Digiqole ad

‘Si Kina Music gusa n’abandi bahanzi babishaka twafatanya’ – Makanyaga

Indirimbo yitwa “Rubanda” yasubiwemo n’abahanzi bagize Kina Music bafatanyije na Makanyaga Abdul ubu iri guca ibintu mu bakunzi ba muzika nyuma y’aho Kina Music itangaje amashusho yayo ku mugoroba wo kuri iki cyumweru.

Makanyaga na Tom Close ubwo bateguraga iyi ndirimbo

Makanyaga na Tom Close ubwo bateguraga iyi ndirimbo

Makanyaga Abdul umuhanzi mukuru uri muri iyi ndirimbo, avuga ko byamushimishije gukorana n’uru rubyiruko rwo muri Kina Music ahakavamo indirimbo ikunzwe nk’iyi.

Makanyaga ariko yemeza ko yiteguye gukorana n’undi muhanzi wese ukiri muto mu rwego rwo kugarura no guha agaciro ibyo hambere ndetse n’umuco nyarwanda.

Makanyaga aganira n’Umuseke yagize ati “ Aba basore bansaba ko dusubiranamo iriya ndirimbo nabyakiriye neza. Byaneyeretse ko bagifite umutima ukunze ibihangano byacu byo hambere bityo rero sinajyaga kwirirwa nzuyaza nahise mbemerera”

Abamaze kubona amashusho y’iyi ndirimbo bashimishijwe cyane n’uburyo ikoze bugaragaza imyambarire n’uburyo bwo guceza bwo mu minsi ishize.

Makanyaga avuga ko yiteguye gukorana n’abandi bahanzi bose bakiri bato bafite ubushake bwo gukomera cyane cyane ku muco nyarwanda.

Igitekerezo cyo gusubiramo iriya ndirimbo yagizwe n’ahanzi bo muri Kina Music Knowless, Tom Close, Platini, TMC, na Christopher.

Nyuma y’amasaha ataragera kuri 24 iyi ndirimbo ishyizwe kuri Youtube na Producer Ishimwe Clement wa Kina Music yari imaze kurebwa inshuro zisaga ibihumbi bitatu n’abakunzi ba muzika batandukanye.

Amashusho y’iyi ndirimbo wayareba HANO

Mu ndirimbo ya Rubanda remix

Mu ndirimbo ya Rubanda remix

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish