Digiqole ad

Shima cyangwa nenga abatanga serivisi

 Shima cyangwa nenga abatanga serivisi

Ushobora kwandika ibitekerezo byawe ahagenewe kwandikwa ibitekerezo ushima uko wahawe serivisi cyangwa se ukebura ikigo cyaguhaye serivisi itanoze unatanga inama uko byarashaho kugenda neza. Ni kuri ibi bigo: RDB – Rwanda Development Board, RRA – Rwanda Revenue Authority na RSSB – Rwanda Social Security Board.

[poll id=”1″][poll id=”2″][poll id=”3″]

48 Comments

  • Rwose RDB batwakira neza ntakibazo, ariko Rwanda Revenue ntakigenda bagomba guha abakozi babo amahugurwa kuko benshi urababaza ugasanga nabo ikigo bakorera batazi service batanga cg uko zikora

  • RRA nyamara ni sawa! Baragerageza pe ukurikije abantu benshi cyane baba bagomba guha Servisi

  • Mukomere njyewe kuri njye byambayeho ariko niba ariko biba kubandi RDB Yisubireho kuko nasiragiyeyo inshuro enye batampa ibyo nashakagayo kuko nari narujije ibisabwa ngo Nfungure Business yanjye nashakaga kwandikisha Ariko kuri Reception Uwo mpasanze akambwira ngo genda uzagaruke uyu munsi uyu nuyu nagaruka bikaba kwa kundi kdi nohereje umpagarariye mu mategeko babikoze muri 25min gusa. So niba bareba ikimero nigihagararo by’abantu sibyiza! Kdi byigeze nanone kumbaho nkibyo muri 2014 njyayo kwandikisha Film yanjye nabwo byarinze bindambira batayanditse!

  • RRA ntabwo yishyura iyo yatsinzwe mu manza. Ikindi ifite abakozi b’abaswa muri verification ku buryo bashobora guca umuntu ufite aka business gato nka miliyari kandi acuruza 5.000.000 FRW yonyine! Barahuzagurika!

  • RRA batanga service nabi cyane nkubu jye barambeshe babishaka kand banavuga nabi cyane
    aho ni mukarere ka huye hakora umugabo kabisa wagira burimunsi aba arakaye avuga nabi agatanga service mbi cyane rwose

  • Muri RSSB nagiye kureba uko imigabane yanjye imeze nkuko bahora babidukangurira ko twajya dukurikirana iby’imisanzu yacu tutarindiriye igihe cy’izabukuru, nsanga hari imyaka igaragara ko batantangiye cotisation kandi mbizi neza ko zatanzwe kuko arinjye wakundaga kubikoraho kandi n’abandi twakoranaga bafashe pension babibonye. umudamu nahasanze yambwiyeko nta mwanya afite wo kunshakira impamvu ko nzagaruka adafite akazi kenshi.

    • urababesheye kuko iyo niyo service isigaye ikorwa byihuse kuko ababikora baba bagize n’amahirwe yo kubona ibyo bita PDF bityo bakazamura amanota ya evaluation. ndabizi neza ko ntawakwanga kubigukorera kandi aba agize amahirwe muri iki gihe kubona PDF biragoranye. Urumva ko utazirengeshwa kandi wari uzibonye. Ahubwo mpa numero d’affiliation yawe mbihereho nishakire amanota di!!!!!!!!!

  • ES GASENNYI ishuri riherereye mu KARERE ka Karongo UMURENGE WA Mutuntu,ubuyobozi bwaho ntakigenda,Animatrice we wagirango afite igikombe cyo gutukana,Uwasimbuye Directeur nawe ntago ashoboye,
    Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa ni igitangaza ni ihe cyo kureba,kuko hagati y’Abayobozi harimo bombori bombori, Abanyeshuri nabo babangamiwe n’ubuyobozi bubi,
    leta nitabare byihutirwa abo bana kuko ubuyobozi nakigenda.
    Yemwe nimutabare amazi atari yarenga inkombe vuba

  • MUDUTABARE,UMUDUGUDU WA MAHEMBE,AKAGALI KA NYAKAMIRA,UMURENGE WA RWANKUBA,AKARERE KA KARONGI
    UBWO TWATORAGA ABAYOBOZI B’IMIDUGDU ABASHINZWE GUTORESHA BADUSHYIRIYEHO UMUYOBOZI TUTITOREYE
    MURI MAKE BARANOMYE,TWABWIYE UBUYOBOZI BW’AKAGALI N’UMURENGE NTIBAGIRA ICYO BABIKORAHO
    KUKOUWO BADUHAYE AMAZE IMYAKA IRENGA 30 AYOBORA UWO MUDUGUDU NTAKINTU NA KIMWE KITERAMBERE YAWUGEJEJEHO UWO TWATOYE BARAMWANZE,UMUGEGEZI WACU W’UBUDEHE BAWUJYANYE MUMANEGEKA AHO BAKURA ABATURAGE BABAJYANA KU MIDUGUDU KANDI BAJYA KU MUDUGUDU BAKURIKIYE IBIKORWA BYAMAJYAMBERE

    AAAAAAHHHHAAAAAAAAAAAAAA MUTUREBERE DA , MUNATUBARIZE UBWO SE KOKO ABAYOBOZI BIMEZE GUTE??????? MUDUTABARIZE VUBA !!!!!!!!!!

    • ok ,ashobora kuba amaze igihe abategeka ariko imyaka 30 ntayirimo.vugisha ukuri imyaka amaze ategeka.

  • ISHURI RYISUMBUYE RYA ES GASENYI,UMURENGE MUTUNTU,AKARERE KARONGI BIRATANGAJE KO ABAREZI BAHO KIMWE CYA KABILI N’ABASINZI BOSE N’IZINDI NGESO, NONE NAH’IMANA YARENGERA ABO BANYESHURI
    UMUNTU UKOZE IKOSA BAGENZI BARAMUSHYIGIKIRA MURIRYO KOSA,NICYO GITUMA NUWARI UHARI MBERE YAFATANIJE NA STAFF YAHO GUHIRIKA IKIGO
    UWAMUSIMBUYE NAWE NUKO NTAWARUBARA
    TURASABA KO MWAHINDURA UBUYOBOZI KUKO IKIGO CYATERA IMBERE, UBUNDISE KO ARIHO BAVUKA, KANDI BAKABA ARAKAZU BAKOZE BOSE
    MUTABARE VUBA MUBAJYANE AHANDI NIBURA ISHURI RYATERA IMBERE

  • RSSB sinzi uko yakira abandi ariko jye ubwanjye banyakiriye neeeza pee.ntacyo nabashinja kandi iyo ubandikiye hanyuma igisubizo kikaboneka baraguhamagara rwose.bakomereze aho niba bishoboka barenzeho.

  • ibyo amazi byo ni hatali. hagakwiye kwigwa uburyo ahantu hari ibikorwa by’ubuzima cyane hagera amazi ahagije. urugero ni mu bitaro bya Gahini rwiyemezamirimo niwe witwarira amafranga y’ibitaro kubera kuvoma. niba hatangirwa ubuzima hakabura amazi wibaza uko bizarangira kdi isuku ari isoko y’ubuzima. mufashe health providers babone amazi bikwiye

  • NTAGO URAJYA MURI TRAFFIC POLICE KUUHIMA NGO BAGUTERAGIRANE,POLICE RWOSWE NTA SERVICE NZIZA IGIRA UTAZIRANYE NUMUPOLISI NTIWAKIRWA JYW NARUMIWE MUZABATUBWIRIRE BIKOSORE

  • NIDA NIKORERE NO MU TURERE

  • NIDA NA IMMIGATION MURI PASSPORT BAKORA NEZA CYANE.

  • ikinyarwanda cyiza bandika “BAKWAKIRA BATE?” ntibandika “BAKWAKIRA GUTE?”

  • Water and Sanitation Corporation (WASAC)bakora nabi cyane bisubireho, cyane cyane ishami rya kimironko.
    Guhora musiragiza abantu kandi badafite namazi ntabwo ari byiza.ikindi mufite abakozi bamwe na bamwe batavuga neza bakira abantu.

  • YEGO HARI ABAKIRWA NABI ABANDI BAKAKIRWA NEZA BITEWE N’ICYUBAHIRO GITANDUKANYE. IBI NDABONA ARIKO BITAKAGOMBYE KUMERA KUKO TWESE TURI ABANYARWANDA.
    RWOSE NIDA MBERE Y’UKO IFATA UMWANZURO NGO UMUNYARWANDA AGUMANE IBIBAZO BYE NTACYO BAHINDURA HO BAJYE BABANZA BUMVE NEZA SERVISE TUBASABA KUKO NIBO BABISHINZWE.
    UBWO BAJYAGA KUNSUBIZA BENE IKI GISUBIZO BAMAZE KUNSIRAGIZA NAZINUTSWE KONGERA GUSUBIRAYO UKUNDI PE. NUKO RERO BIKOSORE. INAMA YA NIDA KOKO ???????

  • ndinshimye

  • Jyewe ndanenga biro yubutaka ikigali, ntabwo bajya bakurikirana ibibazo bagejejweho nabaturage, natanze dossier nsaba gukosoza imbibi kuva mukwezi kwa 5/2015 ndategereza, ndakurikirana biba ibyubusa, mbandikira mbabaza uko byagenze mukwezi kwa 12/2015, kugeza nubu ntagisubizo ndabona kugeza ubu muri 4/2016, kandi mpora mbaza ariko wapi… ubwo se service nkizo koko haraho zizageza u Rwanda? bisubireho.

  • Migration yigiye hehe gutanga service abandi batagera ngo nabo babyige??ni i burayi se?ese kuki ibindi bigo bitahya kubigiraho?baba se bategereje mission yo kujya kakiru aho migration ikorera?mubitekerezeho mumpe igisubizo

  • NANJYE NDEMEZA KO POLICE NTA SERVICE NZIZA ITANGA NAMBA!!!! KERETSE IYO UFITEYO UMUPOLISI MUZIRANYE ICYO GIHE ICYO USHAKA UKIBONA NEZA! BIVUZEKO ARI IKIMENYENE

  • Rwanda Immigration and Emigration nibo bambere mu gutanga service nziza mu Rwanda, kuko ntawe nari numva ayivuga nabi

    • Hari abakora neza rwose, njye ndemeza ko kuri Head offices i Kigali batanga service nziza. Ariko kuri office za Immigration ziherereye muturere si shyashya. Ingero: Mugihe umu client aba yishyuye ibihumbi 50 asaba passport, agera kuri office yasaba form yo yuzuzwa bakamubwira ngo najye kuri Internet_Website ya immigration arebeho form agaruke ayizanye yayujuje! Ibaze nkumuntu utazi ibya internet uko yakira iyo communication!Aha wakwibaza uti ese mubihumbi 50 byamafaranga habuzemo 100 Fr yoguteganyiriza form imwe at least umu client ushaka service?
      Icya kabili: Iyo muturere umara gutange dossier yuzuye isaba passport bakakubwira ngo uzagaruke nyuma yiminsi 10 ngo nibwo passport izaba yabonetse. Ibi mvuga simbeshya ntanamakabyankuru arimo, byambayeho! Noneho nikindi, nta flexibility ikenewe muturere bagira (same offices), nahageze kenshi njyekureba passport yanjye burigihe nkasanga bakora mbere ya saa site gusa,after noon office iba ifunze mugihe kuri head office ho bakora umunsi wose. ngaho nimumbwire namwe iyi service delivery yahesha isura yihe Institution ibarizwamo?

  • Abambere mu gutanga serivisi nziza ni Immigaration! Ibindi bigo bijye bibigiraho!

  • Abambere mu gutanga serivisi nziza ni Immigration! Ibindi bigo bijye bibigiraho!

  • NDASHIMIRA RRA YA GICUMBI HARIMO UMUDAMU WMEZE NKUMUROKORE UKORA NEZA YARANYAKIRIYE NDANYURWA

  • muraho ngewe ndavuga kuri REB hari gahunda ya EQUIVALENT kubantu bigiye mumahanga, ariko biratugora kuko byabaye kuri mugenzi wange twiganye, bikurikije inzira binyuramo igoranye kuko ntiwaba warigiye hanze ngo utahe then nibagusaba ibindi bijyanye naho wize ngo usubireyo twese ntitwabona ubushobozi, ariko nkibaza inti ese ko embassy iba irimo ushinzwe education muricyo gihugu sinzi niba ari hose ariko eg: INDIA arahari witwa mucyo ko nibaza ko aba azi ibigo byose byigaho abanyarwanda kuki batagirana comunication nabyo kuburyo baba bafite list yabana biga abarangije amasomo yabo kuburyo buri mwaka ikigo cya reporting cyangwa se hakifashishwa abanyarwanda bayobora abandi kubigo kuko baba bahari bagakorana nikigo cyabaha izo list nabo bakazoherereza embassy hanyuma embassy ikazoherereza REB noneho umunyeshuri yataha yajyana degree ye muri REB bakareba kuri ya list koko ko ntacyo acyemangwaho bakamuha ibya asaba aho kukubwira ngo se twabibwirwa niki ngo bwira ubuyobozi bwikigo butwandikire ese uwahihimbye bwo ntiyanahimba iyo nyandiko kabisa mudufashe . murakoze.

    • Nanjye iki kibazo ndagifite (@Umunyeshuri), nkubu nta hanu na hamwe nshobora kudepoza nsaba akazi kubera ko MINEDUC yanze kunkorera EQUIVALENCE ariko bansobanuriye bambwira ko ngomba kuzana Diplome, ko Marks cards zidahagije,
      Ikibazo gihari nuko Diplome zacu zitinda gusohoka, bifata nk’imyaka ibiri.
      Baramutse batwumva badushakira umuti w’icyo kibazo, cyangwa bagakurikiza uwo “Umunyeshuri” yatanze haruguru.

      Murakoze

    • REB bakora nabi cyane . Mfite umwana umwaka ushize bamushyize mubatemerewe inguzanyo ajyayo kubaza impamvu kdi bigaragarako ibyo bagendeyeho abyujuje,baramusuzugura cyane uwiswe ngo amupfuye agasoni aramusubiza ngo ubwo nimba yujuje ibisabwa azagaruke umwaka utaha, mugihe inguzanyo zari zitarasohoka,kdi baranitangarijeko uyaribonye kurutonde yujuje ibisabwa yaza gutanga ikibazo. Ikindi muri kaminuza bamuhaye ibyo atasabye atanashaka yababaza, ngo byararangiye ugomba kwiga ibyo wahawe. Sinibaza ukuntu bakubwirako uziyishyurira 600000 Frws, uziyishyurira icumbi,ibyo kugutunga warangiza ukiga ibyo udashaka. Ni gute bavugako bifuza Ireme ry uburezi bahatira umuntu kwiga ibyo adakunda atanashaka kdi bigaragarako afite amanota meza yokuba yakwiga ibyo yifuza. Eseko ababishinzwe bitwako bafite ubumenyi mumyigishirize bemerako kwiga ibyo umuntu ashaka,anakunze bituma yiga neza akanamenya ibyo yiga. Birababaje cyane Ministeri ifite uburezi munshingano zayo ikwiye kubikurikirana cg se muzavugeko mutabishoboye tugeze ikibazo kumu umubyeyi ushyira mugaciro doreko aho atigereye mukomeza mukora amarorerwa. Gusa mukwiye gushyira mugaciro mukamenyako akazi mukora mugahemberwa umukuru w igihugu afite inshingano nyinshi ntiyakora nibyo mushinzwe byose Cg se nimba ari ubunararibonye buke muzabe inyangamugayo mumusabe ibitekerezo azabibaha bigende neza tutagombye kumwihururiza.

  • MUmbabarire nkosore gato ntabwo ari REB nashakaga kuvuga MINEDUC cyangwa s eminisiteri y’uburezi. ndunva ariyo ibishinzwe.

  • Njewe nanditse nsaba URWEGO RUSHINZWE ZA TELEVISIYO ko rwazajya rukora ubugenzuzi ku bicishwa ku mashene ya televiziyo mu Rwanda.

    Ibi mvuga mbitewe no kubona hari amashene nka NT1, AB3, RTL9 n’ayandi adasiba kunyuzaho AMASHUSHO Y’URUKOZASON.

    Aya mashusho akaba ararura urubyiruko, bityo rukaba rwakishora mu bikorwa by’ubusambanyi nko kwikinisha,
    kandi tukaba tuzi ko kwikinisha yangiza umubiri cyane cyane ubwonko, ndetse bikaba byatera n’indi myitwarire itaboneye nko gufata ku ngufu n’ibindi byinshi bibi, bidakwiye umunyarwanda.

    Nimucyo rero muhagarike iki cyago amazi atararenga inkombe.

    Murakoze

    • jyewe ndi umunyarwanda wavukiye hanze ariko immigration ikora neza hari nabanu bakorera munsi yagare bakorana badufasha neza cyane ariko ndanenga umusaza wambara rinete mugufi uhakorera ngo narabajije babwira ashinzwe umutekano nadisprine agira aratukana agatuka nabana abyaye na bonye atongana nabanu abatuka ibitunsi bibi bteye isozi gutuka umwana kuri mama wabo arasebya igihugu cyacu muzamwigishe icyinyabupfura

      • eeee uwo musaza najye ndamuzi wambara rinette mugufi aterana ntamabuye yaciriye document ngo ntuko banyandikiye retre hanze ese muntu ntiye merewe kwandikisha mugihe atazi kwandika erega bariya bantu bahakorera hanze muri gare sabagome jyewe ntabatangira ubuhamya batoye sammsang S6 baradukurikira barayidusubiza ntabana beza

  • RURA ikora nabi cyane mu byerekeye gutanga ibyemezo byo gukora Taxi Moto. bafite ukuntu bashyizemo kata ituma ama Cooperative akomeza kwiba abanyamuryango bayo ama F yirira ukaba wamara imyaka 5 utarabona icyemezo kikwemerera gukora kandi warishyuye ayo ama F muri copperative yawe. Bayasangira n’abakozi ba RURA kuko RURA niyo ishyiraho ayo mananiza kandi zi neza ko ayo ma F aba agenewe kwinjira mu isanduku ya Leta. ubwo se washyira amananiza mu kwakira ma F yinjira mu isanduku ya leta akaribwa n’Abayobozi ba za cooperative mutabiziranyeho? Inzego nkuru z’Ubuyobozi zikwiye kwita kuri ubwo bujura naho ubundi bazakomeza kwigwizaho imitungo gutyo, aba motards nabo bakomeze gukora batagira ibyangombwa kd barabyishyiye. Kuki batashyiraho uburyo ushaka icyo cyemezo yishyura ako kanya kuri RURA hanyuma igahita ikimwandikira bidaciye muri cooperative? niba RURA ishaka kumenya ko ari umunyamuryango wa cooperative runaka wenda ikagira database y’abanyamuryango ba za copperative cg se ikajya imutuma icyemeza ko ari umunyamuryango wa cooperative runaka ariko izo miliyoni zikinjira mu isanduku ya Leta!

  • REB REB REB ,the worst service provider in RWANDA , ese uriya mugore ushinzwe kwagira ama dossier yabaka equivalence aziko REB ari umurima we? sha nako reka ndekere aha nibindi atazabinyima gusa amenye ko isi idasakaye

  • Rwose muri rusange, ugeraranyije imikorere ya REB N’Inshingano ifite mu Gihugu usanga imikorere yayo itajyanye n’icyerekezo cy’ejo hazaza h’igihugu(nta bushishozi bwimbitse bakoresha mukugenzura imikorere n’imikoreshereze y’abakozi cyane cyane mu bigo by’amashuri. uti kubera iki?

    icyambere: REB YEGERANYE NA KAMINUZA Y’U RWANDA, ISHAMI RY’UBUREZI. izi amasomo ahatangirwa, n’icyo uwayize agomba gukora murwego rw’uburezi runaka kugirango habeho kunoza no guteza imbere ireme ry’uburezi ryifuzwa naburi wese ubona ko hari ikintu kigomba gukorwa ngo umwana ahabwe ubumenyi bushyitse (bwuzuye) reka tubivuge gutyo. urugero: dufite abanyeshuri babiri, umwe yize ama siyansi undi yiga foundation of education( psycho-pedagogy), habayeho gushaka umuntu ushinzwe amasomo(duputy of studies),imyifatire (deputy of disciplines), noneho ugasnga hatanzwe announcement y’akazi noneho ugasanga ntihabayeho gushyira mumyanya abantu hakurikijwe ibyo bize.none dusesenguye, ko uwize science aba yarize iyo science, niba ari physics, biology,maths.chemistry,ubwo n’icyo yagakwiye gukora, naho uwize foundations of education( imyigire n’imyigishirize mu ishuri)nawe akaba ari icyo akora kuko uyu we ntabwo aba yarize kwigisha isomo runaka ariko we icyo yibandaho cyane ni methodologies mwarimu akoresha y’igisha, gutanga inama y’ibigomba gukosorwa kubijyanye’uko yabonye mwarimu yigisha mu isomo iryo ariryo ryose hagamijwe kunoza imitangire y’amasomo,none mwe mukurikije inshingano za deputy of studies ninde muri abo waba we? murakoze!

  • Muvuze ibya equivalence muranyibutsa. Umugore ukorera muri HEC ( High Education Council)nta service nziza atanga kuko iyo umubajije ahita akubwira ngo jya gusoma kumuryango biranditse cg akakubwira ngo uzagaruke. ex natanze document yanjye muri May/2016 arambwira ngo nzagaruke, nyuma yukwezi nasubiyeyo nsanga nsanga equivalence irahari, ariko arambwirango aracyari kwandika amazina kuri enveloppe azaduhamagara. ariko ubu amezi abiri agiye gushira narategereje ndaheba.ubwose umuntu azadepoza bigenze ute koko!!!!!

  • Police: Irasa rya hato na hato ry’abantu bambaye amapingu ntabo rihesha agaciro police yacu, luck of professionalism

  • ahubwo mukureho irembo kuri service yo wiyandikisha mu bizamini rwose

  • RRA ndayanga mubuzima batanga service mbi kurwego rw’igihugu ufite igisubizo azabikemure naho ubundi RRA ntakigenda pe

  • ur university of Rwanda mubintu byose igenda nkakanyasyo ndetse ntizi gutondeka ibintu ugatakaza amafaranga nyuma bakakubwira ko batagukeneye gusa uru rwadimission letter rwo muri kist nzarubasubiza abana babo bazarwigireho. ntaho ngihuriye nabo akariho karavugwa nibatikosora ntacyo bazajyeza kurwanda

  • RDB rwose iteye ikibazo , mu kwandukuza ingwate . nukuri ni bisubireho . thank

  • RRA bo bakoresha igitugu kirenze uza gusora ubereka ibyo wakoze bo bakaguca amafaranga uko bishakiye kandi bagukanga ugahitamo kuyishyura ngo bataguca amande nabwo bishakiye barakabya niyo mpamvu benshi barimo kuva mu bucuruzi.inama ntanga abayobozi bazakoreshe ubushakashatsi abacuruzi bazababwira uko babona Rra

  • KU BWANJYE MBONA RSSB BAGERAGEZA GUTANGA SERVICE NZIZA KUKO NIGEZE NJAYO BAMPA SERVICE VUBA CYANE KANDI BANAVUGA NEZA BAKUBAZA ICYO WIFUZA BIG UP RSSB

  • RRA rwose babanze kwakira ababagana mbere yokwigira kuri Telephone

  • MWARAKOZE Kudushiriraho ubu buryo bwo gutanga ibitekerezo byacu kuko tubona service zitangwa muri bino bigo bya leta biganwa na benshi mubanyarwanda,

    njyewe ndivugira kuri RSSB kuko niyo akenshi njya njyamo,
    mubyukuri muri RSSB byumwihariko iya GASABO hano hepfo ya stade amahoro, hari aba damu wagirango baba benda kuruka cyangwa haruwabatuse baba bafite isesemi nyinshiiiiiiii, ntashobora kukuvugisha akureba, uba ubona wagirango barimo kugirira favor abantu bahaje, nta customer care bagira habe na gake kabisa, njyewe burigihe iyo ngiyeyo birambabaza nakwibuka ukuntu Nyakubahwa perezida wa repubulika ahora adushishikariza gutanga service nziza nkumva birandenze, gusa icyo nakwisabira ubuyobozi bwa RSSB nuko bahindura bariya badamu bakabashyira imbere muma offices bakazana abana bato bari energetic apana umukecuru ujya kukurebera nka dossier imbere muri office bikamutwara iminota 30 wakongeraho nagasuzuguro aba afite ukumva urasaze. rwose bazabyigeho barebe uburyo iriya service yo kwakira abantu bayishakira young energetic people batanga service vuba ndetse bubaha, muzarebe muma banks nka ya bank iba muri UTC kubera gukoresha urubyiruko service yabo ni tres bien. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish