3 Comments

  • Ni hatari kabisa

  • Muritondere ibiri kubera muri kino gihugu cyacu biteye kwibaza. Abantu bamwe bazashiduka inyangabirama zabamazeho utwabo zibashuka ngo zirabasengera bakire uburwayi.

    Gushakisha ifaranga mu buryo bwose bushoboka ubu bireze muri kino gihugu ku buryo abantu badatinya no gukoresha izina ry’Imana mu bujura nk’ubwo.

    Uretse aba babeshya ngo basengera abantu, hari n’abandi badutse basigaye bashyira ibyapa ku mihanda ngo bavura indwara zose ngo kandi batanga n’amahirwe anyuranye, bakemeza ko batanga imiti ikurikira:

    -Imiti yo Kongerera urukundo abashakanye
    -Imiti yo gutuma umugabo atajarajara mu bagore
    -Imiti yo gutuma umuntu abona akazi
    -Imiti yo gutuma umusore cyangwa inkumi igukunda
    -Imiti yo gutuma amafaranga yawe yiyongera
    -Imiti yo gutuma ugira amahirwe mu kazi kandi ntibakwirukane
    -Imiti yo kwirukana inyatsi
    -Imiti yo gutuma ubucuruzi bwawe bugenda neza
    -Imiti yo gutera akabariro
    -Imiti yo kurinda umuntu abajura
    -n’ibindi, n’ibindi, n’ibindi…………

    Igitangaje ni ukubona hari bamwe koko babyemera, ndetse ugasanga n’abantu bajijutse barimo, ugasanga birukankiye muri abo bantu b’atekamutwe (biyita abavuzi) ngo barashaka guhabwa iyo miti y’akataraboneka, bakahatakariza amafaranga atagira ingano, nyuma bakazisanga ntacyo yabamariye.

    Kuki Polisi idafata abantu nkabo b’abatekamutwe? Kuki ibyo byapa byabo biguma ku mihanda inzego zibishinzwe ntizibikureho? Rwose Leta yari ikwiye guhagurukira iki kibazo.

    • @ kimariro Ngo abagabo bafite ikibazo mu buriri babafitiye imiti, ngo abagore batanyara barabavura njye we nkuko ubivuze aba batekamitwe sinzi impamvu batabata muri yombi ngo bafungwe. None se umuntu ufatwa ngo kuko bakekako yashakaga guha ruswa polisi ataniye he n’aba?

Comments are closed.

en_USEnglish