Digiqole ad

SHYOGWE: Mujawamariya ashinjwa imicungire mibi y’amafaranga y’abagore

 SHYOGWE: Mujawamariya ashinjwa imicungire mibi y’amafaranga y’abagore

Green House bubakiwe n’umuryango Imbuto Foundation

Umugore witwa MUJAWAMARIYA wo mu mudugudu wa Kabungo, mu Murenge wa Shyogwe, i Muhanga, abagore bagenzi be bamushinja kunyereza amafaranga y’imishinga harimo n’ayo umuryango Imbuto Foundation yabateyemo inkunga, gusa uvugwa ahakana ibyo avugwaho akavuga ko ari ishyari abaturage bamufitiye ko nta mafaranga yariye.

Green House bubakiwe n’umuryango Imbuto Foundation

Amakuru Umuseke wahawe na bamwe mu bagore batuye mu Mudugudu wa Kabungo, bagiye bakorana umunsi ku munsi na MUJAWAMARIYA avuga ko yashinze Koperative ya baringa agamije kunyereza amafaranga umuryango Imbuto Foundation na Women For Women igenera abagore, bamubaza ngo imikoreshereze yayo akabasuzugura.

Abagore bavuga ko hari amafaranga arenga miliyoni ebyeri yatanzwe mu bice bitandukanye kugira ngo akore ibikorwa biteza imbere abagore ariko uyu uvugwa akayashyira mu mufuka we.

Umwe mu bamurega ati: “Imbuto Foundation yamuhaye ibihumbi 600 arayarya,  ije kureba icyo yaba yarayaguzemo afata inka y’umuhungu we arayibamurikira avuga ko ari yo yaguze.”

Abagore kandi bongeraho ko hari andi mafaranga arenga miliyoni yatanzwe n’uyu mushinga uyanyujije muri SACCO y’Umurenge, asanga  uyu Suzane afitemo umwenda bahita bayiyishyura, abo yita abanyamuryango ba Koperative (itabaho) bayamubajije abuka inabi barasezera.

Andi mafaranga arenga ibihumbi 500 yatanzwe na Women For Women, iyanyujije kuri Konti y’Umurenge wa Shyogwe, yari agamije kwegereza amazi Green House, na yo aza kuburirwa irengero.

Hari n’amafaranga yatanzwe na gahunda y’Ubudehe arenga ibihumbi 200 na yo ngo yariwe.

Ushinja Mujawamariya ati: “Twabibwiye inzego z’umurenge n’Akarere kugeza ubu nta gisubizo baraduha turategereje kuko iyo ubajije uko amafarnga akoreshwa arakwirukana.”

Uyu mugore witwa Mujawamariya avuga ko ibyo abaturage bamushinja ari ikinyoma kubera ko afite inyemezabuguzi (Factures) y’imikoreshereze y’amafranga y’inkunga bagiye bahabwa.

Yongeraho ko arenga miliyoni ebyeri bahawe n’umuryango Imbuto Foundation mu byiciro bitandukanye yayaguzemo inka ebyiri asigaye ngo bayashora mu imurikagurisha.

Ati: “Abagenda bansebya ni abantu bamfitiye ishyari. Abantu bose bazi ko nkunda akazi kandi mfite umutungo ku buryo ntakwifuza kurya amafaranga y’inkunga.”

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe HABINSHUTI Védaste, avuga ko nta genzura ryimbitse bari bakora kuri ibi bibazo, cyakora ko  amafaranga yatanzwe n’umurenge arenga ibihumbi 500 ari yo ngo yanyerejwe ku buryo ngo n’ayo abaturage bamushinja bishoboka ko yaba yarayanyereje.

Ati: “Nta gihe kinini maze muri uyu Murenge wa Shyogwe gusa raporo bampa zigaruka ku myitwarire mibi y’uyu mubyeyi.”

Abagore bagenzi be bashinja uyu Mujawamariya kwigizaho imirimo atigeze ngo atorerwa kuko ari Perezidanti w’Imbuto Foundation, Women for Women, umujyanama w’ubuzima, uhagarariye amatora, njyanama mu Murenge, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, akaba n’umurinzi w’igihango.

Umuseke ukora iyi nkuru, Mujawamariya yatweretse Green House ebyeri bubakiwe n’umuryango Imbuto Foundation na Women For Women, mu kiraro nta nka twahasanze.

Igenzura ryimbitse ni ryo ngo rigomba kugaragaza iyi micungire mibi y’amafaranga y’inkunga
Umuseke wasanze nta nka iri muri iki kiraro na cyo batewemo inkunga

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Shyogwe.

5 Comments

  • Yarayamaze ariko sinamurenganya aababishinzwe nibo bamuhaye inzira yo kuyahekenya

  • Inka uzagaruke ejo uzasaanga yayiguze ihari ayikwereke. Ni umuhanga cyane aba yahaze aagacupa buri munsi

  • Hari aho nasomye ko kimwe mu biranga kandi bituma cooperative idahungabana ari uko abanyamuryango bose hatavuyemo n’umwe basangira inyungu ku buryo bungana 100%. Iki ngo kiracyari ikibazo muri Africa.

  • Uwakwereka ayo yariye abagore ababwira ko bagiye kugura ibikoresho byo gukora sauce tomate,nayo akayamira!

  • sibyo kwica ahubwo wa mureka bikanyura muyindi nzira nziza atarukwica kwica nu Rwanda tdukomeze kubyanga nta mpfu dushyaka kuko abanyarwanda bakuwe my byabo sibake abambuwe ubuzima sibake tubere maso igihugu cyacu kuko ntituzemerera abadusubiza inyuma
    Never again jenocide in Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish