Digiqole ad

Rutsiro barashaka iki kuri Perezida uzatorwa?

 Rutsiro barashaka iki kuri Perezida uzatorwa?

Umuhanda wa mbere wa kaburimbo muri aka karere uri kubakwa, iyi ngo ni intambwe ikomeye cyane

*Barifuza icyambu
*Abandi imirindankuba
*Amashanyarazi ava iwabo bo ntibayabone…

Muri aka karere k’imisozi miremire, ni kamwe mu turere bigaragara ko tukiri inyuma mu iterambere, abanyamakuru bacu umwe yasuye amajyepfo yako ahegereye Karongi undi asura amajyaruguru yako ahegereye Rubavu babwira Umuseke icyo bifuza kuri Perezida uzatorwa ngo ayobora u Rwanda indi myaka irindwi kuva 2017.

Abaturage bo kuri centre ya Nkora muri Kigeyo baganira n'Umuseke
Abaturage bo kuri centre ya Nkora muri Kigeyo baganira n’Umuseke

Mu mirenge y’ibyaro ya Nyabirasi, Kivumu na Kigeyo mu majyaruguru no mu mirenge ya Mushubati, Mukura na Rusebeya mu majyepfo y’aka karere abahatuye bahuriza ku kuba bakibabaye ibikorwa remezo, bagashima ariko ko ubu umuhanda wa kabirimbo wambukiranya Akarere kabo uhuza Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi ugiye kuzura kandi ugahindura byinshi.

Kuri centre ya Nkora mu murenge wa Kigeyo abaho babwiye Umuseke ko abatuye aka gace bagifite ikibazo gikomeye cy’amashanyarazi kuko ntayo bafite bigatuma batiteza imbere.

Nyamara hafi yabo hano hari ingomero za Cyimbiri na Nkora zitanga 4MW z’amashanyarazi ariko ntabahereho ngo bayakoreshe ahubwo akoherezwa ku murongo w’igihugu.

Imihanda idatunganyije ni ikindi kibahangayitse, abaturage bo mu murenge wa Mushonyi twaganiriye bavuga ko iyo nk’umubyeyi afashwe n’inda bajya kumugeza ku bitaro bya Murunda yabyariye ku nzira kubera imihanda idatunganyije.

Usibye umuhanda wa kabirimbo uri kubakwa ubu, ngo banifuza undi muhanda mwiza wegereye ikiyaga cya Kivu uturuka za Kivumu, ugafata Kigeyo, Kinunu, Musasa na Mushubati ukagera i Karongi, uyu ngo wabafasha cyane kugeza umusaruro w’ubuhinzi bwabo bwa kawa n’ibisheke ku isoko.

Mu majyepfo ya Rutsiro kuri centre ya  Rambura mu murenge wa Mukura Sirillo Rutebuka ucuruza inyama hano avuga ko Perezida Kagame ntako atagize mu kuzamura imibereho myiza hano, ariko ko ubu icyo bakeneye cyane ari amashanyarazi.

Ati “ ubu dufite ikigo nderabuzima cyitwa Murambi  ya Rukoko muri Mwendo (akagari)  kitagira umuriro ndetse n’ishuli  rya Murambi na ryo ni uko.

Modeste Nzeyimana twasanze yaje kurema isoko rya Rambura we avuga ko ikintu Perezida yabafasha ari ukubaha imirindankuba ahahurira abantu benshi nko ku masoko, ku mashuri no ku bitaro.

Twambajimana Aloys wo mu murenge wa Rusebaya we avuga ko kuko ishyamba rya Mukura riherutse kugirwa Pariki umuhanda ugana ku ishyamba rya Mukura  winjiriye mu kagari ka Mwendo (mu murenge wa Mukura) uvuye kuwa Muhanga – Karongi,  nawo ugirwa kaburimbo kugira ngo ubukerarugendo muri aka gace k’icyaro buzamuke.

Hari ababyeyi babyarira ku nzira kubera imihanda idatunganyije
Hari ababyeyi babyarira ku nzira kubera imihanda idatunganyije

Mu gace k’amajyaruguru ya Rutsiro karimo isoko rimwe ryubakiye naryo rishaje, hashize imyaka irenga 10 ubuyobozi bubizeza ko iri soko rya Nkora rigiye kwimurwa bifuza ko Perezida uzatorwa yabishyiramo imbaraga.

Aha Nkora niho abakoresha inzira y’amazi bose muri aka gace banyura, abahatuye bakifuza ko hubakwa icyambu kibafasha guhahirana n’abanyecongo bahaza ari benshi, ibi ngo byatuma hajya hanyura amato Manini ubucuruzi bugakomera,

Abanyarutsiro mu burezi bavuga ko bifuza ko muri iyi manda y’imyaka irindwi iwabo naho hagera Kaminuza. Umurezi witwa Bernadette Mukamudenge avuga ko ubwo umuhanda mwiza wahageze na Kaminuza ikwiye kuhagera.

Aha mu gace ka Mukura kandi bifuza ko bubakirwa uruganda rutunganya amabuye y’agaciro kuko aka gace kayakungahayeho ariko ngo ugasanga nta kinini amarira abahatuye kuko agurishwa adatunganyije. Abo mu gace k’amajyaruguru ya Rutsiro bo barifuza kandi uruganda rutunganya umusaruro w’ibisheke.

Ku cyambu cya Nkora barifuza ko hubakwa neza kuko hakoreshwa cyane ndetse n'abava hakurya muri Congo
Ku cyambu cya Nkora barifuza ko hubakwa neza kuko hakoreshwa cyane ndetse n’abava hakurya muri Congo
Umuhinzi w'ibisheke Innocent Riberimana avuga ko bakeneye uruganda rutunganya umusaruro wabo
Umuhinzi w’ibisheke Innocent Riberimana avuga ko bakeneye uruganda rutunganya umusaruro wabo
Umuhanda wa mbere wa kaburimbo muri aka karere uri kubakwa, iyi ngo ni intambwe ikomeye cyane
Umuhanda wa mbere wa kaburimbo muri aka karere uri kubakwa, iyi ngo ni intambwe ikomeye cyane
Akarere ka Rutsiro
Akarere ka Rutsiro

Sylvain NGOBOKA& Alain K.KAGAME
UM– USEKE.RW/Rutsiro

3 Comments

  • ese igihe uyu muhanda wubakiwe nturarangira, perezida naza kwiyamamaza azanenge abo bamuvangira. None ahandi amashanyarazi, imihanda amasoko ko bimeze neza mu rutsiro harabura iki?

  • Habanje Rusizi Karongi, ubu barimo kuzamuka Rutsiro berekeza Rubavu. Haragoye ntabwo ari aho utangira none ngo ejo ube urarangije. Niyo ntabwo urahaca? Hari aho unyura ukagenda usoma ishapule niba uri umu catholique nkanjye. Hari imisozi igoye cyane ni uko nabonye nta kinanira umu chinois!

  • rutsiro dufite inanasi n’ibisheke byinshi uwaduha ‘uruganda rubitunganya twarushaho gutera imbere

Comments are closed.

en_USEnglish