Digiqole ad

SCHWARZENEGGER yabyaranye n’umukozi we

Umugore babyaranye yamenyekanye, Mildred Baena w’imyaka 50 ubu.

ARNOLD SCHWARZENEGGER yemeye ko yaryamanye n’umukozi wamukoreraga akamutera inda, bakabyarana umwana w’umuhungu.

Arnold-Shwarznegge

Ibi yabyiyemereye nyuma y’uko mu kwezi gushize, uyu mugabo wahoze ayobora leta ya California, yatandukanye n’umugore we Maria Shriver (Akaba mwishywa wa President John F. Kennedy) bari bamaranye imyaka 25.

Arnold Alois bita amazina menshi (Arnie, Shwarz, Commando, Terminator…)bitewe n’ibikorwa bye cyane mu mafilm yakinnye yaba ngo yarateye inda uyu mukozi wamukoreraga mu myaka 10 ishize.

Mw’ijoro ryakeye akaba yasohoye itangazo rigufi (Statment) risaba imbabazi umuryango we, inshuti ze, n’abana be.

Umugore we Maria ngo yaba yaratanye na Terminator ejo bundi aha amaze kumva iyi nkuru Shwarz yari yaragize ibanga rikomeye.

Gusa ngo Commando ntiyikomeje kuko yahise abyemera ndetse akanabisabira imbabazi.

Uyu mugore umwirondoro we wamaze kumenyakana, yitwa Mildred Baena, yaryamaniye na Shwarz mu nzu yo murugo rwa Shwarz aho yakoraga amutera inda. Igihe yari atwite n’umugore wa Arnie, Maria, nawe yari atwite, kandi bombi bagumye mu rugo.

umwana w’umuhungu babyaranye ubu afite imyaka 14, Baena akaba yarahembwaga $1.200 ku cyumweru kimwe, avuga ko Shwarz ari umugabo ugwa neza cyane, ari yo mpamvu yahamaze imyaka irenga 20 amukorera mu rugo.

Arnie mu mwaka wa 2003 ubwo yiyamamarizaga kuyobora Calfornia haje abagore barenga 15 bamushinjaga kuba yarabateye amada, gusa ibi ntibyamubujije gutorwa.

Shwarznegger

Shwarznegger na Maria (Mwishywa wa John F. Kennedy) bakiri kumwe

Maria na Alois Shwarz bafitanye abana bane: Katherine Eunice Shriver Schwarzenegger(wavutse 1989 i Los Angeles); Christina Maria Aurelia Schwarzenegger (wavutse 1991 i Los Angeles); Patrick Schwarzenegger (wavutse 1993 i Los Angeles) na  Christopher Sargent Shriver Schwarzenegger (wavutse 1997 i Los Angeles). Kongeraho ubwo nabo bandi bagenda bamenyekana.

Baena n'umuhungu yabyaranye na Arnold Shwarz

Baena n’umuhungu yabyaranye na Arnold Shwarz

Shwarz and Daughter

Shwarznegger n’umukobwa we Catherine kuri uyu mugoroba i Los Angels

Itangazamakuru

Itangazamakuru ryahise ryuzura kwa Mildred Baena rikimenya ko ibye na Shwarz

Umuseke.com

10 Comments

  • umugabo ni umwana w;undi abagore baragatoye

    • hi kiki nkwifurije ijoro ryiza bye bye.

  • ubu se yasabye imbabazi z’iki?none se ugirango kuba uwo mukobwa yari umukozi we bimuvanho ubwiza cyangwa igikundiro?kuki se inda itanze gufata?

  • mbega amahirwe kuri uwo mukozi.

  • UY MUGABO NI HATARI, YARABA TERMINATINZE BOSE

  • commando ntiyari gukora nkivyo mugihuguce kandi nibintu biteye isoni mugihugu ari presidnet mugice cuduce duce twa america nibintu biteye isoni, abagore cumi 15 nibemshi . kandi bararengey kandi afise umwana twavukiye carimwe muri 1993 ari yabikoze kuva kera, mukrundi baca umugango akabikora kabizi kary imboga karitse

  • ibyo se si ibisanzwe?nta gitangaza mbonamo na gato!!Schwarz kuba yarabyaye hanze n’abandi bagabo barabikora..nta gashya mbonamo kuko ni umugabo nk’abandi bose!!ahubwo yabaye intwali gusaba imbabazi,apparemment n’ubwo yabihishe umugore we aracyamwubaha…abanyarwanda se bazisaba ra?i don’t think!!!

  • ukuri iyo kumenyekanye nibyiza ari madam we byamubereye 4

  • murabyumva mute

  • uko uzaba ntaho kujya kweri,uwo mukozi uwiteka yumvise ngusenga kwe.

Comments are closed.

en_USEnglish