Digiqole ad

Rulindo: Andi makuru ku bujura bwabereye muri SACCO ya Burega

 Rulindo: Andi makuru ku bujura bwabereye muri SACCO ya Burega

UPDATE: Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanel yabwiye Umuseke ko amakuru aheruka ari ay’uko hafashwe abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu bujura bwaraye bubereye kuri SACCO ya Burega, bukab bwaguyemo umugabo wayirindaga, undi umw eagakomereka bikomeye.

Yavuze ko umwe mu bafashwe ari umushoferi ariko ntiyavuze aho yakoraga. Iyo SACCO ya Burega ngo yari ibitswemo amafaranga miliyoni enye (Frw 4 000 000), yari mu mutamenwa wibwe.

Mayor Kayiranga yavuze ko ubu bujura budashobora guhungabanya imikorere yari isanzwe muri iyi SACCO.

 

Inkuru ya kare: Amakuru Umuseke ufite ni uko umuzamu w’Umurenge SACCO ya Burega yishwe n’abantu bataramenyekana, hari amakuru avuga ko abamwishe bamukuyemo amaso.

Iyi nkuru yamenyekanye mu gitondo ubwo umwe mubakurikirana City Radio yavugaga ko hari abantu bishe umuzamu wa SACCO bakamukuramo n’amaso.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yatangarije Umuseke ko ibyabaye byabereye mu murenge wa Burega aho umuzamu wa SACCO yishwe, ariko ngo iby’uko yakuwemo amaso ntiyabyemeza.

Yagize ati “Biracyari ‘flou’ (ntibirasobanuka neza), Polisi irimo irakora iperereza, gusa umuzamu we yapfuye, undi yajyanywe kwa muganga kuko ntiyapfuye.”

Ku bijyanye n’impamvu yaba yatumye abo bazamu baterwa kugeza ubwo umwe yishwe, n’undi akaba yajyanywe kwa muganga, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo avuga ko na byo biri mu iperereza.

Ati “SACCO yo bayitoboye ariko ntiharamenyekana ko yibwe, Polisi iracyarimo gukora iperereza.”

Inshuro nyinshi Umuseke wagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ariko ntabwo turabasha kuvugana na we kuri telefoni.

Mu igenzura Abadepite bakoze mu ngendo baherukamo mu Ntara, basanze hari aho Imirenge SACCO irindwa n’abazamu bafite inkoni kandi ibitse amafaranga y’abaturage.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ubujura bwiba bunica ntago bwari buherutse kuvugwa aba bagome nibabashakishe ubundi babageze imbere y’amategeko kuko ibi ni ubugome ndengakamere

  • birababaje …imiryango yabo ikomeze kwihangana ….

  • Abamenyesha makuru mudukurikiranire ibyiyi nkuru, ariko na police iheruka imenyesha ko iperereza ryatangiye hanyuma tukumva ngo ibisambo byibye kuri sacco birarenkukishwa ariko ntibaberekana iyo bafashwe nyamara aribyo bituma nabandi bari gutera iyindi sacco batinya kuko baba babonye ko nababigerageje imbere bose bafashwe.

  • Sacco nizirindwe n’inkeragutabara zifite imbunda!Naho ubundi barabamara da!
    Si ubwa mbere bibaye kandi si n’ ubwanyuma!

  • “Kwirinda biruta kwivuza”
    Saccos zimaze gutera imbere, zibitse ubutunzi bw’abanyamuryango,nta kuntu rero warindisha amamiliyoni umuzamu w’umuturage utarabigize umwuga, adafite n’intwaro.
    SACCO nizikore nk banki zite ku mutekano w’ubutunzi bwacu, hari company ibishoboye kandi ikora neza rwose yitwa INTERSEC SECURITY COMPANY ubu mbona yitwa ngo ISCO, Maze ubundi iby bisambo biraswe bipfe n’uwabitekerezaga asubize amerwe mu isaho.

  • Birakwiye rwose ko Saccos zirindwa na companies zibitiye ubushobozi,ndashaka kuvuga abafite imbunda kuko nibo bazahangana n’abashaka kudusubiza inyuma mu iterambere.Leta ikwiye kubishyira ku murongo w’ibyitabwaho,kuko SACCOs zimaze gutera imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish