Digiqole ad

Rutagambwa wayoboye Rayon Sports arayishinja kurangara abakinnyi bakajya muri APR FC

 Rutagambwa wayoboye Rayon Sports arayishinja kurangara abakinnyi bakajya muri APR FC

Uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Martin Rutagambwa yatangaje ko bamwe mu bakinnyi bahoze bakinira iyi kipe bakerekeza muri APR FC batifuzaga kuyivamo, ngo habayeho uburangare bw’abayobozi no kutubahiriza amasezerano bagiranye na bo bashyira imbere ibyitwa ishyamba.

Martin Rutagambwa wahoze mu Buyobozi bwa Rayon Sports ni uwa kabiri iburyo bw’ifoto

Abakinnyi bagiye muri APR FC barimo Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange Jimmy basanzemo uwahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports Manzi Thierry na Niyonzima Olivier bita Sefu birukanwe bashinjwa imyitwarire mibi.

Rutagambwa avuga ko mbere y’uko hirukanwa, Thierry Manzi na Niyonzima Olivier Sefu, hari hashyizweho komite yo kubaganiriza ngo harebwe uko bongera amasezerano, bakiri mu biganiro ubuyobozi busohora ibaruwa ibirukana mu ikipe.

Avuga ko abakinnyi na bo ubwabo bagerageje ibishoboka kugira ngo bagume muri Rayon Sports, ngo kuko atari abakinnyi bakundishijwe ikipe, ko ahubwo yari ibari mu maraso, ndetse ko n’ababyeyi babo ari abakunzi ba Rayon Sports.

Rutagambwa ati “Djabel ubushize yabasabye amafaranga barayabura kandi APR imuha amafaranga menshi, miliyoni 18Frw. Yemera gusinya amasezerano nta mafaranga bamuhaye akazamura umushahara harimo ko umunsi azabona indi kipe azagenda (ari na byo byavuyeho close ivuga ngo ntabwo azagurwa n’ikipe yo mu Rwanda).”

Avuga ko mu bukwe bw’uyu mukinnyi ubuyobozi bwa Rayon Sports butamufashije, ngo miliyoni enye ( 4000 000Frw) bari bamwemereye ntibigeze bazimuha, ngo yagobotswe n’inshuti n’abavandimwe n’amwe mu matsinda y’abafana.

Ati: “Ibyo rero ukuri kwabyo abantu baraguhisha bagashaka gushyiraho bimwe tujya twumva ngo ‘ishyamba’.”

Ahakana ishyamba rikunda kumvikana ry’abashyirwa mu majwi abari abayobozi ba kera ba Rayon Sports babashinja barwanya ubuyobozi bw’ikipe, avuga ko akenshi biterwa no kutamenya inshingano za buri muyobozi ngo yite ku cyo akwiriye gukora ahubwo agashaka uko amakosa ye yayegeka ku bandi.

Agira ati: “Komite yavuyeho ni yo yashatse Perezida (Muvunyi Paul). None se washaka umuntu wo kugusimbura kuko ubona intege zigushiranye warangiza ukamurwanya?” 

Uyu mugabo kandi avuga ko kugeza ubu benshi mu bakinnyi ikipe isigaranye batarongererwa amasezerano.

Rayon Sports ikunda kurangwamo amatiku ya hato na hato yaba iri mu bihe byiza cyangwa mu bibi.

Ku buyobozi bwa Gacinya Chance Denis yagerageje gushaka abakinnyi benshi, akora impinduka mu ikipe ashyiramo abakinnyi barimo Yannik Mukunzi amukuye muri APR FC, Shaban Hussein bita Chabalala amukuye mu Magaju FC ndetse n’Umunya-Mali, Diarra.

Gacinya yaje kujyanwa mu nkiko akurikiranyweho ibyaha Kompani ye yaregwaga na Leta, icyo gihe umwanya wa Visi Perezida wa Rayon Sports yawusimburwaho na Muhirwa Prosper, ariko na we ntiyawumazeho igihe kirekire kuko yaje gufatirwa ibihano na CAF kubera gushaka guha ruswa abasifuzi, ubwo ikipe yari iri mu marushanwa ya Africa.

Muhirwa Prosper nyuma yo guhagarikwa na CAF yahise asimburwa na Maitre Muhirwa Fred aba V/P na Muvunyi Paul aba Perezida.

Aba bagabo bayoboye Rayon Sports bayigeza muri 1/4 mu gikombe cya Africa banatwara igikombe cya Championa 2018-2019.

Kuva Muhirwa Fred na Muvunyi Paul bafata ubuyobozi bw’ikipe, hatangira kuvugwamo umwuka utari mwiza, bagashinja ubuyobozi basimbuye kubagira ishyamba.

Yavuze ko Rayon Sports yarangaranye abankinnyi bituma bayivamo bakiyikunze

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Uyu ngo ni Martin nta narimwe nari namwumva atari kuvuga ko abantu badashoboye, ese mu gihe ke we yakoze iki????ko aribwo byari bibi Gus’s, nta nishimira kureba naho equipe igeze ahubwo yirirwa mu ma radio na social media avuga gusa,nagende!!!!

  • MARTIN WE BYARAGUCANZE WABUZE IBYO URYA MU MA COMMISSION WAKORAGA .UMUKINNYI SI IHENE UZIRIKA ASHATSE KUGENDA URAMUREKA. WE BYARAKUNANIYE REKA AMATIKU .RAYON NI EQUIPE IFITE EXPERIENCE NTA MUKUNNYI EAYIKANGA.GABANYA AMATIKU .THX

  • MARTIN GABANYA AMATIKU .WE IGIHE CYAWE KO BYAGUCANZE REKA KUZANA UMWUKA MUBI MURI RAYON .BOGOTA NA JANOM BAGIYE MURI APR RAYON IRAKOMEZA KANDI BARI ABAKINNYI BAKOMEYE.WE BARAKWIRUKANYE NONE WABUZE ZA COMMISDION URYA NONE BYAGUXANZE.NTUTUGUKENEYE KABISSA .THX

    • Uyu martin nareke kuvangira equipe.nonese ko ari kwigira umuvugizi wa bariya basore cyane.????nose Djabel yigeze agutuma kumujyana mu itangazamakuru??birababaje gusa kuba warigeze kuyobora rayon…umuntu w’umugabo???nuba unashaka kongerà kwiya

      • Iki ni cyo kibazo kiba muri rayon. Umuntu wese usanga yarigize umu specialist wo gusobanura ibibera muri rayon. Hari n’abo ukeka babifitemo izindi nyungu zihishe. Harya iyo umukinnyi akoze ubukwe ni ngombwa ko afashwa na equipe bikajya no mu itangazamakuru? Niba umuntu yiyita umu rayon navuge ibiyubaka aho kuyisenya.
        Abo ari kuvugira ushobora gusanga nta na details bamuhaye cg se yarumvise ibyo bamubwiye yenda bitari ukuri ariko kubera gupinga comité iriho ntabe yayegera ngo amenye amakuru y’impande zombi!

  • Ariko abantu barasetsa kabisa.uyu ngo ni Martin iyo azana amagambo adafite na cumi n’a kabiri.aba yumva nta soni afite?Ikipe mwari mwarayishe none imeze neza none utangiye kuzana amatiku?Igihe cy’amatiku cyararangiye.ikipe mwari mwarayimaze none mwabuze commission zo muri recultement?jya gushaka Bakame ni we wacagaho ngo muteze umwuka mubi mu ikipe?Birababaje kubona warabaye muri commite ya rayon sport.ariko ukaba wirirwa uyivuga nabi?byaragucanze.

  • Harya mu gihe yari muri komite nta bakinnyi ikipe yatakaje? Va mu magambo ugaragaze ibikorwa naho ibyo guhwihwisa ntacyo bitumariye.

  • Harya uyu siwe ushaka kuvangira komite ngo iki isubire i Nyanza? Ese harya uyu ni umukunzi wa Rayon Sports? Niba ayikunda se ko ategereye ubuyobozi ngo abugire inama akitabaza umuseke.rw nk’aho ariwo uyoboye Rayon Sports? Nagende gake twarabamenye.

  • Mutubabariye ntitwatakaza umutoza wacu kuko arashoboye nubwo mwadusaba inkunga twayitanga arko nitumutakaze NGO igikona kidusuzugure

  • Harya wowe ningoma ya Gacinya simwe mwagurishije Kasirye muri DCMP mukaza mukatubeshya ko yaguzwe mu Kanyarwanda nkaho Congo amanyarwanda akorayo.
    Hanyua

  • nubwo ntamuze cyame ariko igihe nakundiye rayon nibwo nabona rayon isoza season itarimo umukinnyi ikirarane cyukwezi.commite riho nyihaye 100% nonerero martin we igihe kirageze ngomuve mubyo kunaniza muvunnyi muze dusjyire hamwe ikipe íkomexe itere imbere twiyubaka

  • Woooow..! Mukomereze aho ba Rayon, mureke ibyo bisambo byabuze hit. Nta gasuzuguro muri Rayon, nta mukinnyi-kamara, nta mutoza-kamara! Erega Rayon ni ikipe y’Imana. Ni yo mpamvu ifata APR, za Police, iz’uturere, etc igahondagura kandi nta budget ya Leta igira. Fun clubs ubu zirubakitse, zimeze neza, zirimo categorie z’abafana batandukanye, abaherwe, abakire, abakomeye, aboroheje…twese turi umwe, ngo tugumane ibyishimo byacu, duterwa n’ikipe ihuza abanyarwanda bose, mu turere twose, imyaka yose…Ooh Rayon! Ahubwo na Leta izakumpere igikombe cyo kongerera abaturage ibyishimo, bakabaho neza, bakabana neza… Forever Gikundiroooooò….! Love u so much

  • Have Wivanga Uyiyobora Harya Wakoze Iki Kidasanzwe Uvugiraho?Kurya Commission No Kudahemba Nibyo Byiza Se?

  • Abafana ba Rayons turakwiyamye uvane amatiku mu ikipe Komite iriho turayemera kdi ibikorwa birivugira ubwo rero rwose urata igihe uvuga ubusa kuko wabuze ibyo wiba mu ikipe

  • AMATIKU ARASENYA NTIYUBAKA NI MUREKE IKIPE MUYIHE AMAHORO

  • Martin rero ngira ngo niba usoma izi comments wabonye igisubizo kubyo utekereza kandi wavuze. Reka gushyira equipe mu matiku, ahubwo wegere komite dushima cyane mufatanye twubake GIKUNDIRO YACU. Urubanza abakunzi ba UMUSEKE.RW baruciye ceceka.

Comments are closed.

en_USEnglish