Digiqole ad

Rulindo: Resitora zigaragaramo umwanda zahagurukiwe

Umubyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus  mu mpere z’icyumweru dushohe  yafunze resitora yakoreraga mu kagari ka Bugaragara Umurenge wa Shyorongi biturutse ku isuku nke yaharangwaga.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo imbere ya resitora
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo imbere ya resitora ari kumwe n’umuyobozi w’Umudugudu

Umuyobozi w’Akarere avuga ko  hafashwe umwanzuro wo gufunga iyi resitora bitewe n’umwanda ariko nta bihe agaciro.Kangwagye asobanura ko bafashe umwanzuro wo kuba bafunze ubu buriro mu gihe kingana n’icyumweru, yakwisubiraho bakamufungurira agakomeza imirimo ye.

Si ubuyobozi gusa buhangayikishijwe n’umwanda ugaragara mu ma resitora  kuko n’abaturanyi ndetse n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Nyarushinya  iyi resitora iherereyemo na bo binubira isuku nke iva muri iyi resitora.

nyirayo we ntiyashatse  kugira icyo avuga  uretse kuvuga ko atazongera kuhagirira umwanda agasaba ubuyobozi guca inkoni izamba bakamureka agakomeza ubucuruzi bwe.

Aho bogereza ibikoresho hagaragara isuku nke hafi ya ntay
Uruhombo rusohora amazi ya resitora ruyohereza mu muhanda

 

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish