Digiqole ad

Rulindo: ku “Kirenge cya Ruganzu” hatangiye kubyazwa amadovize

 Rulindo: ku “Kirenge cya Ruganzu” hatangiye kubyazwa amadovize

Iki kibumbano kiri mu mbere gato ukinjira mu kigo gishya cy’ubukerarugendo cyo Ku Kirenge

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) by’umwihariko kinafite mu nshingano iby’ubukerarugendo, cyatangije Ikigo cy’Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka (Rulindo Cultural Center) kuri iki cyumweru tariki 27 Nzeri, iki kigo kitezwemo ubukerarugendo buzazamura abatuye akarere n’igihugu. Kuri iki kigo hazwi cyane nko ku kirenge cya Ruganzu.

Ikigo cy'Ubukerarugendo bushingiye ku mateka n'umuco cya Rulindo cyubatse mu kagari ka Kirenge
Ikigo cy’Ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’umuco cya Rulindo cyubatse mu kagari ka Kirenge

Rulindo Cultural Center, ni ikigo kigizwe n’inzu zirimo amateka ya kera ajyanye n’imyemerere y’Abanyarwanda (uruhimbi, kubandwa, guterekera, kuraguza), ahantu hagenewe gucururiza imitako ishingiye ku bugeni n’ubukorikori.

Harimo inzu zibitsemo umuco wa kera wo gucunda amata no kuragira, hanubatsemo ahantu hacururizwamo ibikorwa mu mata muri iki gihe by’umwihariko ‘fromage’. Hubatsemo inzu ya Kinyarwanda ya kera izafasha abato n’abakerarugendo gusobanukirwa imibereho y’abanyarwanda bo ha mbere.

Iki kigo cyubatse mu murenge wa Rusiga mu kagari ka Kirenge, (aho hantu n’ubundi hazwi ku izina ryo Ku Kirenge cya Ruganzu), ibikorwa byose byo kwimura bamwe mu baturage n’inyubako ndetse n’ibikoresho byatwaye asaga miliyoni 500 z’amafranga y’u Rwanda.

Gutaha iki kigo byahuye n’Umunsi mpuzamahanga w’Ubukerarugendo wizihijwe n’Isi yose, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Abakerarugendo miliyari, amahirwe y’akazi miliyari”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yavuze ko aka karere gafite amateka menshi yatangiye kuvugwa mu myaka 200 ishize. Muri aka karere ngo ni hamwe mu hatabarijwe imigogo y’abami babiri n’abagabekazi batatu.

Muri aka karere ngo hanasinyiwe amasezerano y’amahoro hagati ya Leta y’u Rwanda yari iyobowe na Juvenal Habyarimana na RPF yari inyeshyamba (ariko ayo masezerano ntacyo yagezeho), aka karere gafite n’ahitwa Remera y’Abaforongo n’Imisezero ya Rutangampundu, byose bifite amateka yihariye.

Umuyobozi w’aka karere Justus Kangwage yasabye Minisitiri w’Umuco na Siporo wari Umushyitsi mukuru, kuzabafasha bagasubizwa Ikirenge cya Ruganzu, dore ko iryo buye ngo ryajyanywe ahandi hantu rihishwe aba PARIMEHUTU bashakaga kurimenagura.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe Ubukerarugendo, Kariza Belise yavuze ko uyu munsi washyizweho mu rwego rwo kumenyekanisha ubukerarugendo n’ingaruka bugira mu iterambere no guhindura imibereho y’abaturage.

Yavuze ko Ubukerarugendo mu Rwanda budakwiye gushingira kuri Pariki gusa gusa, ahubwo ngo hari n’amahirwe mu bindi nk’amateka n’umuco na byo byatunganywa neza bikabyazwa amafaranga.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yasabye abatuye Rulindo kubyaza umusaruro iki kigo bashyiriweho, avuga ko u Rwanda ari igihugu cy’imisozi 1000 n’amahirwe miliyari, asaba ko Abanyarwanda ubwabo bamenya amateka yabo bakanayasobanurira abandi nta pfunwe.

Yagize ati “Turabashishikariza kumenya ibiri hano mu kabimenyesha n’abandi, gukunda igihugu ni ukumenya ibyacyo no kubivuga.”

Yasabye ko iki kigo cyongerwa ku byiza nyaburanga bizajya bisobanurirwa abaje mu gihugu, kandi asaba abahakorera kujya bakirana ubwuzu abashyitsi kugira ngo babakureho ‘amadovize’ yose bafite, bayasige bishimye.

Ikigo RDB kiyemeje ko mu mwaka wa 2017 ubukerarugendo buzaba bwinjiza amadolari miliyoni 860 zivuye kuri miliyoni 305 z’amadolari zinjiye mu 2014.

Basura inzu ya kinyarwanda
Basura inzu ya kinyarwanda
Iki kibumbano kiri mu mbere gato ukinjira mu kigo gishya cy'ubukerarugendo cyo Ku Kirenge
Iki kibumbano kiri mu mbere gato ukinjira mu kigo gishya cy’ubukerarugendo cyo Ku Kirenge
Icyo kibumbano kiriho umugabo w'amaboko ufite intwaro gakondo
Icyo kibumbano kiriho umugabo w’amaboko ufite intwaro gakondo
Uwo mukobwa utagira uko asa afite icyansi asa n'ugihereza umuntu
Uwo mukobwa utagira uko asa afite icyansi asa n’ugihereza umuntu
Minisitiri Uwacu Julienne w'Umuco na Siporo asura ibikorwa binyuranye by'ubukorikori
Minisitiri Uwacu Julienne w’Umuco na Siporo asura ibikorwa binyuranye by’ubukorikori
Barereka Minisitiri Uwacu uko kera abashumba abaga bazi kwirinda
Barereka Minisitiri Uwacu uko kera abashumba abaga bazi kwirinda
Minisitiri aha abana amata
Minisitiri aha abana amata
Abaturage bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi
Abaturage bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi
Bamwe mu batuye Rulindo babwiye Umuseke ko iki kigo bagitezeho byinshi
Bamwe mu batuye Rulindo babwiye Umuseke ko iki kigo bagitezeho byinshi
Abaturage bari benshi bishimye
Abaturage bari benshi bishimye
Kangwage Justus yasabye Minisiteri y'Umuco kubavugira bakabona Ikirenge cya Ruganzu cyahungishijwe
Kangwage Justus yasabye Minisiteri y’Umuco kubavugira bakabona Ikirenge cya Ruganzu cyahungishijwe
Guverineri Bosenibamwe yavuze ko mu Majyaruguru hari ahantu henshi habyazwamo ubukerarugendo
Guverineri Bosenibamwe yavuze ko mu Majyaruguru hari ahantu henshi habyazwamo ubukerarugendo
Kariza Belise umuyobozi w'Ubukerarugendo muri RDB ageza ijambo ku baturage
Kariza Belise umuyobozi w’Ubukerarugendo muri RDB ageza ijambo ku baturage
Minisitiri Uwacu yasabye Abanyarwanda kuvuga iby'iwabo aho kubibwirwa
Minisitiri Uwacu yasabye Abanyarwanda kuvuga iby’iwabo aho kubibwirwa
Minisitiri yahawe impano
Minisitiri yahawe impano
Kariza Belise yerekana impano yahawe
Kariza Belise yerekana impano yahawe
Kiri ahantu hisanzuye kandi hazakomeza kubakwa inzu nyinshi kuri uwo musozi
Kiri ahantu hisanzuye kandi hazakomeza kubakwa inzu nyinshi kuri uwo musozi
Iki kigo kiri muri km 25 uvuye mu mujyi wa Kigali
Iki kigo kiri muri km 25 uvuye mu mujyi wa Kigali

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Bagize neza kubaka ikigo nka kiriya,nta gushidikanya ko kizadufasha kumenyekanisha umuco wacu nk’abanyarwanda kikanatwinjiriza amadevize.

    Gusa hari icyo mbanenga,bazasimbuze biriya biti bizana umuriro w’amashanyarazi bahashyire poteaux nziza. they are not appearing well!

    Thx

    • Ngo “they are not appearing well “…banza ujye kwiga icyongereza, ubone kuza hano ku rubuga kunenga ibyakozwe !

  • Icyo kifenge se cyajyanywe hehe ???

  • Justus ni seriuous nawe usanga agira planning zifatika

  • UMUCO :

    01. IRIYA SIMPAMYWA KO ARI INKONGORO NJYE NABONYE ARI IGICUBA .

    02.NTAWE UNYWA AMATA ASUTAMYWE CYANGWA UHA AMATA ABANA ASUTAMYWE ARARAMBYA .

    • MUNYOMOZE NDASHAKA KWIGA ??? uko nabibonye niko bimeze cyangwa ninjye wibeshye mbeshya n` abandi mumbwire .

  • ibiranga umuco wacu bigomba kwitabwaho kuko bizimiye natwe twaba ariho tugana

  • ni byiza

  • Iyi nkuru iraburamo ishusho y’ikirenge cya Ruganzu

  • urakoze GOLDEN CONTRIBUTION, cyiriya si Icyansi AHUBWO NI IGICUBA;
    Kandi iriya foto Nyakubahwa Minisitiri w’umuco na Sport aha umwana amata bayikureho abatazi iby’umuco batabifataho urugero kandi atari ko bigenda. Protocole rwose niyo na nenga. Ahari batinye kubimubwira ariko ubutaha ntibazongere.
    Mu gushaka ikirenge aho cyazimiriye muziyambaze wa MUPADIRI w’ INDERA wenda yaba yibuka abakimwambuye muri Ministère za LETA ya KERA.

  • uwomuco wacyera nimwiza cyane ahubwo tuzawukomeze ntuzibagirane ukundi murako.

  • Ikirenge cya Ruganzu abantu bavuga ntabwo kibaho. “C’est un mythe”.

    Rwose tureke gushyiramo ibikabyo. Ni byiza ko dushyigikira umuco,wacu ariko kandi tugomba kugendera ku bintu biri “real/réel” atari iby’amakabyankuru cyangwa bya baringa.

  • Well done, Ariko abantu banditse iyi nkuru, bagombye kuba barafotoye icyo Kirenge cya Ruganzu akakitwereka pe, Ese koko Kirahari??? Hagire umbwira koko niba yarakiboneye!

  • NJYE MUSOBANURIRE NUMVAGA IKIGO CYAKAGOMBYE KUBARIZWA MUNZUNDANGAMURE Z’URWANDA INZUNDANGAMURAGE Z’URWANDA NI RDB IZIGENGA? MUSOBANURIRE MURAKOZE.

  • ikirenge what is means?

Comments are closed.

en_USEnglish