Rwanda: Mu mijyi ibiciro byazamutseho 2,3% hagati y’ukwa 07/2014 – 2015
Icyegeranyo kigaragara ku rubugaga rw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) kikaba kigereranya uko ibiciro bihagaze hagati y’ukwezi kwa Nyakanga 2014 na Nyakanga 2015, kirerekana ko ibiciro byazamutseho 2,3% mu mijyi na 0,4% mu byaro.
Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 2,3% mu kwezi kwa Nyakanga 2015 ugereranyije na Nyakanga 2014, mu gihe muri Kamena 2015 byari byazamutseho 2,8%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka mu kwezi kwa Nyakanga, nk’uko bikubiye muri iki cyegeranyo ngo ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,7%. Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa na byo ngo byazamutseho 4,2% mu gihe ibiciro by’ubwikorezi byazamutseho 2,7%.
Muri iki cyegeranyo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR kivuga ko ugereranyije Nyakanga 2015 na Nyakanga 2014, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3,0%.
Ibiciro bya Nyakanga 2015 ubigereranyije n’ibya Kamena 2015, usanga ngo harabayeho kugabanukaho 0,1%. Iryo gabanuka ngo ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,7%.
Mu byaro ibiciro byazamutseho gato
Mu cyaro ibiciro byazamutseho 0,4% ugereranyije ukwezi kwa Nyakanga 2015 na Nyakanga 2014. Ibiciro byo mu byaro mu kwezi kwa Kamena 2015, icyegeranyo kivuga ko izamuka ryari ku kigereranyo kingana na 0,1%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho mu byaro mu kwezi kwa Nyakanga, ngo ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’ itabi byazamutseho 11,1%.
Ugereranyije ukwezi kwa karindwi kwa 2015 n’ukwezi kwa gatandatu Kamena 2015, ibiciro mu byaro ngo byagabanutseho 0,1%.
Iri gabanuka ngo ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0,8%.
Muri rusange, mu Rwanda ibiciro byazamutseho 1,1% ugereranyije Nyakanga 2015 na Nyakanga 2014 uko byari bihagaze.
Icyegeranyo kivuga ko ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu 2015 byiyongereyeho 1,0% ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2014.
UM– USEKE.RW