Digiqole ad

S.Africa: Gutwara wanyoye inzoga bizajya bihanwa nko kwica umuntu

 S.Africa: Gutwara wanyoye inzoga bizajya bihanwa nko kwica umuntu

Umupolisi akoresha akuma gapima ko umuntu yasinze

Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu muri Africa y’Epfo yatanze umushinga w’itegeko rizahana abatwara ibinyabiziga basinze, iri tegeko niryemezwa ufashwe yarirenzeho agahamwa n’icyaha azajya ahanwa nk’uwishe umuntu abigambiriye cyangwa uwasambanyije umwana.

Umupolisi akoresha akuma gapima ko umuntu yasinze

Raporo ya Polisi muri Africa y’Epfo ivuga ko impanuka zabaye mu minsi mikuru irangiza umwaka ushize zahitanye abantu bagera ku 1 700 kandi abamotari 6 000 bafashwe kubera gutwara moto banyoye ibisindisha.

Leta ya Africa y’Epfo iri kureba niba imyaka y’umuntu agomba kwemererwa gutangira kunywa inzoga itakongerwa ikaba 21 kandi abacuruzi b’inzoga bakajya bahanirwa imyitwarire mibi y’abakiriya babo.

Imibare yatangajwe na OMS muri uyu mwaka yerekana ko 58% by’abapfira mu mihanda ya Africa y’Epfo bazira impanuka ziba zatewe n’abatwara ibinyabiziga basinze.

Bituma Africa y’Epfo kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage bazira impanuka zituruka ku businzi ku Isi.

Iyo Police ya Africa y’Epfo ifashe umuntu utwaye yasinze imushyira ahantu hatuje akabanza agahembuka ikamushyikiriza ubushinjacyaha nyuma agacibwa amande ariko yaba yishe umuntu muri iyo mpanuka ubutabera bukamuburanisha akaba yakatirwa.

Minisitiri ufite mu nshingano gutwara abantu n’ibintu, Dipuo Peters yabwiye abanyamakuru ko Leta igiye gukaza ibihano ku batwara ibinyabiziga basinze kuko bimaze kugaragara ko bitwara ubuzima bw’abantu benshi kandi ngo ibiganiro byo muri uru rwego biri gukorwa hamwe n’Ibiro by’Urukiko rw’Ikirenga.

OMS ivuga ko Africa y’Epfo ari cyo gihugu cya mbere gifite abasinzi benshi muri Africa kuko ngo byagaragaye ko gifite utubari twinshi kurusha amashuri cyangwa amavomo mu cyaro no mu mijyi myinshi.

40% by’abaturage banywa inzoga nyinshi kandi ngo imibare iriyongera mu cyaro no mu duce duturiye imijyi.

BBC yemeza ko umuturage wa Africa y’Epfo anywa nibura litiro ziri hagati y’ 10 -12,5 z’inzoga zikomeye mu gihe cy’umwaka, kandi ku Isi igipimo ku muntu kiri kuri L 6.2.

Ku Isi abaturage b’igihugu cya Moldavie ni bo banywa inzoga nyinshi kuko buri umwe anywa Litiro 17.4 ku mwaka bagakurikirwa n’Abarusiya n’Abongereza banywa L 12 nk’uko OMS ibyemeza.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Iri tegeko n’u Rwanda ruzarya adopter. Kuko ni ryiza cyane.

  • Iki ni ikibazo ngorabahizi.Hari ibihugu byakajije kugenzura abanywa agatama bagatwara imodoka, bab ishyizemo ingufu ku buryo hari ingaruka zimwe zitari nziza ku bukungu bw’igihugu. Ingero:
    Za bars nyinshi zatakaje abakiliya zimwe ziranafunga burundu, abakerarugendo baragabanutse. Mu by’ukuri ntabwo ari byiza gutwara wasinze, hagomba kuba igipimo, iyo kiri hasi ya 50mg biba bikabije.Abapolisi bari bakwiye gufata umuntu ari ko babonye ateza umutekano muke mu muhanda (zigzag). Yego ibyiza ni gutwara utasomye na gake winywereye drink, gusa iyo wanyoye drink ushaka abapolisi bo kugufata ukabaheba!!!

    • Nta ngaruka mbi ibaho nko kuvutsa umuntu ubuzima kubera ubusinzi, ibyo uvuga ni ukwirengera nawe ushobora kuba ufite iyi ngeso. No mu Rwanda birakwiye, ubushize natanze comment ko bibaye ibishoboka ugonze umuntu bagasanga yari yasinze yajya afatwa nk’uwagambiriye kwica umuntu, none ndumva bihereye hariya SA, iwacu ho bite! Abo bakerarugendo niba aribo batwara basinze bazajyane ama$£€ yabo, gusa si nabo kuko burya iyo Uri mu gihugu kitari icyawe uritwararika

Comments are closed.

en_USEnglish