Digiqole ad

Rusizi: Gukorana n’uruganda ngo bituma basigaye barya umuceri umeze neza

 Rusizi: Gukorana n’uruganda ngo bituma basigaye barya umuceri umeze neza

Bamwe mu baturage mu karere ka Rusizi bavuga ko basigaye barya umuceri mwiza kubera gukora n’uruganda ruwutunganya ruri hafi yabo. Abahinzi b’umuceri mbere ngo baryaga uwo basekuye kandi kenshi ntibabone isoko ryiza ry’umuceri wabo.

Ku ruganda ruri i Rusizi rutonora umuceri
Ku ruganda ruri i Rusizi rutonora umuceri

Mu buhinzi bwabo bavuga ko ubu bakorana n’uruganda rwotwa SODAR ruhamaze imyaka irindwi mu bikorwa byo gutunganya umusaruro w’umuceri.

Gukorana n’uruganda ngo babivanyemo inyungu nini kuko bagurirwa ku giciro cyiza ndetse bamwe muri bo bakaba barahabonye akazi nk’uko bivugwa na  Martin Muragijimana umwe mu baruturiye.

Ati “uruganda rudufatiye runini kuko nkanjye niho nkora kandi nkabona n’umuceri noherereza umuryango wanjye nawo ukaryaho.”

Undi witwa Casimir Ntibaziyaremye ukorana n’uru ruganda mu buhinzi bwe avuga ko umusaruro bawumugurira bigatuma abasha gutunga umuryango we.

Ati “Abana banjye bane bamaze kwiga bararangije mbarihira kubera amafaranga mbona, kandi no kurya umuceri mwiza twari tuzi ko ari iby’abanyamahanga ubu natwe turawurya.”

Laurent Ndagijimana umuyobozi w’uruganda SODAR avuga ko bakorana neza n’abaturage bahinga umuceri bakabafasha kwiteza imbere nubwo ngo hakiri urugendo ku ntego bafite.

Ndagijimana ati “dukorana n’abatuye mu mirenge ine no mu kibaya cya Bugarama bituma abaturage babona amafranga kuko atangwa koperative zabo zikimara kugemura umuceri, bakayakemuza ibibazo baybo kandi turi kubafasha gukoresha neza inyongera musaruro kugira ngo umuhinzi akomeze yiteze imbere akoresheje ifumbire y’ikinini(briquettes) gusa turacyafite imbogamizi kuko imbuto zihingwa muri ibi bishanga zishaje, hakenewe ubushakashatsi abahinzi bagahindurirwa.”

Kuri uru ruganda batangiye gukora amakara akomoka ku bisigazwa by’umuceri(amaganda) kugira ngo abaturiye ikibaya cya Bugarama bajyaga babura inkwi n’amakara babone ibyo bacana.

Imashini itonora umuceri  muri uru ruganda
Imashini itonora umuceri muri uru ruganda
Amakara akorwa mu bisigazwa by'ibishishwa batonoye ku muceri
Amakara akorwa mu bisigazwa by’ibishishwa batonoye ku muceri

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi

6 Comments

  • Ese koko ntarundi ruganda Muri Bugarama rwari ruhari koko !! Hhhhhhhh na njye ndi umuntu wakera muri bugarama kurushamwe mubivuga , hahozeho ingandanto mbereyinganda nini harimo icyahoze arikoperative DUKOREHAMWE none UMUCERI wanyupe twahombye twabura DUKOREREHAMWE kuko arinayo ikorana cyane nqbaturage Ese CPRB ntiyakoraga cg muribanyamuzavuba ntimuzi amateka ya Bugarama mujye mutanga amakuru mwashishoje hari : CPRB, COTCORIZ, naza ICM ni Niyibikora Aime

    • Ubwo ntushatse kurenganya abantu koko nonese KO yavuze aho yasuye kandi bafite ibikorwa niki kindi izo zindi zirahari ariko yasuye SODAR Kuko yanatwaye igikombe kandi igikoreye suko nizo zidahari ahubwo batwihere kuri aho makara diiiii

  • Ntabwo ariko zidahari ahubwo nazi guha abanyarwanda ibyo bashaka abatuye bugarama barabizi umunyamakuru yavuze aho yasuye kandi zose ntiyazivuga ahubwo Sodar igire iduhe kuri aya makara du twicanire baduhe nibiciro byayo kuko bizagabanya kwangiza ibidukikije kandi biraduha ishema n’a batuye Rusizi kuko byaragagaye batwara ibikombe nyamsheke nabyumvise no kuri Radio se ahubwo abandi barabura iki ngo bakore ibishya SODAR MURAsobanutse mudukurikiranire abantu basigaye bapirata izina ryanyu Ntuye i Muhanga gusa ndi i wi Rusizi goall kbisaaaaa

  • Muraho bavandi muravuga iki izi zose ko zananiwe kwishyura ahubwo SOLAR Iraje ibavanemwo kuko bafite ibikorwa Aya Makara se murayazi sha nzAya gura nange da ndumva nzaza I Rusizi nkareba ayo Makaara

  • yewe utarqyemunzu ntamenya kwiva Sandrine doreko tunahuje izina rya Aimee ariko turimwitangazamakuru ubuse kobakubwiye igikombe bakubwiye inforcement ya RRA konatumyeyo umintu andqngurire doreko Bugesera bakunda UMUCERI womubugarama sinawubuze Ncururiza Nyarugenge nkaba numuhinzi mubaze uwo natumye bita Sylver koyawubonye hhhhhhhh mujyemutangaza amakuru mwasobanuje katwe abaturage

  • Congs for achievement “Amakara” kuko iyi technology yari yarabuze for years mu Bugarama.

    Ariko rero ku bijyanye n’igiciro ntabwo mbyemera kuko isoko ryari free market ubu rikaba oligopolistic kandi nayo ikabije, mbese ijya kuba monopolistic!!! ngirango kubumva economic term nkoresheje bamenya ingaruka “Power of seller/inganda & asymetric information” zo kuva kuri free market ukaba hafi monopolistic.
    Nk’umuntu wavukiye mu Bugarama, nkiga amashuri mbikesha ubuhinzi bw’umucer; ahasaga 1995-2005, ndazi neza kandi n’abahinzi baho babihamya ko ku bijyanye n’isoko cg ibiciro, ntabwo bihagaze neza namba.
    Mbere ni bwo abahinzi bungukaga, ibyo bigaturuka no kuri ya competition “free market of rice”, aho wasangaga usekuza umuceri wawe maze ukagurisha bitewe n’igiciro cy’isoko kandi koko cyarutaga ikiriho ubu ngubu, ndetse navuga ko icyo gihe aribwo abahinzi bagiraga uburenganziro ku musaruro wabo kuko wazigamaga/kujyana mu rugo uko ubyifuza, ibi bitandukanye n’ubu.

    Niba mbeshya munyomoze. Thanks

Comments are closed.

en_USEnglish