Digiqole ad

Rwamagana: yazize impanuka nyuma y’iminsi 5 gusa ashyingiwe

Nyuma y’iminsi 5 ashinganye urugo na Delphine, Nyirimana Alexis yitabye Imana azize impanuka y’imodoka ubu umugore we Mumporeze Delphine ari muri Coma nk’uko bitangazwa n’umwe mu nshuti zabasanze mu bitaro bya Rwamagana.

Nyirimana na Delphine mu minsi itanu gusa ishize
Nyirimana na Delphine mu minsi itanu gusa ishize

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Nyirimana yari avuye i Kigali kugura television ayijyanye mu rugo rwe rushya i Ntsinda.

Ubwo yari ageze muri gare ya Rwamagana yafashe moto ataha iwe i Ntsinda, Rwamagana, bageze mu nzira bahura n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yirukaga irabahitana we n’umumotari.

Nk’uko bivugwa na Mission umwe mu nshuti za nyakwigendera ngo umumotari yahise apfa, na ho Nyirimana wari ugihumeka gake yaje gutabarwa n’imodoka y’akarere ka Kayonza ariko apfira kwa muganga.

Uru rupfu rutunguranye rwa Nyirimana rwagize ingaruka ku mugeni we Delphine, ubu uri muri Coma.

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yagonze Nyirimana biravugwa ko yari yabuze feri (brake)  ndetse ngo yaje guhagara mu rutoki.

Uru rugo rwa Nyirimana na Delphine rutabashije kugira amahirwe yo kurambana rwshinze ku itariki ya 6 Nyakanga imbere y’Imana n’abantu kuri Paroisse ya Kiliziya Gatolika ya Nyamugari muri Kirehe.

Impanuka zo mu muhanda ziherutse kwambura ubuzima umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda nyakwigendera Brig Gen Dan Gapfizi. Ubu zitwaye uyu musore muto wari ukishimira ibyiza byo gushyingirwa.

Ange E Hatangimana
UM– USEKE.RW

70 Comments

  • Mana we! uri Imana mu byiza n’ibibi! uyu musore umwakire kandi ukomeze n’umugeni we!

  • birababaje.gusa nyamuneka muryango wa nyakwigendera ntimwikome la dame

    • Sha ibyo uvuga nibyo hari igihe bavuga ngo atera umwaku kandi nawe arababaye kuburyo twese tutakwiyumvisha. Ariko nibwo nakumva ibimeza nkuku kuva nabaho pe!! hari abapfaga mbere cg hashize wenda kukwezi cg 2. But ……………..

  • Birababaje cyane! kuki Mana wabyemeye? gusa Imana imwakire mubayo.
    kdi Imana ikomeze uwo mugeni.

  • BIRABABAJ KABISA! 5 JOURS AFTER MARRIAGE!! UYU MUKOBWA SE MAMA NDUZI ARIKO NAMWITA DORE KO YARI AKIRI MU MASONI Y`ABAGENI ARABIGENZA ATE KO AHUYE N`IBIBAZO? GUSA ABO MUMURYANGO W`UMUHUNGU BASIGAYE TWIZERE KO MUZAMUFASHA KWIHANGANA NTIMUMUTERERANE NGO MUZANE BIMWE BY`ABANYARWANDA BATEMERA IMANA NGO NGAHO NI WE UTEYE UMWAKU UMUHUNGU WANYU!
    IMANA YONYINE IKURINDE MUGENI, IKWIHANGANISHE UKIRE UVE MURI IYO COMA UBUZIMA BUKOMEZE N`UBWO BITOROSHYE.

  • RIP Man! Umugeni nawe yihangane bibaho nyine nta kundi gusa biragoye kubyihanganira ariko nyine mu bibi n’ibyiza gushima Imana birakwiye!

  • R.I.P Gusa njye birandenze , iyi controle technic birirwa baririmba imaze iki? nawe se ngo Kumuhima imodoka yabuze feri ihitana umwana w igihugu, none nuyu mugeni ngo Fuso yabuze feri ibi nibiki? ese ntizaba ari modoka abazungu barimo koherereza abanyarwanda zitagira feri ngo zitumare!!! Police ibe maso>

  • Ni inzira ya twese, nta kundi

  • Mwihangane,Mana ukize Delphine aka gahinda, nta kundi ni mu isi RIP Nyirimana

  • AYIWEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!

  • muhumure zasize ateye inda

  • Ndumva bingoye kubyakira.Uyu agomba kuba ari satani Imana ntabwo yakora ibi.

  • RIP IMANA IMWAKIRE MU BAYO GUSA BIRABABAJE CYANE NTAKUNDI NUKWIHANGANA NKATWE TWARI INSHUTI ZE ZA HAFI BYATUGOYE KUBYUMVA

  • Kuki mubihe bishyize Police yigihugu yari imaze ku maitrisa umutekano kuburyo bushimishije cyane,
    None Accidents ubu zikaba zongeye kuzamuka bikabije?
    Ntamunsi wubusa. Kigali, muntara, muri Districts zose
    Police yacu nyabuneka,ongera umurava, ibihano,injigisho ndetse n’inama kubanyabiziga Turebe ko ubuzima bwabacu bwarengerwa.
    AMAGARA ARASESEKA NTAYORWA !!!!!!!!!!!!1

  • Ese Imana kuki yemera ko ibikomeye nkibi bigera k’umuntu koko?ntibyoroshye,nukwihangana bikomeye,ariko kandi izi byose,uwo mugeni yihangane cyane.

  • Abapfiriye mu kuri kwa Nyagasani,bazazukira kubona ikuzo ry’Imana,bambikwe ikamba ry’ubugingo kuko batsinze……….

    NIMUKOMERE!

  • Pole sana Delphine.Yesu niwe Se w’imfubyi, akaba umugabo w’abapfakazi.Nuva muri coma, umwisunge azakubera inshuti nziza idahemuka.Biragoye kubyumva no kubyakira.Bible iravuga ngo: “amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose”.Humura!

    • MUGWANEZA,ndagushimiye kubwijambo rihumuriza ubwiye delphine, IMANA iguhe umugisha.nifuje kuba inshuti nawe.nubona iyi number umpamagare ,0788733227.

    • Yesu si umugabo w’abapfakazi. Ntimugasome Bible muyicuritse bene data. Ni “UMUCAMANZA URENGERA ABAPFAKAZI.” kdi amakuba n’ibyago ku MUKIRANUTSI ni byinshi, ariko bafite Umurengezi, Umutabazi, Umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Kuko ari Abakiranutsi. Utaramenya gukiranuka se? Rwose iyaba twageragezaga gukiranuka nyine, kuko ibyago n’ibyiza turabisangiye tukiri ku isi. Gusa abitirirwa rya Zina turabizi ko hari umunsi bizasobanuka. Yesu abarindire ubugingo.

  • SHUTI BAVANDIMWE’ IBIBINTU BIRABABAZE CYANE ARIKO NTIDUKWIYE GUHERANWA NAGAHINDA NKABADAFITE IBYIRINGIRO BYO KUZONGERA KUBONANA NABACU. TWIBUKE GUSAKO IBINTU BYOSE TURUHIRA ARI UBUSA BUSASA AHUBWO TWITEGURIRE AHO DUKWIYE KUBA NYUMA Y’UBU BUZIMA.DUKIZWE NEZA BAVANDIMWE.BYE…KUBAHA UWITEKA NIBWO BUTUNZI BYIMUKANWA.MWIHANGANE.

  • RIP alexis gusa birabaje kabisa ariko nyine delphine yihangane Imana yisubije ibyayo!

  • Uyu muryango Imana Iwusange cyane cyane Adelphine ariko mubyiza n’ibibi ngo dushime burya Imana yo ntijya itungurwa

  • Imana imyakire mubayo kdi uriya mwana Imana imufashe mu bihe bibi arimo na famille yumugabo imube hafi cyane ikindi natwe tugihumeka twubahe Imana kuko tutazi umunsi nigihe.

  • RIP Alexis ubwo imana yamwishubije.Naho umugeni niyihangane nikobimera.

  • Uyu mugeni niyihangane. Ubuzima burakomeza….!

  • SHA DELFINA WE SORRY MUZAHURIRAMWIJU MUMARANE URUKUMBUZI IGIHE CYIRECYIRE

  • turihanganisha umuryango wagize ibyago ariko kandi umukobwa wabuze umukunzi yihangane niyemeje kumuba hafi ntakundi byagenda turasabira ugiye imana imuhe iruhuko ridafashyira

  • Pretty sad! Mbega urucantege kuri Delphine!

  • Ibibi n’ivyiza bibaho ngo bishike ku bantu,bigapima ukwihangana n’ukwizera kwacu (luc 2:36-38)ariko ibi navyo birenzeho
    uyu musi nyene narose umu friend kuri fb anyohereza msg ambwira ko har umutype umwe twabana yapfuye aziz accident ya moto.ico kiroto cambujij amahoro none inzozi zanj zabay impamo.
    kabisa yizer Imana kuko ariyo nyishu y’ibibazo bihanz’isi.

  • Imodoka zibigarasha zikwiye kuva mumuhanda zikamburwa impapuro zose nahubundi abantu baraza kuhashirira . Abagize ibyago mwihangane ntirumenyerwa rwokatsindwa .

  • Imana imuhe iruko ridashira!! namwe abasigaye mufashe umugeni mubuzima busanzwe kwakira icyo kibazo gusa sinzi kubyakira niba bizamukundira

  • mbega agahinda natwe biragoye kubyakira nkumukozi twakoranaga kumupaka

  • IYI NKURU IRABABAJE BIRENZE URUGERO PE.ARIKO NTIBAKORE IKOSE RYO GUSHYINGURA UWO MUSORE ADELPHINE AKIRI MULI COMA.NTIYAZABIKIZA WEEEEEE.KD IMANA IMUFASHE KUKO BIRAKOMEYE.

  • gusa imana izi impamvu twihangane nange ndabibonye binanira kubyacyira kandi imana ikomeze uyu mugeni imuhe umutima ukomeye n’umuryango we wose wihangane mwisi niko bigenda ariko mw’ijuru siko bizagenda mw’ijuru n’umunezero ndangije mvuga twihangane aheza n’ijuru

  • Mana,komeza delphine.binaniye kubyumva urashoboza mana

  • Ay, birabaje yemwe. Aliko byose bigomba kubaho kuko byaranditswe. Gusa iyo tubyumva biduca intege, kandi bikatwibutsa ijambo ryitwa guhora twiteguye (Bibia)kuko tuzajya dutungurwa ntakundi.
    Uwo mugeni abantu bamwegere bamuhumurize kuko ntabwo byoroshye kuriwe kubyumva. Kandi twese ga niyo nzira tuba dutegereje yo kuva muru iyi si kuko ni icumbi

  • Imana imwakire mubayo kdi umuryango w’umusore ube hafi y’uwo mwana w’umukobwa kandi mukomeze kwihangana gusa Imana yo ntabwo ijya ikorera mu gihombo buriya hari mpamvu yabyo

  • birababaje ariko mubuzima niko bigenda iyo imana ibitegetse turabyemera imana imuhe ibiruhuko bidashira kandi ikomeze irinde umutima w’umukunziwentakundi bibaho nubwo bigora kubyakira

  • Mana waturemye utwishimiye.duhekumenyakubara iminsi yacu.njye birandenze.ibibintu nanjye nubwambere mbyumvishije.gusa uyumusore yarinshuti yanje narinfitegahunda yokuzamusura ngeze mu rwanda nonentunguwe namakuru nsanze kurururubuga.gusa nimureke twitunganye.ibintu birakomeye gusa imana imuhe iruhuko ridashira ndarize binaniye kwihangana

  • Imana yihanganishe uyu mugeniisi iragoye!!!

  • Ariko izi MOTO baziciye ko zitumazeho abavandimwe !! Delphine we, ihangane kandi isunge uwiteka IMANA y’isi n’ijuru

    • hano inkuru iravuga ko ari fuso yabagonze ntabwo ari moto kandi iyo fuso nayo yari yabuze feri.usibye ko nanone ngo ntaw’urusimbuka rwamubonye.

  • Mubuzima munkuru zose nasomye iyinkuru irambabaje,gewe umuntu wagira adress zuyumu sister yazimpa nkazamusura pe.kuko akwiye kwitabwaho byumwihariko.tuge dushyira mubikorwa umutima w,urukundo.

  • kucyi wabyemeye mana nyagasani ibyakababaro nkibi nikucyi wabyemeye mana komeza umutima w’uyu mugeni imana iz’impamvu mana ndakwinginze usange uyu mwana wawe umuhe kwihangana amen

  • oooh ibi natwe byadutunguye cyane kuko nta gihe gishize babanye kandi urukunda rwabo rwari rumaze igihe kirekire.kuko uyu deliphine yakoranaga na mushiki wanjye.Gusa Imana yo iduha byose ikomeze idufashe naho muri GAHUNDA NSHA(PARADIZO)

  • yoo uwo mwana w’umukobwa arababaje!ariko namubwirango nakomere kd yihangane,umugabo agaragarira mu bibazo.

  • Twizereko Imana ya mwakiriye mubayo buriwese akwiye kwita kwiherezorye kuko twese turarugendana nawe isuzume gusa Imana imwakire mubayo.

  • Singombwa kuyishyira ku mugaragaro. Njye ntabwo mvuga kuri uwo muntu wajyize ibyago ahubwo nashakaga gusobanuza. Nifuzaga ko mwamfasha kubona adresses za wa mudamu muherutse kuvuga nko mu byumweru 2 bishize worora inkoko. Nifuje kuzorora mbura aho nkorera urugendo shuri. Mumfashije kuzibona muraba mukoze.

    Mbaye mbashimiye

  • Que son ame repose en paix!Uyu mwana w’umukobwa ni we umbabaje; agiye guhangana n’abapfubuzi!!

  • MANA MUGENGA WABYOSE TUGUTUYE ISI YACU KUKO IBYO TUYIBONERAMO BIRATURENZE. ICYAMPA YESU AKAGARUKA

  • yoooo mbega inkuru ibabaje Pole sana Delphine mu isi duhura n’ibigeragezo byinshi ariko humura Yesu narabinesheje komera mama komera wisunge Yesu akubere byose twifatanije nawe muri aka kababaro Imana ikubere umutabazi kandi muri Yesaya 57.1-3 haravuga ngo abanyabuntu barakurwaho ariko ntituziko baba bakijijwe ibyago byenda kuza aruhukira mu mahoo umuntu wese wagendaga akiranuka wasanga Alexis Imana hari ibibi imurinze twe tutazi ukomere uhumure yesu arahari ntakimutungura

  • BIRABABAJE NTIBYUMVIKANA PE uyu mukobwa pore sana turasaba abamuzi kumuba hafi cyane

  • nyagasani amwakire

  • Imana imuhe iruhuko ridashira kandi Delphine wihangane twese turi murugendo ahubwo tugomba kwitegura kuko tutazi igihe.biragoye kwihangana ariko IMANA ibigufashemo kuko ntibyoreshe.

  • imana niyo yaremye umuntu ninayo izi icyo yamuremeye dusabe ikomeze abasigaye kandi yakire umwana wayo

  • Nihanganishije abo mumuryango wa Leonidas bose ariko by’umwihariko Adelphine, Komera tukuri hafi kdi Imana ishobora byose nikwambike imbaraga kwihangana birakomeye ariko birashoboka. RIP MY COUSIN.

  • yeweeeeeeee IMANA imwakire aruhukire mu bayo.

  • umuryango wose niwihangane, natwe ku kazi twaguye igihumura ariko Imana izi byose.Delphine, ihangane wisunge Yezu kuko adusaba kumukorera imitwaro ituremereye yose. Alexis sha Imana ikwakire mubabashije kuyitunganira hano kw’isi.

  • Imana niyo izi byose ngusa imana imuhe iruhuko rindashira imuhamagaye tukimukeneye umugorewe yihangane ntakirongoya imigambi yimana pole twese twamukundanga yabananga naburiwese ntamuntu mwiza urama kuriy’isi

  • Reka abakunda gusenga dusegere uyu muvandimwe kugira go agaruke mubuzima kand,dusabe abo mumuryango kwihangana ariko cyane ushoboye wese yegere abize imibanire y’abantu mwegere uyu muryago IMANA ibakomeze.

  • Ni ukwihangana

  • Imana Imukomeze muri ibi bihe bikomeye.courage mama, God will make a way where it seems to be no way

  • DELIPHINE,IHANGANE NIMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.NIBA ASIZE MURUMUNAWE NTUMUPFUSHE UBUSA.

  • RIP

  • yihangane sana Imana iramuzirikana

  • kubyihanganira ntibyoroshye kubura umufasha wawe mugitangira ukwezi kwibyishimo gsa nukwihanga uyu mugeni nukumuba hafi

  • Ndihanganisha umuryango wa nyakwigendera cyane cyane Deriphine, n’ukuri Imana igufashe ikubyihanganira kuko bigoye kdi biteye agahinda. Ndashimira kdi abantu bose banditse ubutumwa bafata mu mugongo Umugeni wabuze inshuti ariko kdi nshime by’umwihariko A. Umugwaneza kumagambo y’ihumure yahaye Deriphine amukomeza ,Imana rwose Imuhe umugisha. Ibyahishuwe 21:4

  • uyu musore ndamwibuka yiga lycee de RUSUMO NYAMUGALI tumwita SELBATEUR IMANA Imwakire mu bayo.

  • Imana imwacyire mubayo

  • uko utazi Inzira yumuyaga iyariyo cg uko amagufwa akurira munda y’utwite niko utazi imirimo y’imana ikora byose! Humura Delipfine Yesu arakuzi kandi aragukunda satani ntatume witotombera Imana Yasu azakwitaho komera gitware kuko ntiyigeze adusezeranya ubuzima buzira ibibazo ahubwo yadusezeranyije amahoro mubibazo.

Comments are closed.

en_USEnglish