Digiqole ad

Rusizi: ahekenya inzembe, yitoboza ibiti n’ibikwasi…bamwe bati ni amashitani

 Rusizi: ahekenya inzembe, yitoboza ibiti n’ibikwasi…bamwe bati ni amashitani

Uku aba yatoboye amatama yombi n’igiti abasha no kuvuga

Yitwa Saidi Niyitunga azwi ku izina rya The Black kuko ari igikara cyane, akora ibintu bisa n’ibitangaje aho umubiri we awutoboza ibikwasi, agahekenya inzembe akamira, agahinguranya amatama atoboje igiti byose akabikora nk’utababara na mba.

Uku aba yatoboye amatama yombi n'igiti abasha no kuvuga
Uku aba yatoboye amatama yombi n’igiti abasha no kuvuga

Bamwe ubu bavuga ko yaba akorana n’imbaraga z’umwijima ariko we avuga aribyo yize mu ishuri.

Ni umusore w’ikigero cy’imyaka 35 yanyuze kandi mu ngabo za RDF asezererwa kubera ikibazo cy’imbaraga nke z’umubiri arangije ngo ajya gukurikirana amasomo y’ibya Magie muri Tanzania.

Yabwiye Umuseke ko ageze kure akora ibi bita iby’abaMagie, aho abasha kwitoboza ibikwasi ubundi akijomba igiti kigahinguranya amatama yakivanamo ntubone aho cyaciye.

Abajijwe niba adakorana n’imbaraga z’umwijima nk’uko benshi babivuga yasubije ati “Njyewe sinkorana n’imbaraga z’ikuzimu! Ibi nkora narabyize nk’umwuga ngeze aho kubikora  kandi abantu bakishima cyane ahubwo nibaze banshoreho imari mbashimishe.”

Ibyo akora abantu bamushungereye ari benshi, baba bafite ubwoba n’igishyika ariko bakamuha amafaranga ngo abikore, ari nayo ngo amubeshejeho.

Robert Mukeshimana umwe mu bamurebye akora ibi yemeza ko Saidi afite izindi mbaraga.

Mukeshimana ati “biteye ubwoba, uyu si umuntu yimereye nk’ijini, aradutangaje cyakora yavugaga nkagira ubwoba.”

Uyu musore ngo hari ibyo adakora kuko ngo ashobora gutekera amagi ku mutwe w’umuntu agashya nta muriro.

Yemeza ko ubu urwego agezeho ashobora gushing ishuri akabyigisha n’abandi babikeneye bakabikora nk’umwuga.

Nubwo ari uw’i Rusizi, ibi agenda abikora ahatandukanye mu Rwanda muri Congo n’i Burundi ndetse na Tanzania aho yabyigiye, hose bakamuha amafaranga.

Kuri we ngo ni ibintu abashoramari bashobora gushyiramo amafaranga kuko bitaratera imbere mu Rwanda, ariko ahandi henshi ku isi ibintu nk’ibi ngo ari abo bitunze.

Abantu batangarira cyane ibyo akora
Abantu batangarira cyane ibyo akora
Iyo yitoboye ava amaraso macye ariko ntagaragaze ikimenyetso na gito ko ababara
Iyo yitoboye ava amaraso macye ariko ntagaragaze ikimenyetso na gito ko ababara

Francois  Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • IYIBA IBI AKORA BIFITE AKAMARO, LETA YAHITA ISHYIRAHO AMASHURI ABYIGISHA URUBYIRUKO BITYO BIKAJYA BIBYAZWA UMUSARURO…..

  • yarasaze how can a normal person do such things

  • IBYO NI AMANJWE. NTA KAMARO BIFITE.

  • Ubundi muri Afurica dufite ikibazo cyo kuba tudashobora kubyaza umusaruro resources dufite, usanga ibyo bita za magie n’imiti idasanzwe tuyikoresha twicana mu gihe byakagize akamaro. Bajye bakoresha ubwo buhanga mu byunguka. Ariko njye uyu ndabona yagira akamaro akajya ashimisha abantu akoresheje izo magie ze, ahubwo mu Rwanda ntituramenya kubibyaza umusaruro. America ifite Americans got talent ubwongereza hafi aho n’abandi kandi ibyo bintu babibyaza umusaruro. Niba uyu ari uwo kwifatira abana muri quartier rwose ….

  • Uyu akoreshwa n’imbaraga za Satani. Akeneye kwakira Yesu akabohorwa akava mu bucakara bwa Satani

  • Uyu akoreshwa n’imbaraga z’umwijima, akwiriye kwakira Yesu akamubera umwami n’umukiza. Niyitonde, ibyo bishitani ntaho yabirisha. Nakoreshe amaboko ye ave muri ibyo

  • this evil power no innovation to teach others
    be care full to him!

  • nigisazi

  • ubunubugoryi

  • ni hatari pe!

  • mtu huu anaongoza mgomo, polisi RNP ingalifanya kazi yake ingalikuwa mzuri kuliko kuacha wanainchi kuangaliya mambo ya aibu kama haya.

Comments are closed.

en_USEnglish