Digiqole ad

SIDA yaramuzahaje kugera aho asigarana ibiro 29

N’ubwo bimaze kugenda bigabanuka, mu myaka yashize iyo umuntu yavugaga ko abana n’ubwandu bw’agakoko ka virus itera SIDA, yahabwaga akato ndetse hamwe na kamwe akamaganwa bigatuma arushaho kwiheba.

Kuba akomeye kandi azi uko yahoze bimutera imbaraga zo guhagara imbere y'imbaga akayibwira ububi bwa SIDA
Kuba akomeye kandi azi uko yahoze bimutera imbaraga zo guhagara imbere y’imbaga akayibwira ububi bwa SIDA

Ibi nibyo byabaye kuri Kantarama Frida utuye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, uvuga ko ubwo yamenyaga ko abana n’ubwandu bw’agakoko ka Virus itera SIDA mu myaka itatu ishije hari abamuhaye akato.

Mu buhamya bwe Kantarama w’imyaka 32, avuga ko akibimenya hari abamuhaye akato ariko abima amatwi mu rwego rwo kureba uko ubuzima bwe bwakicuma. Ibyo avuga nibyo byabaye koko, kuko iyo umurebye ubona afite amagara mazima ndetse nawe ubwe yivugira ko akomeye cyane.

Nk’uko abivuga ngo ubuzima bwageze aho bumukomera cyane kuburyo yageze aho agera ku birimo 29 kandi ari umugore mukuru, ariko ngo hamwe n’inama yagiriwe n’abaganga ndetse akiyemeza gufata imiti igabanya ubukana ibiro byariyongereye kuburyo ubu ageze ku biro 44.

Uyu mupfakazi w’abana batatu avuga ko ubuzima bukomeza ndetse agashishikariza abantu bose kwipimisha bakamenya uko bahagaze, kugira ngo usanga yaranduye atangire gufata imiti yamufashishe kuba akiriho akorera abana be.

Ati “Ubu mundeba aha ndahinga nkahingura saa munani z’amanywa, nterura amajerikani abiri y’amazi mu ntoki nkayageza aho nshaka kandi ntuze abana banjye uko ari batatu ndetse nijye ubarihira amafaranga y’ishuri, muri make ntabwo nsabiriza.”

Kantarama kandi asaba abantu batarandura gufata ingamba zihamye zo kwirinda SIDA kuko uwayanduye ahura n’ibibazo bikomeye nubwo iyo umuntu yivuje abaho mu buzima nk’ubwa abandi, agakora, akitunga ndetse agatunga umuryango we, ndetse agakorerea n’igihugu.

Uyu mubyeyi ushishikajwe no kuburira abandi kwirinda kwandura SIDA abasaba gukumira ubwandu bushya bw’agakoko ka Virus itera SIDA avuga ko uruhare rwa buri Munyarwanda rukenewe mu gukumira ubwandu bw’iyi ndwara yaburiwe umuti n’urukingo kugeza n’ubu.

Ubu butumwa bwa Kantarama wiboneye ububi bwa Virus itera SIDA bushimangirwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) gisaba Abanyarwanda kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze, kigasaba kandi n’abari ku miti igabanya ubukana bw’iyi ndwara, kuyifata uko bikwiye kandi bakubahiriza inama bahabwa n’abaganga.

RBC isaba Abanyarwanda kwitwararika kuko ubushakashatsi yakoze bwagaragaje ko buri mwaka abantu bagera ku bihumbi 15 bandura agakoko ka Virus itera SIDA mur Rwanda. Ibi bikaba bivuzeko abantu 40 aribo bandura ako gakoko buri munsi, washyira mu ku isaha bigahita bigaragagara ko Abanyarwanda babiri bandura buri saha.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Icyiza nuko abantu bakwigishwa ububi ningaruka za virus itera sida, kuruta kwiyumvishako bazafata imiti nibamara kuyandura nkuri kije ibipimo mwaduhaye biragaragara ko muri 2020 90%byabatuye urwanda bazaba ba bana nagako gatera sida

  • Mana wabanye natwe kuva kera!uzaturengere kandi urind’ubwoko bwawe Sida. yeme we! nimureke dusenge cane

  • ahubwo birinde gusambana naho uko ibyaha bigwira niko na sida iziyongera,gushoka kizimbabwe bibi!!!!!!

    • Gaga we gukoreraho nibyo biryoha sha! Condom non, hapfa uwavutse.

  • SIDA ntabwo igiteye ubwoba wana. Hari izindi ndwara zisigaye ziyirusha kuvaho imiti igabanya ubukana yabonekeye. Sex is a game!

  • Urubyiruko rwacu ruracyari mubujiji kuko ubona inama bahabwa ntacyo zibabwiye. Nirutitonda kand isi izarangizwa n’aka gakoko ka SIDA kuko yafatiye aharyoshye kandi ntibashaka kwibuza uwo munyenga. Nzabandora n’umwana w’umunyarwanda.

  • erega byose ni abazungu umbwira gute ukuntu haboneka umuti ugabanya ubukana hakabura uvura burundu kdi byaravuze ko ari nabo bayikoze muri laboratoire bakayitera mubirabura ko ntari numva umuzungu yishe cg ko badapfa kuyandura

  • Ariko iyo urebye umuvuduko wubwiyongere bwabaturage, niki cyatugabanya uretse iri shyano abazungu batuzaniye?

    Jye ntangazwa no kubona 30% baravutse mumyaka 10 ishize, kdi ubutaka buracyaru bwabundi

Comments are closed.

en_USEnglish