Rwanda: Ikiruhuko cy’izabukuru cyavunywe ku myaka 55 iba 60
Nkuko bigaragara mu igazeti yo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2015 itegeko rishya ryemerera umukozi wa Leta cyangwa w’ikigo kigenga gusaba Pansiyo mu gihe agejeje ku myaka 60. Bitandukanye n’itegeko N0 06/2003 ryo ku 22/03/2003 rihindura kandi ryuzuza itegeko teka ryo kuwa 22/08/1974 rigenga ubwiteganyirize mu Rwanda , ryemereraga umuntu wese witeganyirije izabukuru gutangira guhabwa Pansiyo ku myaka 55.
Iri tegeko rishya riteganya gusa ko impamvu bwite cyangwa ubumuga aribyo byatuma umukozi ashobora gusaba amafaranga y’ubwiteganyirize ye mu gihe atarageza ku myaka 60.
Amafaranga ahabwa uri muri Pansiyo ni ukuva kuri 30% by’umushahara fatizo we akangenda yiyongeraho 2% buri nyuma y’umwaka umwe.
Iri tegeko rigaragara muri iyi gazeti rivuga ko umukozi urengeje imyaka 50 adashyirwa mu banyamuryango bashya batangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize bw’ikiruhuko cy’izabukuru.
Uhabwa Pansiyo ni umukozi umaze nibura imyaka 15 atangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize n’umukoresha we. Iyo atayigejeje agenerwa umushahara w’uwiteganyirije ukubwe n’inshuro z’ibihe by’amezi cumi n’abiri ziri mu mezi yose y’ubwiteganyirize bwe.
UM– USEKE.RW
11 Comments
Ikigo RSSB ni icyo gushimwa ukuntu gitanga pension ku gihe, n’ukuntu kita muri rusange ababyeyi bari mu kiruhuko cy’iza bukuru!! Chapeau RSSB
Ahuu. rwose bavandimwe mumfasha gushima abayobozi bacu. imyaka 65 wayitekerezaga ukabona kuyigezaho bitoroshye cyane ko n’imbaraga ziba zashize. amen kudutekerezaho.
Ubitekereza uko Bitari. Gusaba Pension byari 55 none byageze 60 ans. +5 ans.
RSSB, ni abacuruzi gusa.
Iri tegeko ntiryuzuye kuko rirareba inyungu za Leta gusa . None se nigute ridateganya ko umuntu watangiye kwiteganyiriza afite imyaka 20 cg munsi yayo, yari akwiye kwemererwa pension agejeje kumyaka 35 y’akazi, ko biragaraga ko aba ananiwe? ufite agatege yakomeza akazageza kuri iyo myaka 40 y’akazi ariko uwumva intege zishize ntibamuhatire kugera muri 40 y’akazi. RSSB nigaragaze ko yitaye kubanyamuryango bayo, maze yongeremo ingingo zibafasha muzabukuru aho kubaremereza ubuzima.
BIRABABAJE CYANE kuba LETA yishakira inyungu zayo gusa.Imyaka 60,abantu benshi baba bashigaje igihe gito cyane ngo bipfire.Abana babo ntibashobora gufata PANSIYO kuko baba barengeje 25 years.Ubwo ikizaba gisigaye nuko amafranga yari kuzafatwa n’umuntu azaba aya LETA.
Ikindi kibazo gikomeye,nuko muri iki gihe Companies na LETA basigaye birukana bakozi cyane.Tekereza bakwirukanye ufite imyaka 45.Uzagomba gutegereza imyaka 15 ngo ubone pansiyo.Ibi nibyo bihe bibi byo mu minsi BIBLE ivuga muli 2 TIMOTHY 3:1-5.ABADEPITE biyita “Intumwa za RUBANDA “ntacyo bibabwiye kubera ko nubundi baba bahembwa neza.Ikindi kandi bakora icyo abafite UBUBASHA (power) muli LETA bababwiye gukora.BIBLE ibivuga neza ngo “L’homme domine l’homme à son
détriment” (Ecclésiastes 8:9).ABAYOBOZI birebera iteka inyungu zabo aho kureba izabaturage.
détriment
Mumbwire umuntu ufite 60ans en moyenne umwana we wa bucura aba afite imyaka ingahe kugira ngo abe yafata pension y,ababyeyi be igihe batabarutse
jye nibaza abadepite niba baba bakoze analyse ya situation yose muri rusange
cg bo baba bishakira kukagumaho ngo birire gusa bimwe bavuga ngo apres moi le deluge
Urabibariza iki? None se ibyo utekereza wowe uri umuturage ukeka ko abadepite aribo badashobora kubitekereza !? Urambabaje wowe muntu ugitegereje ko bakureberera ikigufitiye akamaro !!
Mubyukuri 55ans nayo yari myinushi ubundi niteguraga gusaba ko yaba 50ans, none rero birakomeye mubyukuri iriya myaka nimyinshi cyane RSSB yacunzwe nabi none nitwe tubizize ubwo nukuvuga ko amafaranga ari muri caisse yabaye macye,nibareke twongeremo cash zi nkunga ariko bigume kuri 55ans ,nonese niba ntamuntu baha akazi arengeje 30ans akenshi muri ioyiminsi ,murunva igihe uhagaze cg ukabuura akazi ufite 40ans uzabaho ute indi myaka 20ans. BISUBIRWEMO.
.Ariko se ,nk’abadepite b’abajene bazasoza manda bagaharara no mu mirimo kare , abo bo ntibugarijwe n’ubusharire bw’iri tegeko?
Ibi nta nyungu nimwe bifitiye umukozi, ni ukwirengagiza ibibazo birihanze aha:
1. Niba life expectancy yumunyarwanda ari 55-60 yrs azajya muri pasion yashaaajeee cg yarapfuye?
2. azayihabwa 2 mois apfe nta mwana we uzayibonaho.
3. Hanze aha hari ubushomeri muba jeune kubera akazi kikubiwe nabashaje bafite uburambe nkunko Amag deblack yabuvuze, badasezererwa vuba ngo babise abandi
4. umuntu arangiza university afite 25yrs akoze at 45-50 agahabw aikiruhuko we aba afite nigishoro akihangira umurimo akanawutanga aho kubwira umuntu urangije kwiga ngo niyihangire umurimo nta ntangiriro ifatika afite
5. Ibi byanze, nibareke aho umuntu ashakiye after 15yrs mukazi abe yahabwa contributions ze yikorere
5. sino uku ni ukunyunyuza abanyagihugu.
Imyaka ya pension volontaire yari ikwiye kugabanuka aho kwiyonera; ibi byagira akamaro kuko utangiye akazi uzi ko kuri 50yrs uzagahagarika watangira gutegura business uzakora muri iriya myaka bityo ukaba a utanga akazi kuba jeunes aho kubatwara aka leta cg aba ndi bakoresha. Kuri 60 umuntu aba atagitangiye business.
Comments are closed.