Digiqole ad

Ruswa mu masoko ya Leta ngo igiye kugabanywa no kuyatanga hifashishijwe ICT

 Ruswa mu masoko ya Leta ngo igiye kugabanywa no kuyatanga hifashishijwe ICT

Seminega Augustus umuyobozi wa RPPA

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imitangire y’amasoko ya Leta, RPPA kiravuga ko uburyo bushya bwo gutanga amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga buzatangira gukoreshwa mu mwaka utaha, buzaba umuti w’ikibazo cya ruswa n’amanyanga byagaragaragamo nubwo ngo itazacika burundu 100%.

Seminega Augustus umuyobozi wa RPPA
Seminega Augustus umuyobozi wa RPPA

Ubu buryo bwo gutanga amasoko hakoreshenjwe ikoranabuhanga ngo buzakemura ibibazo byinshi birimo na ruswa n’amanyanga ajyanye no guhimba impapuro zijyana n’itangwa ry’amasoko ya Leta.

Mu kumurika imihigo y’uturere, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagarutse ku kibazo cya ruswa mu mitangirwe y’amasoko ya Leta ngo cyamaze gufata intera yo hejuru, aho yavuze ko abayobozi basigaye bapiganira kurya ruswa muri icyo gikorwa.

Umuyobozi wa RPPA yavuze gukoresha ICT mu itangwa ry’amasoko ya Leta, bizakemura ibibazo birimo imvune abifuza gupigana bagiraga, ibijyanye n’impapuro bakoreshaga, umwanya ndetse n’ibindi byinshi byari nk’imbogamizi mu mitangirwe y’amasoko ya Leta ariko by’umwihariko ruswa n’amanyanga.

Seminega Augustus uyobora RPPA agira ati “Ikindi kigamijwe ni ukugabanya ruswa kubera ko rimwe na rimwe abantu basaba ruswa bakaba banayihabwa bitewe n’uko hari ibintu byinshi basabwa guha abandi.”

Mu itangwa ry’amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga ngo hari ibintu byinshi umuntu atiri ngombwa ko abisaba undi ahubwo nyiri ukubimuha Leta iba yarabimuhaye ikabishyira ahantu abibona nta we agombye kubisaba, nk’uko yakomeje abivuga.

Yanavuze ko bizagabanya uburiganya bwabaga mu itangwa ry’amasoko burimo n’ubwo guhimba impapuro.

Prince Mpakaniye rwiyemezamirimo wakoresheje iri koranabuhanga avuga ko ari igisubizo ku kibazo cya ruswa cyari  cyarabaye umuco mu mitangirwe y’amasoko ya Leta kuko ngo ibyasabwaga byabaga intandaro ya ruswa, nzibizaba bihari hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Avuga ko inyandiko z’ibyangombwa (documents) umuntu aba atanze ziba zirinze neza kuko ngo nta we uba ashobora kuzifungura igihe kitaragera.

Gusa ngo ntiyahamya ko ikibazo cya ruswa kizacika burundu ariko ngo kizagabanuka cyane.

Ati: “Ntabwo umuntu yakubwira ngo izacika burundu kuko burya nta byera ngo de, ariko ibyo umuntu yacagamo ku buryo atanga ruswa ntabwo bizongera kugaragara.”

Izindi mpungenge zihari ni izi ikorabauhanga rya Internet ryaba ridahagije ahantu hose. Ngo iri koranabuhanga nubwo atari 100% ngo riratanga ikizere cyo kuzakemura ibibazo byagaragaraga mu mitangire y’amasoko ya Leta.

Uburyo bwo gutanga amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga ubu biri mu igeragezwa mu bigo umunani birimo MINECOFIN, MINISANTE, RBC, RDB, RTDA, MINENFRA, n’uturere tubiri Kicukiro na Gasabo.

Iyi gahunda mu mwaka utaha wa 2017 ngo izashyirwa no mu bindi bigo ku buryo nta soko rya Leta rizongera gutangwa bitari ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Ba rwiyemezamirimo bamaze kwiyandikisha gukoresha ubu buryo ngo bamaze kugera kuri 275, naho amasoko yamaze gutangwa muri ubu buryo ni 60, ayafunguwe ni 15.

Prince Mpakaniye umwe muri ba rwiyemezamirimo bayobotse ubu buryo ngo ntiyahamya ko ruswa izacika ariko ngo izagabanuka
Prince Mpakaniye umwe muri ba rwiyemezamirimo bayobotse ubu buryo ngo ntiyahamya ko ruswa izacika ariko ngo izagabanuka

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • None se na telephone z’upiganwa n’ufite dosiye y’isoko muzazigenzura? Simpakana ko harimo ibyiza byinshi, ariko ruswa yo ntaho izajya; Reka dutegereze nyuma y’umwaka bitangiye abanyamakuru bazagaruke SEMINEGA n’ikipe ye bazatubwire uko byifashe.

  • RPPA na Leta y’Urwanda, nibasyireho ikigo gishinzwe amasoko (CHARTERED OF PURCHASES/SUPPLY) nkuko yabikoze mwi Barura mari rya Leta ( IKPAR, Chartered Public Accounting).
    Procurement ikwiye gukorwa nabanyamwuga babyigiye bari Professional nibwo Leta izaca Ruswa.
    Urugero, gewe nize Procurement nkora muri Private Sector, ariko usanga tuyikora neza kandi intego yacu iba arukugabanya Cost Spending (Value for Money).
    Ibindi bihugu byabigezeho ariko sinzi Mr. Seminega icyo ategereje.

    • Ndumva ibyo uvuga ari byo pe. bagakoresheje ibigo byigenga bifite abazobereye mu bucungamari kandi barahari yaba mu buryo bwa Prevention na detection. naho ubundi hari igihe haba hari abashaka ko hakomeza hari akantu k’akenge byanyuramo. igihe cyose bazabikenera Ruswa yacika mu gutanga amasoko rwose ntibyarenga n’ukwezi. Involve professionals controlled professionaly. segregation of incompatible duties,authorization and management to override controls ibi byonyine byaba bibaye. hanyuma tugaca n’umuco wo kudahana ubundi ukareba. burya iyo uri imbere wiruka ugasitara ntago uw’inyuma yawe akomeza kwiruka kandi birangira iryo buye ntawongeye kurisitaraho. Komeza imihigo Rwanda yacu

  • Birababaje no kumva ko Ruswa yabaye icyorezo muri iki kigo!! mpita ntekereza ingaruka buriya byateje ku banyarwanda n’iterambere ry’igihugu cyacu muri Rusange!! Mujye mwibuka ko ikoranabuhanga ryakozwe n’Abantu ,atari ikimanuka cyaje mu isi.

  • Erega ibi ni ukutubeshya! icyakora nimutubwire ko aricyo kifuzo nubwo bitakunda. Ngo kubera dossier itangwa online ngo nta ruswa. Ubundi abantu bazanana ruswa na dossier cyangwa bikorerwa ahandi? Mushobora kuba mwirengagize uko ruswa itangwa mu Rwanda!!!! Muzabaze uko bigenda muri interview ya akazi ngo haba hari camera mama. Erega ruswa namwe murabizi kereka niba muba mubyirengagiza. Ruswa biragoye gucika igihe system idashaka guhindura imyitwarire. Nzaba ndeba abantu barwanya Ruswa nabo bayirya!!!

  • RUSWA birakomeye cyane kuyica mu Rwanda, cyane cyane muri biriya byo gutanga amasoko. Mu Rwanda ndabona ikoranabuhanga barifata nk’aho aricyo gisubizo cya byose nyamara barimo baribeshya, mu gihe ukoresha iryo koranabuhanga, muri we afite imigambi itari myiza, ntabwo ariryo rizamuhindura. ”

    Hari uwavuze ngo:”Ntabwo ikoranabuhanga ariryo rikoresha abantu, ahubwo abantu nibo bakoresha ikoranabuhanga”

  • Ubwo se ikigo cya Crystal Ventures kizabura isoko ngo mwabikoze online? Ibyo ni ukwiganirira.

Comments are closed.

en_USEnglish