana no ku mugabane w’uburayi

Umuhanzi Simon Kabera ubu uri kubarizwa mu gihugu cy’u Buholandi, ku Mugabane w’Uburayi aho yagiye kwiga amasomo bitaganyijweko azamara umwaka, akomeje gukorera Imana n’ibwotamasimbi.

Simon Kabera mu Bubiligi yagiye kuririmba yo.
Simon Kabera mu Bubiligi yagiye kuririmba yo.

Simon Kabera yamenyekanye cyane ku ndirimo “Munsi yawe”, “Mfashe inanga” n’izindi zitandukanye zakunzwe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Kabera aratangaza ko amasomoye arimo kugenda neza kandi byose abona Imana ibimufashamo neza, kandi akomeje gukorera Imana mu bihugu bitandukanye.

Yagize ati “Turashima imana. navuye mu Bubiligi mu murimo wa Data. Nari natumiwe n’ikitwa M.I.C.A. kiyoborwa na Pastor Maxime.”

Simon Kabera mu rusengero mu Bubiligi.
Simon Kabera mu rusengero mu Bubiligi.

Simon Kabera ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe mu gice cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, asengera mu itorero rya ADEPR.

Patrick Kanyamibwa
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Imana imuhe umugisha kandi ikomeze imuzamure

  • Imana imuhe  umugisha mwinshi cyane. Ni byiza gukorera Imana. Komereza aho rafiki yangu.

  • Iyo umuntu akoreye Imana nayo Imuha icyubahire.  Komera cyane turi kumwe

Comments are closed.

en_USEnglish