Digiqole ad

Rwanda Day LIVE i Amsterdam…. Mushikiwabo ati “Perezida ari hano hafi”

 Rwanda Day LIVE i Amsterdam…. Mushikiwabo ati “Perezida ari hano hafi”

Min Mushikiwabo ati “Turashimira buri wese waje aha kuko hari byinshi yigomwe”

Ihuriro rya munani rihuza abanyarwanda baba mu mahanga; Rwanda Day, rigiye gutangira i Amsterdam mu Buholandi…Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda babarirwa mu bihumbi bine nibo bategerejwe. Umubare munini w’aba wamaze kugera kuri RAI Amsterdam ku nzu mberabyombi iberaho iri huriro….Kurikira Umuseke ku makuru arambuye kandi buri kanya kuri iri huriro….

Imurikabikorwa riri iruhande rw'icyumba kiberamo ihuriro rya Rwanda Day
Imurikabikorwa riri iruhande rw’icyumba kiberamo ihuriro rya Rwanda Day

12.35PM: Abamaze kugera aha bari kwitegura kwinjira mu cyumba kiberamo inama. Mbere y’aho bamwe bari kuzenguruka mu imurikabikorwa rya bimwe mu bikorerwa mu Rwanda, bareba banabaza amakuru ajyanye n’ibi bikorwa.

Ibigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga mu Rwanda biri aha aho biri kwerekana ibyo bikora kuri aba banyarwanda baba mu mahanga.

Icyumba kigiye kuberamo inama ya Rwanda Day cyateguwe kwicaramo abarenga ibihumbi bitanu bicaye neza
Icyumba kigiye kuberamo inama ya Rwanda Day cyateguwe kwicaramo abarenga ibihumbi bitanu bicaye neza
Aba barareba ibikorwa by'ubugeni biri kumurikwa n'abitwa IWACU
Aba barareba ibikorwa by’ubugeni biri kumurikwa n’abitwa IWACU
Aba basuye Entreprise URWIBUTSO izwiho ibicuruzwa nk'Akabanga
Aba basuye Entreprise URWIBUTSO izwiho ibicuruzwa nk’Akabanga
Barabaza amakuru y'ibikorwa n'ikigega cya Business Development Center gitanga ingwate ku mishinga y'iterambere cyane cyane ku rubyiruko
Barabaza amakuru y’ibikorwa n’ikigega cya Business Development Center gitanga ingwate ku mishinga y’iterambere cyane cyane ku rubyiruko
Barareba ibikorwa by'ubugeni
Barareba ibikorwa by’ubugeni
Ikigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda, benshi barahagera babaza amakuru ajyanye n'uburyo bwo kubaka mu Rwanda na Kigali
Ikigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda, benshi barahagera babaza amakuru ajyanye n’uburyo bwo kubaka mu Rwanda na Kigali
Uruganda rwa BRALIRWA narwo rwaje kumurika inzoga ikunzwe cyane mu Rwanda
Uruganda rwa BRALIRWA narwo rwaje kumurika inzoga ikunzwe cyane mu Rwanda

13.30PM : Abantu bari kwinjira mu nyubako iberamo Rwanda Day ari benshi cyane. Imyiteguro yarangiye bari guhabwa ikaze, bakabanza kuruhuka no kujya mu cyumba kiri kuberamo imurikabikorwa mbere y’uko Rwanda Day mu biganiro itangira.

Abantu bari kwinjira mu cyumba kiza kuberamo iyi nama
Abantu bari kwinjira mu cyumba kiza kuberamo iyi nama
Umurongo munini w'abantu bari kwinjira
Umurongo munini w’abantu bari kwinjira
Muri aba harimo n'abayobozi batandukanye (ibumoso hari umuyobozi wa BRD Alex Kanyankore)
Muri aba harimo n’abayobozi batandukanye (ibumoso hari umuyobozi wa BRD Alex Kanyankore)
Ababyeyi baje bakenyeye
Ababyeyi baje bakenyeye
Uko binjira barahabwa barahabwa ikaze
Uko binjira barahabwa Ā ikaze
Barahita bajya ahari kubera imurika bikorwa
Barahita bajya ahari kubera imurika bikorwa
Muri iki cyumba hari abantu benshi cyane bari kureba ibikorerwa mu Rwanda benshi badaheruka
Muri iki cyumba hari abantu benshi cyane bari kureba ibikorerwa mu Rwanda benshi badaheruka
Aho abantu bari gushyikira bakaruhuka gato hari benshi cyane
Aho abantu bari gushyikira bakaruhuka gato hari benshi cyane

 

14h00PM: Icyumba kiberamo Rwanda Day kiri hafi kuzura, abantu bari kwinjira ari benshi biteguye gutangira ibiganiro, aho biri butangire biyobowe n’itsinda ry’impuguke mu bintu bitandukanye baganira n’abitabiriye ku cyo abanyarwanda baba mu mahanga bakora ngo bagire uruhare rutaziguye mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Abantu bari kwinjira mu cyumba kiberamo inama ari benshi
Abantu bari kwinjira mu cyumba kiberamo inama ari benshi
Bamwe bamaze gufata imyanya
Bamwe bamaze gufata imyanya
Abandi benshi bari kwinjira
Abandi benshi bari kwinjira
Ntabwo abitabiriye ari abanyarwanda gusa hari n'inshuti z'u Rwanda. Abenshi bamaze gufata ibyicaro
Ntabwo abitabiriye ari abanyarwanda gusa hari n’inshuti z’u Rwanda. Abenshi bamaze gufata ibyicaro

 

14.40PM: Ibiganiro biratangiye.

Hatangiye ikiganiro kiswe “Bridging Generation and shaping the future” kiri butangwe na;

Marie Chantal Uwitonze umukozi wikorera, Sangwa Rwabuhihi ukora ibijyanye na software engineering mu Budage,Ā  Minisitiri wā€™Urubyiruko nā€™ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, Yoranda Ujeneza ukorera business iburayi na depite Eduard Bamporiki.

Sangwa Rwabuhihi yavuze ko urubyiruko n’abakuze muri iki gihe batuye mu isi y’ikinyejana kihuta, ko cyane cyane urubyiruko rukwiye gufata amahirwe ahari yo gukora cyane ibyo rukora byose rukabijyanisha n’ikoranabuhanga kugira ngo bitange umusaruro kurushaho.

Yoranda ukorera ubushabitsi mu Bubiligi avuga ko muri iki gihe buri muntu akwiye gutinyuka, agashira ubwoba agakora business aho ari hose kugira ngo agire icyo ageraho. Cyane cyane agira inama urubyiruko kutagira icyo rusiga inyuma ngo rwumve ko rwageze kucyo rwifuza, asaba ko rwahora rukora rushaka igishya cy’ingirakamaro.

Itsinda ryatangiye ritanga ikiganiro ku guhuza urubyiruko rw'ubu n'abakuru no kubajyanisha n'imbere hazaza
Itsinda ryatangiye ritanga ikiganiro ku guhuza urubyiruko rw’ubu n’abakuru no kubajyanisha n’imbere hazaza

Hon Bamporiki yavuze ko amateka yā€™u Rwanda yaranzwe no gutanya abanyarwanda uhereye ku mazina bitaga abana nka; Bamporiki, Byabarumwanzi, Mbarimombazi, Rwajekareā€¦.avuga ko ubu hari ikizere cyā€™aho u Rwanda rugana unagendeye ku mazina abana bā€™iki gihe bahabwa gusa; Mahoro, Mbabazi, Kezaā€¦.

Hon Bamporiki avuga ko u Rwanda aho rugana rwose rugomba kuhahera ku mateka mabi rwagize rukayazirikana ngo rutazasubira inyuma. Ati ā€œUruyuzi rupfa rimwe iyo rwongeye guterwa ruruma. Natwe dukwiye kumenya ko twageze kure tudakwiye kongera gusubira.ā€

Sangwa Rwabuhihi ukora ibya 'software engineering i Berlin
Sangwa Rwabuhihi ukora ibya ‘software engineering i Berlin
Min Jean Philbert Nsengimana wa ICT n'urubyiruko mu Rwanda
Min Jean Philbert Nsengimana wa ICT n’urubyiruko mu Rwanda
Yoranda ukora business mu Ububiligi
Yoranda ukora business mu Ububiligi
Hon Bamporiki ati "Uruyuzi rupfa rimwe, natwe ntituzasubireyo"
Hon Bamporiki ati “Uruyuzi rupfa rimwe, natwe ntituzasubireyo”
Marie Chantal Uwitonze uvuga ko urubyiruko rukwiye gutinyuka rugakora rutizigamye kandi ubudacika intege
Marie Chantal Uwitonze uvuga ko urubyiruko rukwiye gutinyuka rugakora rutizigamye kandi ubudacika intege

 

15h30PM: Ikiganiro cyo kuvugana n’abayobozi

Abanyarwanda baje muri Rwanda Day bagiye kuganira n’abayobozi bamwe bavuye mu Rwanda ku bintu bitandukanye. Aba bayobozi ni

James Musoni Minisitiri wā€™ibikorwa remezo, Venantie Tugireyezu Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika, Minisitiri wā€™Uburezi Dr Papias Musafiri, Mme Antonia Mutobo wā€™ikigo cy’igihugu gishinzwe kubaka ubushobozi bw’abakozi (NCBS), Safari Emmanuel uhagarariye abanyarwanda baba muri Netherlands na Prof Shyaka Claver.

Aba bayobozi buri wese yahawe umwanya wo gutanga ishusho yā€™ibyo abereyemo umuyobozi uko bihagaze mu Rwanda.

Minisitiri wā€™Ibikorwa remezo agaragaza icyerekezo gihari mu kwangura ibikorwa remezo byā€™u Rwanda cyane mu bigendanye no kongera ingufu no kwangura ubwikorezi, Min.Tugireyezu agaragaza uko ibijyanye nā€™uburenganzira, kurwanya akarengane, kwimakaza ubumwe nā€™ubwiyunge nā€™ibindi uko bihagaze, Minisitiri wā€™uburezi nawe agaragaza uko igihugu gihagaze mu burezi avuga ko isi ishimira u Rwanda kuri gahunda yā€™uburezi budaheza kandi kuri bose kugera ku rwego rwo kohereza abanyarwanda bajya kwiga biciye mu nzira zitandukanye na bourse zitandukanye.

Prof Shyaka Anastase avuga ku miyoborere n’ibyagezweho mu miyoborere, yatanze ingero z’uburyo u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite umutekano ku isi, bya mbere ku isi aho abaturage bafitiye ikizerere ababayobora, bya mbere ku isi mu kurinda amahoro no kuyarindira abandi, bya mbere ku isi mu korohereza ishoramari, igihugu cya mbere mu guha umwanya abagore mu nzego z’ubuyobozi, bya mbere ku isi mu gushyira mu bikorwa politiki byiyemeje…..avuga ko ibi byose biterwa no kugira Perezida usobanutse n’imiyoborere myiza.

Abayobozi bariho batanga ibiganiro
Abayobozi bariho batanga ibiganiro
Min Tugireyezu avuga ko hashyizweho uburyo bwo gukurikirana ibibazo by'Akarengane kugeza no mu biro bya Perezida wa Republika ahari agashami gashinzwe icyo kintu umunsi ku wundi
Min Tugireyezu avuga ko hashyizweho uburyo bwo gukurikirana ibibazo by’Akarengane kugeza no mu biro bya Perezida wa Republika ahari agashami gashinzwe icyo kintu umunsi ku wundi
James Musoni wavuze ko igihugu gifite ikizere kinshi muri politiki yo kuzamura ibikorwa remezo igenderwaho ubu
James Musoni wavuze ko igihugu gifite ikizere kinshi muri politiki yo kuzamura ibikorwa remezo igenderwaho ubu
Dr Musafiri Minisitiri w'uburezi yavuze ko ibyo u Rwanda rushora mu burezi rwizeye cyane umusaruro ukomeye mu gihe kizaza
Dr Musafiri Minisitiri w’uburezi yavuze ko ibyo u Rwanda rushora mu burezi rwizeye cyane umusaruro ukomeye mu gihe kizaza

Mme Antonia Mutobo

Emmanuel Safari ukuriye abanyarwanda baba mu Buholandi
Emmanuel Safari ukuriye abanyarwanda baba mu Buholandi
Prof Shyaka Anastase wavuze ibyo u Rwanda rumaze kugeraho kubera imiyoborere
Prof Shyaka Anastase wavuze ibyo u Rwanda rumaze kugeraho kubera imiyoborere

 

16:50PM : Min Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda avuze ijambo rishimira abanyarwanda baba mu mahanga kuza muri Rwanda Day.

Avuze ko byihariye cyane ashimiye buri wese waje aha kuko ngo hari abataye akazi kandi kuba mu mahanga bigoye cyane kuba utakoze, hari abataye abana, hari abakoze ibirometero byinshi baje kwifatanya n’aband muri iyi Rwanda Day.

Avuga ko Leta y’u Rwanda iha agaciro gakomeye buri munyarwanda kugeza no ku munyarwanda uba mu mahanga ari yo mpamvu ya Rwanda Day.

Aboneyeho gutangaza ko Perezida Kagame ageze aha hari kubera Rwanda Day.

 

Louise Mushikiwabo ageza ijambo rye ku bitabiriye Rwanda Day
Louise Mushikiwabo ageza ijambo rye ku bitabiriye Rwanda Day
Min Mushikiwabo ati "Turashimira buri wese waje aha kuko hari byinshi yigomwe"
Min Mushikiwabo ati “Turashimira buri wese waje aha kuko hari byinshi yigomwe”

 

17h00PM: Abahanzi bari gushyushya abantu baje muri Rwanda Day mu gihe bategereje ko Perezida Kagame yinjira. Massamba Intore yabanje aha umwanya Thierry umuhanzi uba mu Bubiligi nawe aha Teta Diana, aha King James, nawe aha umwanya Meddy abanyarwanda beretse ko bari bamukumbuye, nawe yakira Ben Kayiranga mu ndirimbo ye yakunzwe cyane Freedom, hataho Sophia Nzayisenga, Massamba ndetse n’uwitwa Fofo waririmbye “Amararo.”

Thierry umuhanzi wagaragaje ubuhanga mu kuririmba
Thierry umuhanzi wagaragaje ubuhanga mu kuririmba
Thierry abantu bamwishimiye cyane kubera ijwi rigororotse n'ubuhanga mu guhanga
Thierry abantu bamwishimiye cyane kubera ijwi rigororotse n’ubuhanga mu guhanga
King James yashimishije abantu cyane mu ndirimbo ze
King James yashimishije abantu cyane mu ndirimbo ze
King James yakoze mu muhogo
King James yakoze mu muhogo
Abantu bamweretse ibyishimo cyane
Abantu bamweretse ibyishimo cyane
Meddy nawe yahawe umwanya
Meddy nawe yahawe umwanya
Aririmba indirimbo ye ikunzwe cyane 'Burinde Bucya"
Aririmba indirimbo ye ikunzwe cyane ‘Burinde Bucya”
Meddy abantu bamwishimiye cyane bamwereka ko bari bamukumbuye
Meddy abantu bamwishimiye cyane bamwereka ko bari bamukumbuye
Sophia Nzayisenga yakirigise inanga rubanda rurashika kubera ibyishimo
Sophia Nzayisenga yakirigise inanga rubanda rurashika kubera ibyishimo
Muyango (hagati) aririmba Sabizeze bya Sabiyogera
Muyango (hagati) aririmba Sabizeze bya Sabiyogera
Teta Diana atumira umwe mu banyacyubahiro b'abashyitsi bari han ngo aze abyine kinyarwanda
Teta Diana atumira umwe mu banyacyubahiro b’abashyitsi bari han ngo aze abyine kinyarwanda
Uyu munyacubahiro yabyinnye uko ashoboye abantu barishima cyane
Uyu munyacubahiro yabyinnye uko ashoboye abantu barishima cyane
Teta Diana n'uyu munyacyubahiro babyina, Meddy na King James nabo iruhande rwabo barabaha amashyi
Teta Diana n’uyu munyacyubahiro babyina, Meddy na King James nabo iruhande rwabo barabaha amashyi
Ibintu byashyushye cyane abantu bose barahaguruka barabyina
Ibintu byashyushye cyane abantu bose barahaguruka barabyina

Photos/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • natwe hanokigali turabakurikiye mukomeze muhatubere!

  • Hahaha…. Rahira !!

  • Iyi Rwanda day inkumbuje urwanda iraryoshye irimo abantu benshyi cyane donc birashimishije.Komeza imihigo Rwanda yacu

  • Umuseke muri agagabo muratugezaho neza Rwanda Day neza.

  • sha nange ndabakunze umuseke, kabisa namafoto yanyu aragaragara sinkibi byo kugihe utamenya uko bimeze ,mukomrrezaho muri abanyamwuga kabisa, Boduen Shanghai

  • Ese rwanda day ishoboka muri europe na america gusa. Muri africa ntishoboka?cg abanyarwanda batuye mu bihugu bya africa bo ntacyo bavuze nta n’ubitayeho! Quelle mentalite!!!

Comments are closed.

en_USEnglish