Rwanda vs Uganda mu mukino wa gicuti
Ku itari ya 6 Gashyatare ni umunsi FIFA yagennye amakipe y’ibihugu yakinaho imikino ya gicuti, kuri uwo munsi Amavubi n’Imisambi ya Uganda bishobora kuzacakirana.
Uyu mukino uzakinirwa kuri Stade Amahoro i Kigali, uzahuza amakipe y’amakeba mu karere n’ubwo Uganda ubu iri ku imbere cyane y’u Rwanda ku rutonde rwerekana uko umupira w’ibihugu wifashe.
ku ruhande rw’Amavubi uyu mukino uzafasha ikipe y’u Rwanda kwitegura imikino yo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cy’Isi mu 2014 aho u Rwanda ruzakira Mali kuwa 22 Werurwe i Kigali.
Ministeri ishinzwe imikino ndetse na FERWAFA hategerejwe ko byemeza ko uyu mukino ugomba kuba kuri iriya tariki yagenwe na FIFA.
Uruhande rwa Uganda rwatangarije Times Sports dukesha iyi nkuru ko FERWAFA yabahamagaye ibasaba ko bazakina uyu mukino wa gicuti.
Imwe mu mikino iherutse guhuza ibihugu byombi:
2011-12 Rwanda 2 – 2 Uganda
2009-12 Uganda 2 – 0 Rwanda
2009-01 Uganda 4 – 0 Rwanda
2007-12 Rwanda 1 – 0 Uganda
2007-12 Rwanda 0 – 2 Uganda
2006-12 Rwanda 0 – 0 Uganda
2006-11 Rwanda 0 – 1 Uganda
2006-07 Rwanda 1 – 0 Uganda
2005-12 Uganda 0 – 1 Rwanda
2004-08 Uganda 1 – 2 Rwanda
2004-05 Rwanda 1 – 1 Uganda
2003-12 Uganda 2 – 0 Rwanda
2003-06 Uganda 0 – 1 Rwanda
Egide RWEMA
UM– USEKE.COM