Rulindo: Resitora zigaragaramo umwanda zahagurukiwe
Umubyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus mu mpere z’icyumweru dushohe yafunze resitora yakoreraga mu kagari ka Bugaragara Umurenge wa Shyorongi biturutse ku isuku nke yaharangwaga.
Umuyobozi w’Akarere avuga ko hafashwe umwanzuro wo gufunga iyi resitora bitewe n’umwanda ariko nta bihe agaciro.Kangwagye asobanura ko bafashe umwanzuro wo kuba bafunze ubu buriro mu gihe kingana n’icyumweru, yakwisubiraho bakamufungurira agakomeza imirimo ye.
Si ubuyobozi gusa buhangayikishijwe n’umwanda ugaragara mu ma resitora kuko n’abaturanyi ndetse n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Nyarushinya iyi resitora iherereyemo na bo binubira isuku nke iva muri iyi resitora.
nyirayo we ntiyashatse kugira icyo avuga uretse kuvuga ko atazongera kuhagirira umwanda agasaba ubuyobozi guca inkoni izamba bakamureka agakomeza ubucuruzi bwe.
ububiko.umusekehost.com