Rwanda: Ibivugwa mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi
Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri ni bwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda byari biteganyijwe ko rifunga, hirya no hino mu buyobozi bw’Amakipe bararwana no kugura abakinnyi bashya, abandi bararekurwa bitunguranye. Amakipe atatu niyo bivugwa ko yaraye agejeje kuri FERWAFA urutonde rw’abakinnyi azakoresha.
Umunyamakuru w’Umuseke uri gukurikirana amakuru avugwa mu igura n’igurisha ry’abakinnyi mbere y’uko isoko rifunga, gusa kumenya amakuru cyangwa amafaranga baba baguzwe bikaba bikunze kugorana cyane mu Rwanda kuko bigirwa ibanga hagati y’ugura n’ugurisha umukinnyi.
Muri APR FC
Ikipe ya APR FC izwiho kuba ariyo itunze abakinnyi benshi b’Abanyarwanda iravugwaho kuba yatije abakinnyi bane, isezerera abandi batatu ndetse igura umukinnyi abakinnyi Bertrand Iradukunda wahoze mu Isonga FC, Arafat Bahame wari rutahizamu w’Ikipe ya Etincelles y’i Rubavu, bikavugwa ko amafaranga yishyuwe yahawe ikipe yaturutsemo kuko yari atararangiza amasezerano.
Amakuru aravuga ko APR yatije Kassim Ndayisenga, Umuzamu Omar Rwabugiri, Suleiman Kakira, Songa Isaie na Jules Nigena; ndetse isezerera Sugira Ernest, Amdan Bariyanga na Isai Songa. Ernest Sugira na Suleiman Kakira bakaba we bahise yerekeza mu ikipe ya AS Kigali.
Muri Rayon Sports FC
Amakuru atugeraho ni uko Rayon Sports yaba yarekuye umukinnyi wo hagati Hussein Sibomana, uyu akaba arimo kurwanirwa na Kiyovu Sports na Sunrise yo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ku rundi ruhande nayo ngo irashaka Nova Bayama wo muri APR FC, ihuriyeho na Sunrise muri iyi minsi yari iri ku isoko ry’abakinnyi cyane.
Rayon Sports kandi yananibiwe kumvikana na Iranzi Jean Claude, amakuru akavuga ko bananiraniwe ku mafaranga.
Avugwa muri Sunrise FC
Iyi kipe y’Intara y’Iburasirazuba izajya yakirira amakipe mu Karere ka Rwamagana, yazamukanye mu kiciro cya mbere amashagaga n’inyota yo gushaka kwitwara neza.
Ku isoko ry’abakinnyi iragaragara cyane, abakinnyi benshi barangije amasezerano mu makipe bakinagamo wasangaga bivugwa ko ibashaka.
Ku munsi wa nyuma wo kugura no kugurisha abakinnyi amakuru akaba avuga ko yamaze kugura rutahizamu ukiri muto wakinaga mu Isonga witwa Iradukunda.
Nkurunziza Jean Paul
UM– USEKE.RW
0 Comment
ariko rayon we uranze urananiranye iranzi abananiye gute koko amafataranga niyo atuma Babura abakinnyi bakomeye
ooooh rayon waragowe kabisa
APR kimwe n,andi makipe yo mu Rwanda,nibashake umukinnyi utsinda ibitego, ukina umwanya wa numero 9.amavubi yaboneraho.
Ese ubu ibi byo ntabwo ari icuruzwa ry’abantu ra!!! Aya mafaranga y’uturere yakagize byinshi afasha ; nyamara ari gukomeza gushorwa mu mupira kandi atajya agaruka!!!
Abobana APR Yirukanye
Ibahoye Ubusakuko Twe
Twabonagabashoboye.
Comments are closed.