Digiqole ad

SEZs inkingi y’imbatura bukungu mu Rwanda (Igice cya II)

Mu nkuru zizakurikirana, UM– USEKE turagenda tubagezaho amavu n’amavuko ya gahunda y’ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda (Special Economic Zones), icyo hagamije, icyo hazakora, ikigamijwe kugerwaho ndetse n’ibindi birebana y’Urwego rushinzwe ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda.

Mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo niho hubatse
Mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo niho hubatse cyihariye cy’ubukungu

2. Iki gitekerezo cyavuye he?

Igitekerezo cyo gushyiraho y’ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda cyari kigamije cyane cyane guhuriza hamwe ibikorwa bya business, korohereza abashoramari bigamije kuvugurura ubukungu bw’u Rwanda.

Ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda ni ahantu rusange ho gukoreramo business hateza imbere ishoramari ryigenga, inganda no kuzamura umubare w’ibyoherezwa hanzwe kuko bikorerwa ahaba hatunganyijwe hari ibikorwa remezo byizewe.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa  iyi gahunda y’ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda izatanga umusaruro n’umusanzu ukomeye mu iterambere u Rwanda rwiyemeje kugeraho mu gihe abashoramari bazaba bakorera ahantu hisanzuye kandi haborohereza.

Bwana Sendahangarwa avuga ko Ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda hatekerejwe kandi mu rwego rwo kwegera ibipimo mpuzamahanga, kwihutisha ubukungu bw’igihugu, no guha akazi cyane cyane igice kinini cy’urubyiruko rw’u Rwanda.

Mu 2010, ibijyanye ingingo na politiki ngenderwaho z’Ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda zashyizweho, mu mwaka wa 2011 itegeko rigenga Ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda ryashyizweho naryo.

Iri tegeko rushyiraho ibikurikizwa byose ngo Ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda hakore, inzego zihayoboye ndetse n’imirimo y’abafatanyabikorwa b’ibanze.

Iri tegeko rigaragaza neza imikorere y’ Urwego rushinzwe Ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda (Special Economic Zones Authority of Rwanda – SEZAR) rushinzwe gucunga, guhuza, kuyobora no gutanga umurongo ngenderwaho w’ Ahantu hihariye h’ubukungu hagendewe kuri ririya tegeko.

Ingingo z’amategeko agenga uyu mushinga w’ Ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda zirimo izigenga amaguriro, abayakoresha n’abakorera Ahantu hihariye h’ubukungu, ndetse n’ibijyanye no kubona ibyangombwa byo kuhakorera ziri mu igazeti ya Leta,.

Ahantu hihariye h’ubukungu i Kigali (Kigali Special Economic Zone) giherereye i Masoro cyabayeho nyuma yo guhuzwa n’icari kiswe Kigali Free Trade Zone(KFTZ) n’umushinga wo kwimura inganda zahoze muri Parike Indistriyeri i Gikondo “Kigali Industrial Park (KIP)”.

Gukurura abashoramari mpuzamahanga n’abo mu gihugu (Mu nkuru itaha…..)

Soma igice cya mbere cy’iyi nkuru

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish