Digiqole ad

Rwanda Youth Forum i Dallas mukanya….Byifashe bite mbere yaho?

 Rwanda Youth Forum i Dallas mukanya….Byifashe bite mbere yaho?

Imwe mu nzu mberabyombi za Texas Christian University ahagiye kubera Rwanda Youth Forum

USA, 23 Gicurasi 2015 – Muri imwe mu nzu mberabyombi za Texas Christian University iherereye mu mujyi wa Fort Worth-Dallas niho hagiye kubera ihuriro rya mbere ry’urubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri Amerika na Canada, aba ‘jeune’ bamaze kugera aha bavuga ko ari amahirwe akomeye kuri bo yo guhurira hamwe n’abayobozi b’u Rwanda ndetse no kureba uko bashyira hamwe mu gufasha u Rwanda mu rugamba rw’iterambere n’ubwo bari kure.

Imwe mu nzu mberabyombi  za Texas Christian University ahagiye kubera Rwanda Youth Forum
Imwe mu nzu mberabyombi za Texas Christian University ahagiye kubera Rwanda Youth Forum

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu (haraba ari ku gicamunsi mu Rwanda) nibwo iyi gahunda itangira. Imyiteguro ni yose muri iyi kaminuza, urubyiruko rumwe rwatangiye kuva ahatandukanye rugera ahari bubere iri huriro.

Steven Ruzibiza we amaze imyaka 14 aba Dallas, avuga ko nubwo aba kure ariko yifuza gutanga umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Kuba ari ubwa mbere tugiye guhurira hano nk’urubyiruko rw’u Rwanda ruba ino tuganirira hamwe ku cyo twakora ku gihugu cyacu ni ikintu gikomeye cyane.”

Rutsobe Nsengiyumva akuriye urubyiruko ruba muri Leta za Indiana na Michigan yamaze kugera Fort Worth-Dallas aje muri iri huriro, avuga ko guhurira hamwe nk’urubyiruko ruba USA bigiye gutuma bamenyana kurushaho kandi bagashyirahamwe imbaraga bagafasha u Rwanda mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Yvonne Umugwaneza we yiga muri iyi Kaminuza iza kuberamo iki gikorwa, avuga ko ari umwanya mwiza wo kugira ngo abanyamerika bamwe banamenye ko u Rwanda rudahora mu bikorwa byo kwibuka gusa, kuko aribyo bakunze kubona bategura, ahubwo banamenye ko urubyiruko rw’u Rwanda ruba USA runatekereza ku iterambere ry’iwabo.

Bosco Muyango umaze imyaka 17 aba muri Amerika avuga ko bishimishije kuba bwa mbere iri huriro rigiye kuba abayobozi b’u Rwanda baje nabo bakabegera ngo baganire ku iterambere ry’u Rwanda n’uruhare barigiramo n’ubwo bari kure.

Ku isaa yine z’igitondo i Dallas (saa kumi n’imwe z’umugoroba mu Rwanda) nibwo iri huriro ritangira. Minisitiri Francis Kaboneka w’ubutegetsi bw’igihugu atanga ikiganiro kijyanye n’uburyo umubare muto w’urubyiruko wafashe intwaro ugahagarika Jenoside ugahindura amateka y’u Rwanda n’uburyo urubyiruko rw’ubu rukwiye gukomeza kuyubaka.

Perezida Kagame azatangira kuganira n’uru rubyiruko saa tanu z’amanywa (bizaba ari 18h z’umugoroba mu Rwanda), mu kiganiro kizibanda cyane ku ruhare rw’urubyiruko rw’u Rwanda ruba ku mugabane wa Amerika mu iterambere ry’u Rwanda.

Umuseke uzabagezaho Live ku rubuga no kuri Twitter (@Umuseke) ibi biganiro…

Muri Texas Christian University aho iri huriro rigiye kubera
Muri Texas Christian University aho iri huriro rigiye kubera
Kuwa gatanu, berekaga abaza kwiyandikisha aho berekeza
Kuwa gatanu, berekaga abaza kwiyandikisha aho berekeza
Teta Diana umwe mu bahanzi bazataramira abazaza muri iri huriro ari gusubiramo
Teta Diana umwe mu bahanzi bazataramira abazaza muri iri huriro ari gusubiramo
Pastor P aramucurangira ku ruhande basubiramo
Pastor P aramucurangira ku ruhande basubiramo

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • courage, komeza muhatubere

  • Ihuliro rya mbere ry’urubyiruko nyarwanda ruba muli USA ryabereye muli University ya Dayton; Ohio kuva kuwa 4 kugeza kuwa 7 Nyakanga 2002. Nikba abanyarwanda bashaka kwubaka igihugu cyabo, byaba byiza batirengagije n’ayo mateka; kuko uko buyagenda kwiose, abanyarwabnda ni umuryango umwe.Nkaba nizeye ko ibyo bizakulikizwa.

  • Nubyiza cyane biradushimishe nibo Rwanda rwejo

  • Guys ibibikorwa nibyizape ntahandi ndabibona mubayobozi ba Africa keep it up tubarinyuma almost there dc to Dallas

  • nta byiza nko kubona abayobozi b’igihugu begera urubyiruko bakabaha inama.

  • uyu mwanya uru rubyiruko ruhawe ngo ruganire kandi runafate umwanzuro w’ibikorwa byubaka igihugu, twibuke ko ari rwo ngufu igihugu cyacu gifite

  • “Wanga guha igihugu cyawe amaraso imbwa zikayanywera ubusa, ntimuzabe imbwa”Education (uburere) iraha iteye ubwoba pe! Icubiba nicowimbura. Abahinga muvya education muze mufasha abantu kwihweza amajambo.

Comments are closed.

en_USEnglish